Bamwe mu batuye umurenge Runda baravuga ko babangamiwe no kuba badafite amazi, kandi barubakiwe imiyoboro iy’abagezaho. Bavuga ko amatiyo y’amazi yashyizwe muri iyo miyoboro adafite ubushobozi bwo kuyabagezaho. Bagasaba ko byakosorwa. Ubuyobozi buvuga ko bugiye gukurikirana ahabaye ikibazo kugira bafashwe kongera kubona amazi meza.

 

 

 

 

Abatuye Umurenge wa RUNDA, mu Kagari ka Kagina, bavuga ko bafite ikibazo cyo kutagira amazi meza bitewe n’imiyoboro yubatswe hagamijwe kuyabagezaho, ariko ngo irasondekwa ku buryo ubu bafite ibigega bitageramo amazi.

 

 

Umwe yagize, ati: “birahari bitagira amazi kuko ntayo dukunze kubona cyane, niyo abonetse agarukira ahantu bita ku muhanda bita kuri ‘Dutabarane’. Hari n’igihe tugiye tugasanga aragiye nuko ntituyabone.”

Undi ati: “ hepfo y’iwanjye hubatse ikigega ariko ntikigeramo amazi. Ibaze ngo Njye n’umugabo wanjye dutange isambu ngo bubakemo ikigega nuko nibarangiza tubure amazi! Twari twabisabwe n’umushinga, ubwo se tutarahombye? Nta mazi dufite kuko bashyizeho abantu bahakora nuko badukorera ibintu bibi, bashyiramo amatiyo adakwiye noneho bashoye amazi aje ahita atoboka nuko ntiyageramo.”

 

 

“ ubu hari ubwo aza nuko agahita agenda, tukamara nk’ibyumweru bitatu, bine ataragaruka.”

Kutagira amazi meza aho batuye bavuga ko bibasaba gukora urugendo rw’amasaha atatu bajya kuyashaka. Bifuza ko bayagezwaho cyane ko n’imiyoboro yayo ihari, bikabakuriraho imbogamizi bahura nazo.

Umwe ati: “ ako tuyakura tuhagenda amasaha atatu kuko mu gitondo nta mwana wakohereza kujya kuvoma ari buze akajya ku ishuli. Ubwo ababyeyi dufite iyo mbogamizi kuko biratuvuna, kuko na wa mwana wakagufashije ngo nawe wenda ujye guca inshuro ushake icyo kurya…urabanza ukajya kuvoma wavayo ugasanga wa muntu wari kuguha ikiraka akakubwira ngo wahageze watinze, ubwo uzaza ejo. Ubwo uwo munsi ukabwirirwa.”

 

 

Undi ati: “turifuza ko badukorera aya mazi yacu noneho akaboneka hariya. Twebwe tugashaka umuntu uzajya ayakoresha.”

NDAYISABA Egide; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa RUNDA, avuga ko ubusanzwe amazi asaranganwa abaturage, bityo bagiye kureba aho atagera na rimwe hashakwe umuti.

Yagize ati: “ hari uburyo dukorana na WASAC, uburyo bw’isaranganya kuko umurenge wacu ni umurenge w’umujyi. Buri Kagali kaba gafite umunsi wako, umunsi umwe cyangwa ibiri gahabwa amazi. Iri saranganya WASAC irarikora ikarigeza ku rwego rw’ubuyobozi nuko rukaritangariza abaturage …. Habaye hari ibikorwaremezo byangiritse  nk’ibyo bahawe n’umufatanyabikorwa wacu, Good Neighbor. Ubwo turareba ibikorwaremezo bagaragaje byaba byarangiritse bibashe gusanwa noneho nabo bahabwe inshingano zo kubicunga.”

 

 

Aba baturage bavuga ko bitewe n’uburyo bakeneye hafi yabo amazi meza, ngo biteguye no gutanga umusaznu wabo ariko akabagezwaho nkuko byari byateganyijwe, ariko umushinga ntugere ku ntego zawo.

 

Ijarinews.com/ Kamonyi