HomeUbuzimaRWANDA:Minisiteri y'Ubuzima igiye guca burundu kugemura mu bitaro

RWANDA:Minisiteri y’Ubuzima igiye guca burundu kugemura mu bitaro

Published on

spot_img

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko irimo gukora inyigo yo guca burundu kugemura ibiribwa bikuwe hanze y’ibitaro bigashyirwa abarwayi kwa muganga, aho ku bitaro hatangiye gushyirwaho ibikoni bigezweho bizajya bitegurirwamo ibyo biribwa bikenerwa n’abarwayi, abarwaza, abakozi n’abasura ibitaro.
Ubwo yatahaga igikoni kigezweho cyubatswe ku bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Mutarama 2024, Umunyamabanga Uhoraho muri MINISANTE, Iyakaremye Zachee, yahamirije itangazamakuru ko u Rwanda rufite intego yo kubaka ibikoni hose ku bitaro, kugira ngo abarwayi, abarwaza n’abandi bagana ibitaro bajye babona ibiribwa byujuje ubuziranenge.

Yagize ati: “Ubungubu tugiye gufata umwaka umwe, mu cyo twakita nk’igerageza, tureba uko bizagenda indi imyaka nk’ibiri cyangwa itatu, nitubona bigenda neza nta mbogamizi twahuye na zo cyangwa izo twabonye twabashije kuzibonera igisubizo, tugahitamo kwihutisha kugira igikoni kuri buri bitaro, ibyo kurya bigategurirwamo byagera ku bitaro byose dufite mu Rwanda kugemura bigahagarara.”

Yasobanuye ko ari urugendo rwatangiye, aho Leta y’u Rwanda irimo kubifashwamo n’Umuryango nyarwanda (Solid Africa) usanzwe utanga ibiribwa kwa muganga ku barwayi n’abarwaza batishoboye, ari na wo wubatse icyo gikoni kigezwa ku bitaro bya CHUK, kikaba gifite ubushobozi bwo guteka amasahani y’ibiryo 8 000 buri munsi.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINISANTE, Iyakaremye Zachee, yahamije ko mu Rwanda hose hazaba ibikoni bitekera abarwayi
Uretse aha ku bitaro bikuru bya CHUK, MINISANTE ivuga ko hari n’ibindi bikoni birimo kubakwa byagenewe abarwayi, abarwaza, abakozi b’ibitaro n’amavuriro n’abandi bagana kwa muganga, aho hategurirwamo amafunguro yujuje ubuziranenge, ku bitaro bya Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba na Remera- Rukoma mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.
Iyakaremye yavuze ko harimo na gahunda yo guhindura imyumvire y’abantu, bagakangukira kugura ibiribwa byatekewe muri icyo gikoni kuko ari amafunguro meza kandi ahendutse.
Kugeza ubu Solid Africa imaze imyaka 15, ikora ibikorwa bitandukanye byo kugemurira abarwayi n’abarwaza, badafite ubushobozi bagera ku bihumbi 700 mu Turere 6 tw’Igihugu, aho hatangwa nibura amasahani y’ibiribwa miliyoni 8, mu gihe buri munsi hatangwa amasahani y’ibiribwa ibihumbi 20 ku munsi, ababihabwa bagaburirwa gatatu ku munsi, ku buntu.
Uwo mushinga wo kubaka ibikoni ku bitaro bitandukanye biteganyijwe ko uzagera mu bitaro 47 by’Uturere tw’Igihugu, kandi muri uyu mwaka wa 2025 hazatahwa igikoni kirimo kubakwa ku bitaro bya Remera-Rukoma n’icyo ku bitaro bya Nyamata.

  • Iyo gahunda kandi yo kubaka igikoni ku bitaro izanateza imbere abahinzi aho Solid Africa, igurira umusaruro abahinzi 4 500, mu gihe mu myaka iri hagati y’itatu n’itanu iri imbere abahinzi bazagurirwa umusaruro w’ibyo bahinga bagera ku 50 000, bikaba byitezweho kubateza imbere, mu kugabanya igihombo gituruka ku musaruro wangirika mu gihe cyo gusarura no kongera amafaranga awuturukaho.

Latest articles

Rubavu:Le Forum des ONG du Rwanda, connu sous le nom de BAVU, joue un rôle crucial dans la lutte contre le paludisme, la tuberculose...

La réunion du 21 février 2025 dans le district de Rubavu, organisée en collaboration...

Ubuzima bwa Baden Powell washinze umuryango w’aba Scout

Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana...

M23 imaze gutahura intwaro zari mu baturage

Ihuriro AFC/M23 ryeretse itangazamakuru imbunda 150 ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47 rimaze kuvana...

Kamonyi:Fuso yagonze imodoka y’abanyeshuri

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2024, mu Murenge...

More like this

Rubavu:Le Forum des ONG du Rwanda, connu sous le nom de BAVU, joue un rôle crucial dans la lutte contre le paludisme, la tuberculose...

La réunion du 21 février 2025 dans le district de Rubavu, organisée en collaboration...

Ubuzima bwa Baden Powell washinze umuryango w’aba Scout

Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana...

M23 imaze gutahura intwaro zari mu baturage

Ihuriro AFC/M23 ryeretse itangazamakuru imbunda 150 ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47 rimaze kuvana...