Abahinzi b’ibigori bo mu Karere ka Huye baravuga ko bishimiye uburyo bushya beretswe n’abashakashatsi bo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), bugamije kurwanya nkongwa mu bigori hifashishjwe ibyatsi bihinganwa na byo bwitwa “Hoshi Ngwino”, bagasaba ko byarushaho kubegerezwa.
Ubundi ibi byatsi byitwa imivumburankwavu cyangwa ‘Desmodium’ mu ndimi z’amahanga, biterwa mu murima bakawukikiza urubingo cyangwa ibyatsi bita ivubwe, bagamije kurwanya nkongwa mu buryo bw’umwimerere.
Mu mikorerere yayo, imivumburankwavu inukira nkongwa, maze zigahungira muri rwa rubingo cyangwa ivubwe, utwoya tuba kuri ibi byatsi byombi (urubingo n’ivubwe) tugahanda nkongwa, ikageraho igapfa.
Umukozi muri RAB ushinzwe gahunda yo kurwanya ibyonnyi mu myaka, Dr. Hategekimana Athanase, yavuze ko bamaze imyaka itatu bahinga ibi byatsi banabikoraho ubushakashatsi, bakaba barabonye bikora, ubu igikurikiyeho kikaba ari ugukorana n’abamamazabuhinzi kugira ngo ubu buryo bwegerezwe abahinzi benshi.
Ati “Abahinzi birabageraho vuba, ndetse bamwe byatangiye no kubageraho, hari abo twatangiye gukorana kugira ngo bizihute kubikwirakwiza. Ikibazo cyari byabanje kubaho ni imbuto y’umuvumburankwavu kuko ari yo ikunze kubura, ubu turi gukora uko dushoboye ngo imbuto igere ku bantu benshi, kugira ngo abahinzi benshi bashobore gukoresha ubu buryo mu kurwanya nkongwa.”
Ubwo RAB yamurikiriga abahinzi iby’ubu buryo ku wa 30 Mutarama 2025, bamwe mu bahinzi batangiye gusobanukirwa iby’ubu buryo, bavuze ko babwakiriye neza kuko babonye bunarengera ibidukikije.
Umwe muri bo yagize ati “Nabonye iyi ‘desmodium’ uretse no gufasha mu kurwanya nkongwa, yanafasha mu kurinda ubutaka bwacu kugunduka, kuko yifitemo ifumbire, umuntu akaba yanayigaburira inka kuko yongera umukamo. Urumva ko ari agaciro kuri bya bigori byacu no ku nka zizayirya.”
Undi yagize ati “Ibi byatsi bitwikira ubutaka bikanaburinda kuma. Ikindi cyihariye, kwa kundi dutera imiti ugasanga n’utundi dukoko two mu butaka nk’iminyorogoto n’ibishorobwa twapfuye kandi natwo tugira umumaro, iki cyatsi cyo kiba gikuyeho iki kibazo. Mbona ubu buryo abahinzi babwitabiriye, byagira akamaro cyane.”
Yakomeje avuga ko igihe byagera hose byazana inyungu nyinshi kuko uretse no kuba imiti iterwa mu bigori yica utundi dukoko, ariko inagurwa amafaranga, mu gihe ibi byagabanya ikiguzi.
Ubu bushakashatsi bwa RAB ku buryo bwo kurwanya nkongwa hifashishjwe ibyatsi bihinganwa n’ibigori bwatangiye mu 2022, ndetse bukaba bwaragaragaje ko buyirwanya ku kigero gishimishije.
Uretse aha muri RAB mu Karere ka Huye, ahakorerwa ubushakashatsi, kuri ubu hari n’abahinzi batangiye gukoresha ubu buryo mu kurwanya nkongwa mu turere tune ari two Kamonyi, Bugesera, Gatsibo na Musanze; bakaba bitezweho kuzagira uruhare mu gukwirakwiza ibi byatsi bikagera kuri benshi.