Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangiza umushinga wa miliyoni 300$, witezweho guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu turere 14 two hirya no hino mu gihugu.
Watangiye kugaragaza impinduka mu baturage ku buryo hari n’abo uri guhindurira ubuzima mu buryo bugaragara.
Uyu mushinga wa CDAT ugamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bugamije ubucuruzi, no kugabanya ibibubangamira. Watangiye gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2023.
Umuyobozi w’umushinga CDAT, Ernest Uzaribara, yavuze ko bahisemo gukorera mu turere 14 dufite imisozi ikikije ibishanga 37 bari gutunganya kugira ngo banafashe ababituriye kubona akazi ngo biteze imbere.
Yavuze ko kuri ubu uyu mushinga umaze gutunganya amaterasi ari ku buso bwa hegitari 9000 mu gihe bateganya gutunganya ibihumbi 11 mu gihugu hose.
Ubuzima bw’abahawe akazi mu gutunganya amaterasi bwatangiye guhinduka nk’uko Tuyishime Theogene utuye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi mu Kagari ka Ryamanyoni abishimangira.
Yavuze ko amafaranga yahembwe mu gukora amaterasi yayakuyemo inzu, anaguramo inka y’ibihumbi 300 Frw n’inyana y’ibihumbi 400 Frw ku buryo izi nka ebyiri zimuha ifumbire ituma umusaruro we wiyongera.
Uwimana Marie utuye mu Mudugudu wa Nyahinda mu Kagari ka Tyazo mu Murenge wa Muhanga, yavuze ko mbere batari bakorerwa amaterasi mu mirima yabo, hari ahantu habi cyane bahingagamo ntibyere, yavuze ko kuri ubu yejeje imyumbati n’ibishyimbo binatuma agura amabati ava mu kuba mu nzu y’amategura.
Ati “Nta kintu cyaheraga hari ku gasi nta taka ryari rihari. Baraje rero barahamena bahakora amaterasi meza. Ubu dusigaye tuhahinga tukeza ku buryo amafaranga ahavuye twanayaguze inka. Nkanjye iterasi rimwe nsigaye ndisaruramo ibihumbi 50 Frw kuko baduhaye ifumbire y’imborera, ishwagara ubundi ugahingamo.”
Nyirakanani Valentine utuye mu Mudugudu wa Rwabagenzi mu Kagari ka Nyamirama we yavuze ko amafaranga ahembwa arimo ayo yizigamira muri Ejo Heza andi akayakoresha yiteza imbere.
Ati “Amafaranga nahembwe naguzemo ingurube iheruka kubyara abana batandatu, banampaye inka. Ikindi ni uko umwana wanjye namujyanye kwiga imyuga. Murihirira mu mafaranga nkura hano.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko uyu mushinga umaze gutanga akazi ku baturage 5324 muri aka Karere, aho bamaze gukora amaterasi kuri hegitari zirenga 570.
Ntazinda yavuze ko abaturage benshi biteje imbere mu buryo bugaragara aho bizigamiye muri Ejo Heza, bigurira amatungo magufi n’ibindi bihindura imibereho yabo.
Umushinga wa CDAT biteganyijwe ko uzarangira mu 2027, mu bice by’ingenzi by’uyu mushinga harimo gutunganya ibishanga ku buso bungana na hegitari ibihumbi 18, gutunganya imisozi ikikije ibyo bishanga kuri hegitari ibihumbi 11.
Bafasha abantu kubona inguzanyo z’ubuhinzi n’ubworozi ku nyungu ya 8%, gufasha abaturage kongera ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa, kubona inyunganizi ku ishoramari mu buhinzi n’ubworozi n’ibindi.







