HomeNewsRwamagana:Mu kwizihiza umunsi w'Intwari z'Igihugu abaturage bakanguriwe kwimakaza indangagaciro zishimangira umuco w'ubutwari...

Rwamagana:Mu kwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu abaturage bakanguriwe kwimakaza indangagaciro zishimangira umuco w’ubutwari mu Rwanda

Published on

spot_img

 

 

Mu Mirenge yose y’Akarere ka Rwamagana bizihije Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 31 Insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere”. Ku rwego rw’Akarere wizihirijwe mu Murenge wa Kigabiro, Akagari ka Cyanya ,Umudugudu wa Rurembo.

Ibirori byitabiriwe n’itsinda ry’Abadepite , rigizwe na Hon.Nyirabazayire Angelique, Hon.Nzamwita Deogracias , Abayobozi b’Akarere ka Rwamagana, Inzego z’umutekano, abafatanyabikorwab’Akarere n’abaturage.

Hon.Nyirabazayire Angelique yasabye abaturage ko bakwiye gukora ibikorwa bigamije kubaka Igihugu, ati “u Rwanda rwarahanzwe, rurubakwa kandi rugomba gukomeza kubakwa n’Abanyaranda”.

Hon.Nyirabazayire Angeliqye yakomeje avuga ko aho Igihugu kigeze tubikesha abakurambere n’Intwari bitanze batizigama rero ko buri Munyarwanda asabwa kurangwa n’indangagaciro z’ubutwari,gukunda umurimo,kurangwa n’ubumwe ,ubunyangamugayo ,gushyira imbere inyungu rusange , gukunda igihugu no kugira uruhare mu iterambere rirambye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Bwana Mbonyumuvunyi Radjab

Umuyobozi w’Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yashimye Intwari zitangiye Igihugu, asaba abaturage gukomeza ubutwari bakagera ikirenge mu cyabatubanjirije kuko Intwari zitanze zitizigama ,inyinshi zimena amaraso yazo ,zihasiga ubuzima uyu munsi tukaba dutuje ,uyu munsi tukaba tunezerewe.

Akaba yasabye abaturage kubungabunga no gusigasira ibyagezweho kugira ngo batazaba nka babandi biraye bakibagirwa aho bavuye .

 

Umutoni Zawadi wo mu Murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana umwe mu babyeyi wari witabiriye ibi birori by’umunsi mukuru w’Intwari,  yavuze ko umunsi w’Intwari ari umunsi ukomeye wo gukomeza kwigira ku Ntwari zitangiye i gihugu ndetse akanarushaho kwitwara neza yubahiriza amategeko y’i gihugu , yagize ati:”Ngomba kwitwara neza nkigisha abana amateka yaranze Igihugu cyacu kugira ngo bamenye ibihe bitari byiza twaciyemo bazabyirinde kugira ngo batazabicamo “.

Akaba yagiriye inama urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambuga (social media) nabi ko bitabageza k’ubutwari kuko baba basebya ababyeyi ndetse n’Igihugu cyacu.

Hon.Nzamwita Deogracias

SP Mugabo Célestin yabasangije ku mateka y’ubutwari bw’abanyarwanda

Ni ibirori byaranzwe n’imbyino za kinyarwanda

Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu ni umunsi ngaruka mwaka wizihizwa buri taliki ya 1 Gashyantare buri mwaka,Aho abanyarwanda n’inshuti zabo bazirikana ubutwari bwaranze ababohoye u Rwanda barukura mu icuraburindi,aho bibukiranya ibigwi byabaranze nuko imirimo y’ubutwari bakoze bayigiraho batera ikirenge mu cyabo .

Ijarinews.com/ Rwamagana

Latest articles

Les bus ne s’arrêteront pas plus de 10 minutes à un arrêt ; nouvelles directives pour le transport de passagers à Kigali

La réunion du Cabinet tenue le 28 novembre 2025 a approuvé un nouveau modèle...

Nyagatare :Le ministre de l’Agriculture et de l’Elevage, le Dr Cyubahiro Mark Bagabe, a exhorté la population à respecter l’hygiène

Le Travail Communautaire Axé sur les Campagnes d'Hygiène à Nyagatare Dans tous les secteurs du...

Kamonyi:Agnès Uwera demande une aide pour que son enfant handicapé puisse se rendre à l’école.

Dans la Secteur  de Runda, district de Kamonyi, nous rencontrons Uwera Agnès, une mère...

Nyagatare :Matsiko Gonzage a dit qu’une coopérative qui n’apporte rien à ses membres ne peut rien apporter au pays.

Aujourd'hui, au niveau du District de Nyagatare, la Journée Internationale des Coopératives a été...

More like this

Les bus ne s’arrêteront pas plus de 10 minutes à un arrêt ; nouvelles directives pour le transport de passagers à Kigali

La réunion du Cabinet tenue le 28 novembre 2025 a approuvé un nouveau modèle...

Nyagatare :Le ministre de l’Agriculture et de l’Elevage, le Dr Cyubahiro Mark Bagabe, a exhorté la population à respecter l’hygiène

Le Travail Communautaire Axé sur les Campagnes d'Hygiène à Nyagatare Dans tous les secteurs du...

Kamonyi:Agnès Uwera demande une aide pour que son enfant handicapé puisse se rendre à l’école.

Dans la Secteur  de Runda, district de Kamonyi, nous rencontrons Uwera Agnès, une mère...