HomeNewsBUGESERA: ABAMENYE KO IBIBEMBE ARI INDWARA IVURWA IGAKIRA BITABWAHO BAKAGIRA UBUZIMA BWIZA

BUGESERA: ABAMENYE KO IBIBEMBE ARI INDWARA IVURWA IGAKIRA BITABWAHO BAKAGIRA UBUZIMA BWIZA

Published on

spot_img

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera, Umurenge wa Rweru bagaragaza ko bamaze gusobanukirwa ko indwara y’ibibembe atari amarozi cyangwa indwara idasanzwe, ahubwo ari indwara ivurwa igakira, aho kuri ubu abayisanganywe bitabiriye serivisi z’ubuvuzi bitabwaho n’abaganga kandi bagaragaza ko hari impinduka nziza ku buzima bwabo byatanze.

Ibi ni ibyagaragajwe ubwo abanyamakuru bari mu bukangurambaga bwo kurwanya indwara zititaweho uko bikwiriye bwateguwe n’Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta ikora ibikorwa byo kurwanya Virusi itera SIDA no guteza imbere ibikorwa by’ubuzima (Rwanda NGO Forum on HIV/AIDS and health promotion) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), bageraga ku Kigo nderabuzima cya Nzangwa, giherereye mu murenge wa Rweru, mu Karere ka Bugesera, gisanzwe gitangirwaho serivisi yo kubura indwara y’ibibembe.

Bizimungu Ernest

Bizimungu Ernest, ni umwe mu bavuwe ibibembe bagakira, vuga ko yamaze imyaka ine atazi ko arwaye ibibembe, bikamuviramo gutakaza amafaranga menshi yivuza mu buryo bwa gakondo atazi ko ari indwara ifite ubuvuzi.

Ati: “Ibibembe narabirwaye ntabizi, mara imyaka ine ntaramenya ko mbirwaye, kwa muganga bamaze ku nsuzuma barankurikirana, nanyweye imiti irarangira ndakira, jyewe nabanje kwivuza mu binyarwanda ibihumbi bigeze muri 800 birashira, bambeshyaga ko ari ibintu natambutse, ariko aho maze kubimenyera nasanze ari indwara mbi cyane, nk’umuntu ubirwaye namugira inama yo kujya kwa muganga.”

Mukankwaya Seraphina

Mukankwaya Seraphina nawe yahuye n’uburwayi bw’ibibembe ariko abaganga bamufashije kumenya uko buvurwa.

Ati: “Abaganga baraje mu mudugudu wacu baravuga ngo umuntu ufite amabara ku mubiri wese nagende bamusuzume, basanga mfite ibibembe, nibwo natangiye kwivuza, ariko nyine uko narimeze bigenda bihinduka, ubungubu ndi ku miti, abatekereza ko ibibembe ari amarozi nabagira inama yo guhindura iyo myumvire babona ufite ibimenyetso by’iyi ndwara bakajya kwa muganga.”

Rukundo Pierre Celestin, umuforomo ku kigo nderabuzima cya Nzangwa

Rukundo Pierre Celestin, umuforomo ku kigo nderabuzima cya Nzangwa ushinzwe serivisi y’ibibembe n’igituntu, asobanura ko iyi ndwara yandurira mu mwuka kandi igenda igaragaza ibimenyetso gahoro gahoro.

Ati: “Ibibembe ni indwara nk’izindi zose, ni indwara yandurira mu mwuka, ushobora kumara umwaka waranduye, uyifite kandi nta kimenyetso na kimwe uragaragaza, n’ibimenyetso iyo bigaragaye bigenda biza gake gake, niyo mpamvu bamwe bajya bivuza byarageze kure cyane, ni indwara tuvura igakira, iyo umuntu uyirwaye tumubonye kare ingaruka atari buzigire, ariko umuntu tubonye byarageze kure turamuvura agakira ariko ingaruka byamuteye akazigumana.”

Nshimiyimana Kizito, Umukozi mu Kigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC)

Nshimiyimana Kizito, Umukozi mu Kigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC) mu ishami rishinzwe kurwanya igituntu n’izindi ndwara zifata mu myanya y’ubuhumekero, asaba abaturage kwirinda gukererwa kwisuzumisha indwara y’ibibembe kuko usanze ayirwaye aba afite amahirwe yo kuvurwa gakira.

Ati: “Indwara y’ibibembe ni indwara yandura, ariko ivurwa igakira nk’izindi ndwara, abantu bagomba kwisuzumisha hakiri kare bakavurwa hakiri kare bataragira ingaruka, kuko ibyo abantu benshi babona nk’indwara babona ingaruka bakaba ariyo bita ibimenyetso, abenshi rero ntibaza kwivuza, tukaba rero twifuza ko umuntu wese ufite ibara ku ruhu adasobanukiwe neza ritaryaryata ku ruhu nagane ivuriro, ryaba ryitaryaryata cyangwa riryaryata nagane ikigo nderabuzima cyangwa ivuriro rimwegereye kugira ngo abone ubufasha.”

Kuri ubu ikigo nderabuzima cya Nzangwa giherereye mu murenge wa Rweru ho mu Karere ka Bugesera gifite abarwaye ibibembe gikomeje guha serivisi z’ubuvuzi bagera kuri 5.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’iki kigo nderabuzima cya Nzangwa, igaragaza ko mu myaka icumi ishize havuwe abantu 29 barwaye ibibembe bagakira neza.

Raporo y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2024 mu Rwanda hagaragaye abarwaye ibibembe bashya 29, ni mu gihe abari barwayi bose muri rusange bageraga kuri 37 muri uwo mwaka.

Latest articles

Rubavu:Le Forum des ONG du Rwanda, connu sous le nom de BAVU, joue un rôle crucial dans la lutte contre le paludisme, la tuberculose...

La réunion du 21 février 2025 dans le district de Rubavu, organisée en collaboration...

Ubuzima bwa Baden Powell washinze umuryango w’aba Scout

Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana...

M23 imaze gutahura intwaro zari mu baturage

Ihuriro AFC/M23 ryeretse itangazamakuru imbunda 150 ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47 rimaze kuvana...

Kamonyi:Fuso yagonze imodoka y’abanyeshuri

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2024, mu Murenge...

More like this

Rubavu:Le Forum des ONG du Rwanda, connu sous le nom de BAVU, joue un rôle crucial dans la lutte contre le paludisme, la tuberculose...

La réunion du 21 février 2025 dans le district de Rubavu, organisée en collaboration...

Ubuzima bwa Baden Powell washinze umuryango w’aba Scout

Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana...

M23 imaze gutahura intwaro zari mu baturage

Ihuriro AFC/M23 ryeretse itangazamakuru imbunda 150 ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47 rimaze kuvana...