HomeNewsNyamasheke:Umushoferi warutwaye imodoka yagonze umukingo arapfa

Nyamasheke:Umushoferi warutwaye imodoka yagonze umukingo arapfa

Published on

spot_img

Umushoferi w’ikamyo yavaga i Kigali yerekeza mu Karere ka Rusizi yagonze umukingo ageze ahitwa ku Gisakura mu Mudugudu wa Rwumba, Akagari ka Buvungira, Umurenge wa  Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke ahita ahasiga ubuzima ariko tandiboyi we avamo ari muzima. 

Ni impamuka yabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Mutarama ahagana saa moya za mugitondo.

Bivugwa ko umushoferi wari utwaye iyo kamyo ifite ibirango UBE 782V yitwa KHALID Baligeya mu gihe Tandiboyi we yitwa TANMAN Agaba.

Rwego Aimable wavuganye n’Imvaho Nshya ari aho impanuka yari imaze kubera yavuze ko uko yabibonye, ishobora kuba yatewe no kubura feri k’umushoferi wananiwe gukata ageze mu ikorosi.

Ati: “Imodoka yahise yangirika cyane ku buryo byasabye igihe kinini ngo umurambo w’umushoferi ukurwemo kuko ibyuma by’imbere byose byari byamwitsindagiyeho. “

Tandiboyi yavugaga ko bageze muri ririya korosi ahamya ko yabonye shoferi byanze, abona ko impanuka igiye kuba abura ikindi yakora kugeza ubwo yabonaga shoferi ayikubise ku mukingo ihita imuhitana.

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko atari ubwa mbere impanuka nk’iyi inereye muri ririya korosi  ahubwo rikunze kuberamo impanuka nyinshi.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yemereye Imvaho Nshya ko impanuka yatewe n’uko umushoferi yananiwe gukata ikorosi rihari, imodoka igata umuhanda ikagonga umukingo.

Ati: “Tandiboyi we yavuyemo ari muzima, umurambo wa nyakwigendera ujyanwa mu Bitaro bya Bushenge. Haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane nyir’izina icyateye iyo mpanuka.”

Yongeye kwibutsa abatwara imodoka nini  kujya bafata umwanya bakaruhuka, bakanareba ko imodoka zabo nta kibazo zifite. Anongera kwibutsa abatwara ibinyabiziga n’abagenda mu muhanda bose ko buri wese umutekano wo mu muhanda umureba, bakwiye kuwukoresha bitwararika.

Latest articles

Le Rwanda prend les rênes des normes mondiales de l’IA lors de la réunion annuelle de l’ISO à Kigali

Le Rwanda s’apprête à jouer un rôle central dans l’élaboration de l’avenir de la...

Deux personnes sont mortes dans un accident sept autres blessées

Deux personnes ont perdu la vie et sept autres ont été blessées dans un...

Hôpital de Kibogora Introduit la Chirurgie Laparoscopique pour Améliorer les Soins Médicaux

  Dans le cadre de l’amélioration des services médicaux modernes et de la proximité des...

Sahara: La Hongrie considère que le plan d’autonomie marocain “doit être la base pour la solution

La Hongrie a réaffirmé, mercredi, par la voix de son ministre des Affaires étrangères,...

More like this