HomeNewsUmusore uregwa gusambanya abana batandatu biganjemo abahungu yavuze icyabimuteye

Umusore uregwa gusambanya abana batandatu biganjemo abahungu yavuze icyabimuteye

Published on

spot_img

Umusore w’imyaka 24 ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, ku cyaha cyo gusambanya abana batandatu barimo bane b’abahungu, yemera ko yasambanyije ab’abahungu gusa, akavuga ko bakundaga kumusura akabereka filimi z’urukozasoni, bikamutera ubushyuhe bwo kuryamana na bo.

Uyu musore yamaze gukorerwa Dosiye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ndetse ishyikirizwa Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, kugira ngo buzayiregere Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Ubushinjacyaha dukesha aya makuru, buvuga ko abana basambanyijwe n’uyu musore, bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 6 na 12, akaba yarabasambanyije mu bihe bitandukanye kuva mu kwezi kwa Werurwe kugeza mu kwezi k’Ugushyingo 2024.

Ubushinjacyaha bugira buti “Uregwa yemera icyaha, akavuga ko yasambanyije abana b’abahungu gusa, ab’abakobwa atigeze abasambanya. Avugaka ko aba bana ari abo mu baturanyi be, kandi bakundaga kuza kumusura akabereka Filimi z’urukozasoni kuri Telefone ye, bikamutera kugira ibyiyumvo byo kuryamana n’abo banaUUUUUU

Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye, yahanishwa igifungo cya burundu, hashingiwe ku ngingo ya 14 (3) y’itegeko nº 058/2023 ryo ku wa 04/12/2023 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.”

Latest articles

Nyagatare : La Députée Masozera Encourage les Jeunes et les Femmes à Accroître la Production en Utilisant les Opportunités Disponibles

Les membres du Parti pour la Démocratie et la Protection de l'Environnement du district...

RWAMAGANA – Muyumbu : Il a été souligné que l’égalité des genres ne signifie pas un conflit

Divers dirigeants et habitants du district de Rwamagana ont participé au lancement de la...

NYARUGURU: UN JEUNE COIFFEUR DE 23 ANS, POURSUIVI POUR VIOL DE MINEURE

Ce 6 septembre 2025, le Bureau Rwandais d’Investigation (RIB) a arrêté un jeune homme...

La police arrête un homme soupçonné de terroriser les résidents

Nyanza est l'une des zones les plus listées rouges . La police du district...

More like this