Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 17 Mutarama 2025, yemeje Iteka rya Perezida ryongera umubare w’amafaranga ya pansiyo n’ay’ibyago bikomoka ku kazi, atangwa n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).
Itangazo rya RSSB ryasohotse kuri uyu wa 24 Mutarama 2025, ryerekanye impinduka ku mafaranga agenerwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru n’ingoboka y’ibyago bikomoka ku kazi, guhera muri Mutarama 2025.
Mu mpera za 2024, ni bwo RSSB yatangaje izamuka ry’umusanzu w’ubwiteganyirize ku mukozi no ku mukoresha, ukava kuri 3% umukozi yatangaga, akajya atanga 6%, umukoresha na we bikaba uko, yose hamwe akaba 12% avuye kuri 6%, guhera muri Mutarama 2025.
Uretse ibyo kandi guhera muri Mutarama 2027, igipimo cy’umusanzu w’ubwiteganyirize kizajya cyiyongeraho 2% buri mwaka kugeza mu 2030 ubwo kizaba cyageze kuri 20%.
Icyo gihe, RSSB yatangaje ko izo mpinduka zabaye hagamijwe kongera amafaranga abari mu kiruhuko cy’izabukuru bahabwa, kuko ayo bahabwa muri iki gihe ari make ugereranyije n’izamuka ry’ibiciro biri ku isoko.
Itangazo ryasohowe na RSSB kuri uyu wa 24 Mutarama 2025, ryerekanye impinduka mu byagenerwaga abari mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse n’ingoboka y’ibyago bikomoka ku kazi, ivuga ko zigamije kongerera ubushobozi abanyamuryango mu byiciro byose.
Hashingiwe ku byiciro by’ibigenerwa abari mukiruhuko cy’izabukuru nk’uko biteganywa mu ngingo ya 4 y’Iteka rya Perezida, abagenerwabikorwa ba RSSB muri buri cyiciro bazahabwa inyongera ku byo bagenerwaga, hibandwa cyane ku bafata make kurusha abandi.
RSSB yatangaje ko amafaranga fatizo ya pansiyo n’ay’ibyago bikomoka ku kazi yongerewe akava ku 13.000 Frw akagera ku 33.710 Frw. Ibi bivuze ko amafaranga atagibwa munsi mu gutanga pansiyo ari 33.710 Frw, mu gihe yari asanzwe ari 13.000 Frw.
Ibyo bivuze ko abanyamuryango bakiraga 20.000 Frw, bazongerwa amafaranga, agere ku 47.710 Frw; abahabwaga 50.000 Frw, bazajya bahabwa 92.710 Frw; uwahabwaga 100.000 Frw, azajya ahabwa 155.210 Frw; uwahabwaga 500.000 Frw, azajya afata 580.000 Frw; ni mu gihe uwahabwaga byibura 1.000.000 Frw, azajya ahabwa 1.095.210 Frw.
RSSB yasobanuye ko iri zamuka ry’ingano y’ibigenerwa Abanyamuryango y’abari mu kiruhuko cy’ izabukuru n’abafata ingoboka y’ ibyago bikomoka ku kazi rirareba gusa abari abagenerwabikorwa muri ayo mashami yombi mbere y’itangazwa ry’Iteka rya Perezida.
Ubwo hatangazwaga icyemezo cyo kuzamura amafaranga ya pansiyo agenerwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru, bamwe mu bahabwa ayo mafaranga bacyakiranye yombi kuko bavugaga ko ubuzima bwari bubagoye bitewe n’uko ibiciro bihagaze muri iki gihe.
Nyiransengiyumva Immaculée wahoze ari umwarimukazi, yabwiye RBA ko “Twabyakiriye neza cyane, twishimye, twashimiye cyane cyane umukuru w’igihugu […] umubyeyi ufite ubumuntu, ureba kure, watekereje ku bantu bageze mu zabukuru barakoreye igihugu, akabona ko batagomva gusaza bandavuye”.
Uko pansiyo ibarwa
RSSB ni rwo rwego rutanga pansiyo, ifatwa nk’insimburamushahara ku mukozi utagishoboye gukorera umushahara, uwamugaye atagishoboye kubeshwaho n’akazi ke cyangwa amafaranga agenewe gutunga abo umukozi yasize nyuma yo kwitaba Imana mu gihe yari yariteganyirije.
Pansiyo y’ubusaza itangwa ku myaka 60 iyo uwiteganyirije yakoze imyaka 15 atanga umusanzu agahabwa 30% by’umushahara ngereranyo w’ukwezi mu myaka itanu ya nyuma y’akazi ariko buri mwaka hakiyongeraho 2%.
Uwiteganyirije kandi ashobora guhabwa pansiyo y’imburagihe atarageza ku myaka 60 mu gihe ubushobozi bw’umubiri we bwagabanutse bikemezwa na muganga. Hari na pansiyo y’ubumuga budafitanye isano n’akazi n’irebana n’abasizwe n’umunyamuryango mu bwiteganyirize.
Kuri pansiyo y’ubupfakazi, umupfakazi afata 50% by’ayo uwiteganyirije yagombaga gufata. Umwana ugifite umubyeyi umwe afata 25% mu gihe umwana usigaye ari imfubyi kuri se na nyina afata 50%.
Uwiteganyirije iyo apfuye nta we bashakanye asize cyangwa umwana, amafaranga ye ya pansiyo afatwa n’ababyeyi bagahabwa 25% by’ayo yagombaga guhabwa buri kwezi.
Uwagize ingorane zo kudatanga imisanzu y’ubwiteganyirize kugeza ku myaka 15, nta mahirwe agira yo guhabwa pansiyo ya buri kwezi ahubwo agira amafaranga ahabwa ingunga imwe ku yo yari yariteganyirije ariko na yo ayahabwa ari uko agejeje ku myaka 60 y’amavuko.
RSSB itangaza ko kuri ubu mu Rwanda, abantu barenga ibihumbi 60 ni bo bahabwa pansiyo buri kwezi.

