HomeLifestyleWASAC irategura ikoranabuhanga riyikuraho icyasha cya ruswa

WASAC irategura ikoranabuhanga riyikuraho icyasha cya ruswa

Published on

spot_img

 

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), burimo gutegura ikoranabuhanga rigezweho ryitezweho gukemura ibibazo bikigaragara mu mitangire y’amazi ku baturage, by’umwihariko ruswa ivugwa mu bakozi bakorana n’abaturage.

Ubuyobozi bwa WASAC bwagarutse kuri uwo mushinga mu gihe Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarenange (Transparancy International Rwanda) igaragaza ko bamwe mu bakozi b’icyo kigo barya ruswa mu gihe bahamagawe n’abaturage ngo babahe amazi.

Raporo ya TI- Rwanda ya 2024 igaragaza ko WASAC iri mu bigo biza imbere mu byagaragayemo ruswa nyinshi mu 2024, aho yaje ku kigero cya 7,20%.

Ku wa Mbere tariki ya 13 Mutarama 2025, Umuyobozi Mukuru wa WASAC Prof Munyaneza Omar yahamirije Abadepite ko ikoranabuhanga rizakemura icyo kibazo rikiri mu nyigo.

Prof. Munyaneza nyuma yo kuganira n’Abadepite, yabwoye itangazamakuru ati: “Twatangiye gukorana n’abahanga muri byo, kugira ngo umuntu ajye asaba amazi muri sisitemu tunakurikirane ese byatewe n’iki?”

Yavuze ko ibyo bamwe mu bakozi bitwazaga ko imodoka nke zitanabageza ahari ikibazo kandi bashaka kujya kwaga ruswa kizaba gikemutse burundu.

Prof Munyaneza uyobora WASAC yagize ati: “Ku bijyanye n’ibyo bya ruswa, hari sisitemu nshya dushaka gushyiraho yo gusabiraho amazi. Ni ukuvuga ko umuntu ari ubwa mbere agiye gusaba amazi, cyangwa ashaka gusaba andi mazi y’inyongera ashaka gushyiraho indi mubazi (compteur), mu minsi iri imbere ntazongera kuza ku mashami yacu kubisaba, ahubwo azajya abisaba aho yibereye hose.”

Prof. Munyaneza yasobanuye ko iryo koranabuhanga rizafasha no mu gukurikirana aho umuturage yakerejwe gukemurirwa ikibazo cy’amazi n’umukozi wabigizemo uruhare akamenyekana.

Ati: “Kugabanya guhura k’umukozi wacu n’umukiliya ni bimwe mu bizagabanya icyo cyuho cya ruswa cyagaragaraga muri WASAC”.

Prof Munyaneza yanavuze ko hariho gahunda yo gutangiza mubazi zigezweho z’amazi (Smart Meters) zizafasha mu kugenzura amazi yakoreshejwe n’abaturage bidasabye ko abakozi ba WASAC bajya mu ngo zabo.

Ati: “Ni sisitemu tuzakoresha bidasabye ko tuza mu ngo gufata ibipimo ahubwo aho twebwe tunyuze muri metero 100 cyangwa 500 tukabasha kumenya ya konteri yawe bya bipimo biyirimo tukakohereza ubutumwa bukwereka amafaranga wishyura cyangwa se wajya no ku rubuga rwacu rwa murandasi ugashyiramo ya konteri yawe ukaba wabona amafaranga urimo ugomba kwishyura.”

WASAC ikomeje gushishikariza abaturage gutanga imyirondoro ibaruye kuri konteri zabo kugira ngo bijye byoroha kumenyeshwa amazi bakoreshejwe.

WASAC inavuga ko hari sisitemu yiswe SCADA igamije kumenyesha aho amazi yangiritse ku buryo bizahagarika gutinda gusana umuyoboro w’amazi wacitse na byo ubusanzwe byamenyakanaga ari uko abaturage babitanzeho amakuru.

Prof. Munyaneza yavuze ko ubwo buryo bw’ikoranabuhanga buzajya bumenyesha aho uwo muyoboro wacitse, bityo abakozi ba WASAC bakihurita  kuwusana, binagabanye kubura amazi kw’abaturage no kuba hari abakozi bayo batinda kujya kuyasana.

WASAC isobanura ko izo ngamba nshya yashyizeho ku bufatanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), zubahirizwa hamwe no kuba umukozi wanze kujya aho atumwe kubera ko atahawe ruswa ahita yirukanwa.

Prof. Munyaneza ati: “Twasabye MIFONTRA niba nk’icyo kigaragaye babidushyirira mu makosa akomeye, aho umukozi ashobora kwirukanwa mu masaha 48 na byo byarakozwe bishyirwa mu itegeko.

Ubu umukozi wacu wese arabizi baramutse bamuhamagaye ntajye gufunga amazi kubera igihombo bitera duhita twumwirukana muri ayo masaha 48, nta n’integuza. Ntabwo yakwifuza kuba yatakaza akazi ngo ni uko yasabye ibihumbi bibiri cyangwa bitanu kandi ubu natwe dusigaye tuyabaha kugira ngo badakomeza kuyasaba abaturage”.

WASAC ivuga ko ikoranabuhanga ryo gukoresha mubazi zigezweho ryatangiye gukoreshwa ariko rikomwa mu nkora n’icyorezo cya COVID-19 ariko ubu rikaba bigiye gusubukurwa muri uyu mwaka w’ingego y’imari.

Ku rundi ruhande, WASAC ivuga ko ikirimo gukorana n’inzobere mu Ikoranabuhanga ryo kumenyesha ahari umuyoboro wangiritse SCADA kugira ngo ribe ryatangizwa.

Latest articles

Rubavu:Le Forum des ONG du Rwanda, connu sous le nom de BAVU, joue un rôle crucial dans la lutte contre le paludisme, la tuberculose...

La réunion du 21 février 2025 dans le district de Rubavu, organisée en collaboration...

Ubuzima bwa Baden Powell washinze umuryango w’aba Scout

Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana...

M23 imaze gutahura intwaro zari mu baturage

Ihuriro AFC/M23 ryeretse itangazamakuru imbunda 150 ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47 rimaze kuvana...

Kamonyi:Fuso yagonze imodoka y’abanyeshuri

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2024, mu Murenge...

More like this

Rubavu:Le Forum des ONG du Rwanda, connu sous le nom de BAVU, joue un rôle crucial dans la lutte contre le paludisme, la tuberculose...

La réunion du 21 février 2025 dans le district de Rubavu, organisée en collaboration...

Ubuzima bwa Baden Powell washinze umuryango w’aba Scout

Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana...

M23 imaze gutahura intwaro zari mu baturage

Ihuriro AFC/M23 ryeretse itangazamakuru imbunda 150 ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47 rimaze kuvana...