HomeNewsMuhanga: Uruhinja rwatowe mu rutoki rwapfuye

Muhanga: Uruhinja rwatowe mu rutoki rwapfuye

Published on

spot_img

Mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, hagaragaye uruhinja rwari rwatawe mu rutoki rupfunyitse mu bitambaro rwapfuye, uwarutaye akaba ataramenyekana.

Byabereye mu Kagari ka Gifumba, mu Mudugudu wa Rugarama, aho abarubonye bavuga ko byagaragaraga nkaho yari inda yari iri mu kigero cy’amezi arindwi, rwenda kuvuka.

Ni amakuru yamenyekanye ku wa 04 Gashyantare 2025, aho abantu babibonye bwa mbere, ari abatambukaga bava mu mirimo, bagatungurwa no kubona uruhinja mu nsina.

Umwe muri bo w’umukobwa ati “Jye nari mvuye gukora, manukiye muri iyi nzira nyuramo, maze mbona imyenda, negereye mbona harimo umuntu.”

Mugenzi we nawe wahageze ati “Jyewe nabonye ari nk’umukobwa wakuyemo inda, nta myenda yari afite, uretse turiya dutambaro yari apfutse.”

Ababibonye bose bababajwe na byo, basaba ko inzego zishinzwe iperereza zashakisha “uwo mugizi wa nabi,” akabihanirwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, yemeje iby’aya makuru ndetse asaba abaturaga kunganira inzego z’ubuyobozi n’iperereza mu kumenya uwakoze ayo mahano.

Ati “Turasaba abaturage kudufasha tukamenya amakuru y’uwakoze ibi, kuko ni icyaha gihanirwa.”

Uyu muyobozi avuga ko bakomeza gufatanya n’inzego bireba kugira ngo uwabikoze aboneke ndetse abiryozwe.

Uru ruhinja rwagaragaye ruri mu bitambaro hafi y’akayira mu rutoki, rwapfuye

Ababibonye bavuze ko bishoboka ko ari uwakuyemo inda yendaga kuvuka

Latest articles

Rubavu:Le Forum des ONG du Rwanda, connu sous le nom de BAVU, joue un rôle crucial dans la lutte contre le paludisme, la tuberculose...

La réunion du 21 février 2025 dans le district de Rubavu, organisée en collaboration...

Ubuzima bwa Baden Powell washinze umuryango w’aba Scout

Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana...

M23 imaze gutahura intwaro zari mu baturage

Ihuriro AFC/M23 ryeretse itangazamakuru imbunda 150 ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47 rimaze kuvana...

Kamonyi:Fuso yagonze imodoka y’abanyeshuri

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2024, mu Murenge...

More like this