HomeUbuzimaRusizi: Umugore yarohamye mu mugezi yagasomye

Rusizi: Umugore yarohamye mu mugezi yagasomye

Published on

spot_img

Umugore w’imyaka 56 wo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Muganza, yari avuye kwisengerera icupa, mu gihe yari agiye kwambuka umugezi ahita awugwamo ndetse ahasiga ubuzima.

Ibyo byabaye mu ijoro rya tariki ya 3 Mutarama, ariko umurambo wa nyakwigendera uboneka bukeye bwaho ku wa Gatandatu ku itariki ya 4 Mutarama 2025.

Bivugwa ko uwo mugore yari avuye kunywa inzoga mu isantere ya Gakoni ari kumwe n’undi musaza batashye, ariko bageze mu nzira we aza kurohama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Ndamyimana Daniel, yasobanuriye BTN uko byagenze ngo nyakwihendera yitabe Imana.

Yagize ati “Mu masaha ya saa Tatu z’ijoro ni bwo bari batashye ariko imvura yari ihise kandi inaha iyo yaguye utugezi twinshi turuzura. Baragiye bageze ku kitwa Muhuta, nyakwigendera akandagiramo ngo yambuke abona ari hafi amazi ahita amutwara.”

Ndamyimana yakomeje avuga ko “mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, abo baturage bazindutse bongera gushaka nyakwigendera baza kumusanga yapfuye mu mugezi wa Kataruvuga aho umugezi wa Muhuta yisukamo.”

Abo baturage bakimubona bahise bamenyesha ubuyobozi nabwo burahagera.

Ivomo:BTN

Latest articles

Ministère de la Santé exhorte les jeunes à rester vigilants car le VIH reste une menace    

Lors de sa participation à un événement sportif communautaire organisé dans la ville de...

IAS 2025 : PrEP et autodépistage du VIH, de nouvelles approches pour prévenir la propagation du SIDA

Kigali a accueilli la conférence internationale organisée par l’IAS 2025 (*International AIDS Society*), qui...

IAS 2025 Kigali: A Turning Point for Global HIV Advocacy, Innovation, and Equity

As the 13th IAS Conference on HIV Science (IAS 2025) opens today in Kigali,...

Rwanda’s Debt Structure as of December 2024

The figures from the Ministry of Finance and Economic Planning reveal that as of...

More like this