Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yatangaje ko mu myaka itatu iri imbere, ibitaro bya Kibungo byo ku rwego rwa kabiri byigisha bya kaminuza bigiye kwagurwa bikaba ibitaro bya kaminuza byuzuye; mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki 24 Mutarama 2025 ubwo yasuraga ibi bitaro bya Kibungo biherereye mu Karere Ka Ngoma.
Kuri ubu ibitaro biri kuri uru rwego birimo ibitaro bya Kaminuza bya CHUK biherereye i Kigali ndetse b’ibitaro bya Kanombe na CHUB iherereye mu Karere Ka Huye.
Bivuze ko ibitaro bya Kibungo byaba bibaye ibitaro bya mbere biri kuri uru rwego mu Ntara y’Iburasirazuba.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yasuye ahatangirwa serivise zitandukanye, inyubako irimo kwagurwa, anaganira n’abakozi b’Ibitaro ku mikorere n’imibereho yabo.
Minisitiri Nsanzimana yagize ati “Ni bitaro bifite amateka hafi kuzuza imyaka 100 bigiyeho, ni bitaro byagize abafatanyabikorwa batandukanye, ariko ubu ibitaro bigeze igihe tubona ko mu Ntara y’Iburasirazuba byafasha n’ibindi bitaro biri hafi aha ngaha ku buryo abarwayi bajya boherezwa hano bitagombereye ko baza i Kigali.”
Minisitiri Nsanzimana yakomeje agira ati: “Byari byarageze ku rwego rwa kabiri rwigisha rwa Kaminuza kimwe n’ibindi bigera ku icumi ariko urabona ko hari ibiri kwihuta kurusha ibindi n’ibi bitaro birimo ku buryo bishobora no kujya hejuru yaho, bityo ibitaro bya Kibungo ntibyongere kohereza abarwayi i Kigali ku bintu byakorerwa aha ngaha.”
Yavuze ko kugira ngo bigere kuri uru rwego hazitabwa ku butabazi bwihuse, kwagura no kuvugurura inyubako, kuzamura serivise zimwe na zimwe, kongera abakozi n’ibindi.
Minisitiri yashimiye abaganga, abarimu n’abanyeshuri uruhare rwabo mu guteza imbere ireme ry’ubuvuzi.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Dr. Munyemana Jean Claude yavuze ko biteguye gushyira mu bikorwa ibyo basabwe na Minisitiri.
Yagize ati: “Batweretse ibisabwa cyane cyane by’ibanze byihutirwa, twiteguye guhita dutangira kubishyira mu bikorwa guhera uyu munsi uruzinduko rwabaye, mu gihe cya vuba tugomba kwandikira minisiteri tugaragaza ko ibyo batweretse twamaze kubishyira mu buryo no kubitunganya hanyuma bakagaruka kudusura bakabyemeza.”
Dr.Munyemana akomeza agira ati:“Kugira ngo tugere kuri iki cyiciro, Minisitiri yabigarutseho, icya mbere ni ukugira inyubako y’indembe igezweho kugeza ubu yaratangiye izarangira mu kwezi kwa kabiri, icya kabiri ni ukugira inyubako ya ICU, icya nyuma ni ibikoresho by’ibanze no guhugura abakozi.”
Ibitaro bya Kibungo biri mu byazamuwe mu ntera bihabwa ubushobozi bwo kwigisha abaganga muri gahunda ya Guverinoma ya 4×4 igamije kongera umubare w’abakora kwa muganga.
Mu Karere ka Ngoma habarurwa amavuriro y’ibanze 28 arimo 12 mashya ariko adakora, habarurwa kandi ibigo nderabuzima 17 n’Ibitaro byo ku rwego rwa kabiri byigisha bya kaminuza bya Kibungo.
Ibitaro bya Kibungo byatangiye 1932 ari ahantu hatangirwa imiti(dispensary), 1935 biba ibitaro by’abaturage, 1984 biba ibitaro bya mbere byaguwe n’abantu bo muri Repubulika y’Ubushinwa, kimwe no mu 1997 byaguwe ku nshuro ya kabiri n’abantu bo mu Bushinwa.
Muri 2014 byabaye Kibungo Referral hospital naho muri 2022 biba ibitaro byo ku rwego rwa kabiri byigisha bya kaminuza.
Bifite abaganga 22 barimo ab’inzobere bane, abaforomo 135, ababyaza 29 n’abandi batandukanye.
