HomePoliticsUganda yashyizeho ingamba z’Ubwirinzi ku mupaka uyihuza na Congo

Uganda yashyizeho ingamba z’Ubwirinzi ku mupaka uyihuza na Congo

Published on

spot_img
Maj Gen Felix Kulayigye, yatangaje ko igisirikare cya Uganda cyashyizeho ingamba z’ubwirinzi

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Maj Gen Felix Kulayigye, yatangaje ko igisirikare cya Uganda cyashyizeho ingamba z’ubwirinzi ku mupaka uhihuza na Congo nyuma yaho mu Burasirazuba bwa Congo, mu ntara ya Kivu ya Ruguru umutwe wa M23 ufashe ibice bitandukanye birimo na Goma.

Itangazo ry’igisirikare cya Uganda ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Mutarama 2025, rivuga ko izi ngamba z’ubwirinzi zigiye gushyirwaho kugeza igihe ibintu bizasubira mu buryo.

UPDF ivuga ko impamvu ishyizeho izi ngamba ari ukugira ngo babashe gukomeza guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo irimo na ADF ishobora kwinjirira muri iki kibazo cy’umutekano mucye gihari.

Igisirikare cya Uganda gisanzwe gifatanya n’icya leta ya Congo mu bikorwa byo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro irimo na ADF.

Mu Ugushyingo 2021 nibwo ingabo z’impande zombi zatangije ibi bikorwa bya gisirikare bihuriweho mu kurwanya uyu mutwe witwaje intwaro . Ni ibikorwa byiswe  ’Operasiyo Shujaa’.

Umutwe wa ADF ukunze kwibasira ibice bitandukanye byo mu Ntara ya Ituri.Umaze imyaka isaga 20 ukorera muri Congo.

Igisirikare cya Uganda  (UPDF) ku bufatanye n’icya Congo, bamaze igihe  batangije ibitero byo guhashya uwo mutwe, ariko bisa nk’aho nta musaruro ufatika biratanga kuko ibikorwa by’uwo mutwe bitahagaze.

Icyakora hari abashobora guhuza izi ngamba z’ubwirinzi no gusa nkaho Uganda iryamiye amajanja kuko leta ya Congo yahize gutera u Rwanda bityo ikaba yaca muri iki gihugu.

Nyuma yaho AFC/M23 ifashe umujyi wa Goma, mu murwa mukuru wa Congo, i Kinshasa, ibiro bya Ambasade y’u Rwanda, Uganda, Ubufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ Ububiligi byatewe  ndetse biranasahurwa n’abakoraga imyigaragambyo nko gushaka kwerekana akababaro kabo.

Ibi byafashwe nk’ubushotoranyi kuri ibyo bihugu ndetse byamaganirwa kure.

Latest articles

Rubavu:Le Forum des ONG du Rwanda, connu sous le nom de BAVU, joue un rôle crucial dans la lutte contre le paludisme, la tuberculose...

La réunion du 21 février 2025 dans le district de Rubavu, organisée en collaboration...

Ubuzima bwa Baden Powell washinze umuryango w’aba Scout

Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana...

M23 imaze gutahura intwaro zari mu baturage

Ihuriro AFC/M23 ryeretse itangazamakuru imbunda 150 ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47 rimaze kuvana...

Kamonyi:Fuso yagonze imodoka y’abanyeshuri

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2024, mu Murenge...

More like this