Tariki ya 13 Kamena 2025 mu Karere ka Kamonyi hatangijwe ku mugaragaro imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere bibumbiye muri JADF , riteganyijwe kumara iminsi icumi. Ni igikorwa cyitabiriwe na Meya w’akarere ka Kamonyi , ari na we wari Umushyitsi Mukuru, Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Kamonyi,Niyongira Uzziel, n’Inzego z’Umutekano, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda Ndayisaba Egide ndetse n’Abafatanyabikorwa mu iterambere batandukanye
Nyuma yo gufungura ku mugaragaro iryo murikabikorwa, hakurikiyeho gusura Abafatanyabikorwa batandukanye baryitabiriye, aho Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi n’abandi bayobozi bari kumwe, beretswe kandi basobanurirwa ibikorwa bitandukanye bakora.
Umuturage witwa Mushimiyimana Viviane wo mu Kagari ka Muganza mu Murenge wa Runda ni umuhinzi w’urusenda akaba yamuritse urusenda akora mu imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa ririmo kubera Bishenyi.
Uyu muturage, akora ibikorwa by’ubuhinzi bw’urusenda akavuga ko nibura mu kwezi agurisha udupa 1000 tw’urusenda
ati:’ Neza urusenda , nkagurisha agacupa kamwe ku mafaranga 500 ni 1000″.
Uyu muhinzi w’urusenda avuga ko mu myaka 5 iri imbere ateganya kuzaba yaraguye ubucuruzi bwe bw’urusenda kuko abona inyungu ijyenda yiyongera.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Kamonyi, Munyankumburwa Jean Marie yagize ati: “Iri ni murikabikorwa dukora buri mwaka kugira ngo dukomeze kuzamura ibikorwa byacu ari nako turushaho no kwigiranaho ,tukaba dusaba abaturage ko baryitabira .”
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Dr.Nahayo Sylvére yashimiye Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Kamonyi ku ruhare bagira mu iterambere ryako no mu kuzamura imibereho y’abagatuye. Yabasabye gukomeza gutekereza ku kurushaho guhanga udushya no kongera ibyo bakora mu bwinshi no mu bwiza.
Agaruka ku baturage b’Akarere ka kamonyi yabasabye kwitabira iryo murikabikirwa kuko hari byinshi bazaryigiramo bizabafasha kunoza ibyo bo ubwabo basanzwe bakora, bityo bakarushaho kwiteza imbere.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yashimiye Abafatanyabikorwa b’ako Karere ku bikorwa byiza bakora, binagira uruhare mu gutuma ako Karere kaza ku isonga muri gahunda za Leta zitandukanye.
Twabamenyesha ko iryo murikabikorwa ryatangiye taliki 6Kamena , rikazasozwa taliki 16Kamena 2025 ,rikaba ryitabiriwe n’Abafatanyabikorwa bagera kuri 39, aho bamurika ibikorwa bitandukanye, birimo ibijyanye n’ubukungu, ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ibijyanye na serivisi.