HomeNewsImpunzi amagana zari zahungiye i Rubavu mu Rwanda zirimo gusubira i Goma

Impunzi amagana zari zahungiye i Rubavu mu Rwanda zirimo gusubira i Goma

Published on

spot_img

 

 

Insiguro y’isanamu,Impunzi z’Abanyecongo zirimo kwitegura gusubira i Goma kuri uyu wa kane ziva mu nkambi ya Rugerero mu nkengero z’umujyi wa Rubavu

  • Umwanditsi
  • Ig

Impunzi zibarirwa mu magana zavuye mu mujyi wa Goma zihunga imirwano mu ntangiriro z’iki cyumweru ubu zirimo gusubira iwabo.

Benshi muri izi mpunzi ni abari bashyizwe mu nkambi y’agateganyo ya Rugerero iri mu nkengero z’umujyi wa Rubavu mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda.

Aba biganjemo abaturage bo mu kiciro giciriritse batari bafite ubushobozi bwo kwikodesheraza inzu mu mujyi wa Rubavu cyangwa imiryango bwite ibakira.

Abategetsi bavuga ko abarenga 600 batashye ejo hashize ku wa gatatu.

Abategetsi ba DR Congo hamwe n’Ishami rya ONU ryita ku mpunzi bavuga ko abantu barenga 500,000 bavuye mu byabo muri uku kwezi kwa Mutarama 2025 kubera imirwano mu burasirazuba bwa DR Congo.

Ku nkambi y’agateganyo ya Rugerero aho nageze muri iki gitondo kugeza saa yine z’amanywa hari hamaze kwiyandikisha hafi 200 bashaka gusubira iwabo.

Nzabayo Musagara umwe muri izi mpunzi yambwiye ati: “Nahisemo kugenda kuko numvise ko amahoro yatangiye kugaruka…nta bwoba mfite bwo gutaha, nta kibazo.”

Umuryango Save The Children uvuga ko abana barenga 50,000 bahunze imirwano mu burasirazuba bwa DRC muri uku kwezi kwa Mutarama 2025 gusa
Insiguro y’isanamu,Umuryango Save The Children uvuga ko abana barenga 50,000 bahunze imirwano mu burasirazuba bwa DRC muri uku kwezi kwa Mutarama 2025

Beata Nikuze na we ahisemo kuva muri iyi nkambi ngo ajye mu muryango afite mu mujyi wa Rubavu mu Rwanda kubera ko inzu ye muri DR Congo yatwitswe.

Ati: “Igitumye ntasubirayo ni icyo kibazo cy’inzu gusa. Iyo kitaba icyo nari gusubirayo kuva amahoro yabonetse”.

Uko bigaragara bakomeje kwiyandikisha no gucyurwa, iyi nkambi y’agateganyo ya Rugerero ishobora kurara ifunzwe kuko hasigaye abatari hejuru ya 300.

Mu gihe mu mujyi wa Goma harimo kuvugwa ituze muri rusange, amakuru avuga ko ikindi gice cy’abarwanyi ba M23 cyaba cyakomeje cyerekeza mu bindi bice bya Kivu y’Epfo.

Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko abo barwanyi bigaruriye imihana itandukanye warenze centre ya Minova umanuka werekeza muri centre ya Karehe ku nzira yerekeza i Bukavu.

Mu ijambo yagejeje ku gihugu ku wa gatatu nijoro, Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko yizeje Abanyecongo “kwivuna gukomeye kandi guteguye” ku bo yise “abaterabwoba n’ababafasha”.

Impunzi zirimo gutahuka ziravuga ko zumvise ko i Goma amahoro yagarutse
Insiguro y’isanamu,Impunzi zirimo gutahuka ziravuga ko zumvise ko i Goma amahoro yagarutse
Ahagana saa sita z'amanywa iki ni ikindi kiciro cy'impunzi cyari gisubijwe iwabo muri DR Congo
Insiguro y’isanamu,Ahagana saa sita z’amanywa iki ni ikindi kiciro cy’impunzi cyari gisubijwe iwabo muri DR Congo

 

Latest articles

Le Rwanda prend les rênes des normes mondiales de l’IA lors de la réunion annuelle de l’ISO à Kigali

Le Rwanda s’apprête à jouer un rôle central dans l’élaboration de l’avenir de la...

Deux personnes sont mortes dans un accident sept autres blessées

Deux personnes ont perdu la vie et sept autres ont été blessées dans un...

Hôpital de Kibogora Introduit la Chirurgie Laparoscopique pour Améliorer les Soins Médicaux

  Dans le cadre de l’amélioration des services médicaux modernes et de la proximité des...

Sahara: La Hongrie considère que le plan d’autonomie marocain “doit être la base pour la solution

La Hongrie a réaffirmé, mercredi, par la voix de son ministre des Affaires étrangères,...

More like this

Le Rwanda prend les rênes des normes mondiales de l’IA lors de la réunion annuelle de l’ISO à Kigali

Le Rwanda s’apprête à jouer un rôle central dans l’élaboration de l’avenir de la...

Deux personnes sont mortes dans un accident sept autres blessées

Deux personnes ont perdu la vie et sept autres ont été blessées dans un...

Hôpital de Kibogora Introduit la Chirurgie Laparoscopique pour Améliorer les Soins Médicaux

  Dans le cadre de l’amélioration des services médicaux modernes et de la proximité des...