Gukoresha ifumbire ituruka mu misarane byatezaga inzoka zo mu nda, umubare w’abarwaye ugenda ugabanuka kubera imbaraga z’umuryango w’abibumbye ryita kubuzima “OMS” mu Kurwanya indwara zititabwaho.
Umuturage wo mu Murenge wa Mudende, Mukasine Gloriose, Avuga gukoresha ifumbire ituruka mu misarane mu buhinzi, izwi ku izina rya “SAVENTI” bashaka kugwiza umusaruro mu bihingwa nk’ ibirayi, ibishyimbo, ibihyimbo, ibitoki,..
Ati, “Iyi SAVENTI yaduteraga inzoka zo mu nda kuko uwo mwanda iyo ufumbije ubufite amagi kubera gukandagira mu murima n’amaboko, byabateraga inzoka. Ariko twabimenye nyuma yo kwigishirizwa ko ayo magi ashobora kumara imyaka itanu mu murima atarashiramo, bigatuma abantu bahinga bashobora kwandura no gukwirakwiza indwara y’inzoka zo mu nda”.
Mukasine Gloriose avuga ko ikibazo cy’indwara zo mu nda cyatangiye gucika nyuma yo kumenya gukoresha ifumbire mvaruganda, ndetse umusaruro ukiyongera. Buri muturage akaba afite ubwiherero, banigishwa kugira isuku ihagije, harimo gukaraba intoki nyuma yo ku musarani no kunywa amazi atetse agashyirwa mu gikoresho gifite isuku. Ibi byagize uruhare mu kurinda abaturarwanda indwara y’inzoka zo mu nda.
Amazi adahagije bishobora guteza umwanda, inzoka zo mu nda zikarushaho kwibasira abantu;
Bizumuremyi Damien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akagali ka Mirindi, Umurenge wa Mudende, mu karere ka Rubavu, avuga ko abaturage bafite ikibazo cyo kutagira amazi ahagije aho bafite umuyoboro umwe gusa avamo amavomo abiri.
Bizumuremyi Damien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akagali ka Mirindi
Ati, “Ikibazo cy’ubuke bw’amazi ni kimwe, ariko tuba tugomba kuyasaranganya kandi tukayagirira isuku gusa magingo aya dufite icyizere cyo kuzabona amavomo 7 kubufatanye na Leta n’ubwo bizafata igihe.”
Ku kibazo cy’abahinzi bagikoresha ifumbire mvamusarane, Bizumuremyi yemeza ko byacitse mu bantu nyuma yo kubona ko ibi byagiye bitera abantu indwara y’inzoka zo mu nda.
Ati: “usibye ibyo kandi ubu abaturage benshi bamaze kumenya ko iyo bavuye mu bwiherero bakaraba intoki n’amazi meza ndetse banifashisha amazi meza mu gutegura amafunguro yabo”.
Akomeza avuga kandi ko ashimangira abaturage bakomeje kwigishwa bigishijwe kugira isuku nk’imwe mu mpamvu zitera iyi ndwara y’inzoka ndetse n’abadafite ubwiherero bafashwa ku bwubaka banarekwa uko bakoresha ifumbire iva mu misarane ntibibagireho ingaruka yo kurwara indwara ziterwa n’umwanda.
Bizimana Valence, Umujyanama w’ ubuzima mu mudugudu wa Gasumba, mu Kagali Mirindi, Umurenge wa Mudende dushishikariza abaturage guteka amazi yo kunywa kuko inzoka zo mu da zatumereye nabi kubera gukoresha ifumbire yo m’umusarane mu gutera ibirayi.
Bizimana Valence, Umujyanama w’ ubuzima
Ati, “Ubu tukoresha ifumbire y’imborera, rero kureka gukoresha ifumbire mvamusarane byaduhaga umusaruro mwinshi ariko tukarwara tunarwaza inzoka zo munda gusa ubu kuba twarabiretse ntacyo twahombye kuko kugira amagara meza ubwabyo ni igishoro.
Uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu kurwanya indwara z’inzoka zo mu nda
Umujyanama w’ubuzima mu Mudugudu wa Kiryoha, Akagali ka Mirindi, Umurenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu , Nyirakawayuri Marciana avuga mu kurwanya indwara y’inzoka zari zarabazengereje bageze ku kigero gishimishije.
Ati, “Aha mbere twakoreshaga ibinini RUBENDAZOL , ariko ntacyo byatangaga, baza kutwongera utundi tunini duto two kunganira, Minisiteri y’ Ubuzima ibicishije muri “RBC” ariko bitewe n’ibiro umuntu afite, ni ukuvuga ngo iyo fumbire 120 yatumaga imyaka izaho udukoko dutera amagi akadutera inzoka zo mu nda, ariko hakiyongera ikibazo cy’ingutu dusanganywe cy’amazi make nayo atari meza tureka mu mahema akaba ariyo dutekesha ubundi tugashakisha ayandi yo kunywa tukayateka”.
Uyu Mujyanama w’ Ubuzima mu ijwi ry’abaturage muri rusange avuga ko basaba Leta y’ U Rwanda kubafasha ikabegereza amazi meza bityo bakagira ubuzima buzira umuze.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mudende cyo mu karere ka Rubavu, Valentine Mukaremera, yavuze ko bari bafite ikibazo cy’abarwayi b’inzoka zo munda cyaterwaga ahanini n’isuku idahagije, gukoresha ifumbire yo mu misarane bityo bigatuma bakira abarwayi bari hagati ya 60 na 70 mu kwezi bazaga kwivuza inzoka zo munda.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mudende cyo mu karere ka Rubavu, Valentine Mukaremera n’abanyamakuru
Akomeza avuga ko “RBC” yakomeje kwigisha abaturage uburyo bakwirinda inzoka zo munda, barabyumva kugeza ubu zaragabanutse ku kigero cya 99% aho magingo aya, Ikigo Nderabuzima cya Mudende cyakira abaje barwaye inzoka zo munda batarenze 10 mu gihe cy’ukwezi, ariko nabyo “biterwa n’amazi make dufite ariko nayo agiye kuboneka kuko birimo kwitabwaho”.
RBC ishimangira umuti wa mbere ari isuka;
Hitiyaremye Nathan umukozi wa RBC, mu gashami gashinzwe ku rwanya malaria n’indwara zititaweho uko bikwiye, yavuzeko ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’Igihungu gishinzwe ubuzima “RBC” 2020 bugaragaza ko indwara y’inzoka zo munda uko zihagaze mu bantu bakuru bari hejuru y’imyaka 16 ubwiganze buri kuri 46.1% kubana kuva ku myaka 5-15 ubwiganze ku inzoka zomunda buri kuri 38.8% naho kuva ku mwaka 1-4 ari 30.2%. Muri rusange abafite inzoka zo munda mu Rwanda ni 38.7% zo mu bwoko bwa Teniya, igicuri, imidido, ibisazi by’imbwa, bilaliziyoze, ubuheri, inzoka zo mu bihuru ni inzoka zo mu nda.
Hitiyaremye Nathan umukozi wa RBC, mu gashami gashinzwe ku rwanya malaria n’indwara zititaweho
Hitiyaremye akomeza avuga ko inzoka zo munda zidaterwa n’umwanda wo mu musarane gusa ahubwo n’ahandi hose wahurira nawo nko kurya udakarabye, kuva mu musarane ntukarabe intoki ibyo byose ko byagutera inzoka zo munda, anasaba abantu bose kuzirinda bakoresha amazi meza bakaraba intoki no kunywa amazi atetse bityo ko bizarushaho kugabanuka.
Yagite ati, “Intego u Rwanda rwihaye ni uko indwara zititabwaho zigomba kuba zarangiye muri 2030″.