HomeUbuhinziKamonyi:Bamwe mu bahinzi b'imiteja bishimira ko ituma bakora ku ifaranga

Kamonyi:Bamwe mu bahinzi b’imiteja bishimira ko ituma bakora ku ifaranga

Published on

spot_img

Bamwe mu bahinzi bakorera ubuhinzi mu gishanga cya Kibuza giherereye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge, bavuga ko ubuhinzi bw’imiteja bahinze mu gihembwe cya gatatu cy’ihinga burimo kubinjiriza amafaranga abafasha gukemura ibibazo byo mu miryango yabo.Bongeraho ko arimo kubafasha kugura ibikoresho by’abanyeshuri babura igihe gito ngo basubire ku mashuri.

Mukamusoni Marceline umwe muri abo bahinzi ukomoka mu Murenge wa Gacurabwenge, avuga ko muri iki gihembwe cya gatatu cy’ihinga nyuma yo kwitabira guhinga imiteja, kuri ubu biri ku mufasha kubona amafaranga yo gukemura ibibazo byo mu rugo no kugura ibikoresho by’abanyeshuri.Ati: “Ubu iyi miteja ndi gusarura, ni ubwa gatatu nsaruye, ariko ubwa mbere nasaruyemo amabase 12 nkuramo amafaranga y’u Rwanda 70 000, none ubwa kabiri ho nakuyemo amafaranga 93 500, ku buryo yamfashije kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ndetse no kugura ibikoresho by’abanyeshuri babiri mfite mu rugo, uyu munsi bwo ayo nkuramo ndayatangamo umusanzu wa koperative mbamo, mbese muri make ubu buhinzi bw’imiteja bwaranfashije cyane”.Irabaruta Laurence nawe wahinze imiteja avuga ko ubwo buhinzi amafaranga ari kubukuramo ari kumufasha mu bwubatsi bwo mu rugo no kwitegura igihembwe gitaha cy’ihinga agura inyongeramusaruro n’imbuto y’indobanure azakoresha.Aragira ati: “Rwose ubu buhinzi bw’imiteja umusaruro wa mbere nakuyemo, wampaye amafaranga y’u Rwanda 67 000, hanyuma nguramo amabati ubu inzu yanjye narayisakaye mbikesha ubu buhinzi bw’imiteja, ndetse umusaruro w’imiteja nasaruye bwa kabiri nawukuyemo amafaranga 51000, ubu natangiye kwitegura igihembwe gitaha cy’ihinga ngura imbuto kandi urabona ko umusaruro utarashiramo.”Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuhinzi mu Karere ka Kamonyi Mukiza Justin yemera ko abahinzi bo mu mugishanga cya Kibuza kuri ubu bejeje imiteja kandi bikaba bibafasha gukemura ibibazo mu miryango yabo.Yagize ati: “Yego ni byo abahinzi bo mu Kibuza imiteja bejeje iri kubafasha mu ngo zabo, kuko mperutse kubasura nsanga bari gusarura kandi nanjye ubwange nasanze hari imodoka ije gupakira umusaruro wabo iwujyanye i Kigali, kandi ibiganiro twagiranye bambwiraga ko umusaruro w’imiteja babona uri kubafasha kubona amafaranga bakemuza ibibazo.”

Abahinzi bakorera mu gishanga cya Kibuza, ubusanzwe bahinga ibigori mu gihembwe cya mbere cy’ihinga n’icya kabiri, mu gihembwe cya gatatu cy’ihinga bagahinga imboga zirimo amashu, imiteja, inyanya n’intoryi.

Admin

 

 

Latest articles

Les bus ne s’arrêteront pas plus de 10 minutes à un arrêt ; nouvelles directives pour le transport de passagers à Kigali

La réunion du Cabinet tenue le 28 novembre 2025 a approuvé un nouveau modèle...

Nyagatare :Le ministre de l’Agriculture et de l’Elevage, le Dr Cyubahiro Mark Bagabe, a exhorté la population à respecter l’hygiène

Le Travail Communautaire Axé sur les Campagnes d'Hygiène à Nyagatare Dans tous les secteurs du...

Kamonyi:Agnès Uwera demande une aide pour que son enfant handicapé puisse se rendre à l’école.

Dans la Secteur  de Runda, district de Kamonyi, nous rencontrons Uwera Agnès, une mère...

Nyagatare :Matsiko Gonzage a dit qu’une coopérative qui n’apporte rien à ses membres ne peut rien apporter au pays.

Aujourd'hui, au niveau du District de Nyagatare, la Journée Internationale des Coopératives a été...

More like this

Les bus ne s’arrêteront pas plus de 10 minutes à un arrêt ; nouvelles directives pour le transport de passagers à Kigali

La réunion du Cabinet tenue le 28 novembre 2025 a approuvé un nouveau modèle...

Nyagatare :Le ministre de l’Agriculture et de l’Elevage, le Dr Cyubahiro Mark Bagabe, a exhorté la population à respecter l’hygiène

Le Travail Communautaire Axé sur les Campagnes d'Hygiène à Nyagatare Dans tous les secteurs du...

Kamonyi:Agnès Uwera demande une aide pour que son enfant handicapé puisse se rendre à l’école.

Dans la Secteur  de Runda, district de Kamonyi, nous rencontrons Uwera Agnès, une mère...