HomeNewsJose Chameleone yagaragaje urukumbuzi afitiye i Nyamirambo yabayemo afite imyaka 17

Jose Chameleone yagaragaje urukumbuzi afitiye i Nyamirambo yabayemo afite imyaka 17

Published on

spot_img

 

Umuririmbyi w’umunya-Uganda uri mu bakomeye, Joseph Mayanja uzwi nka Chameleone, yagaragaje urukumbuzi afitiye agace ka Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, aho yatangiriye urugendo rw’umuziki we nk’umuhanzi wigenga ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko.

 

 

u bganiro bitandukanye, Chameleone wamamaye mu bihangano binyuranye yagiye yumvikana mu itangazamakuru, avuga ko ubuzima yabayemo i Nyamirambo bwabaye imvano yo gukora umuziki, ndetse yarushijeho kumenya ubuzima bwisumbuyemo. 

Ubu imyaka 30 y’amavuko irashize yinjiye mu muziki. Yifashishije konti ye ya Instagram mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 6 Gashyantare 2025, Chameleone yagaragaje ko azirikana ibihe yagiriye i Nyamirambo ubwo yari afite imyaka 17, kuko kuva icyo gihe urugendo rw’umuziki rwe rwagutse agatanga ibyishimo ku bisekuru byombi.

Kuri konti ye ya Instagram, yanashyizeho ifoto ye yafatiye mu Mujyi wa Sudbury muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yizihiza imyaka 47 y’amavuko- Bivuze ko imyaka 30 ishize atangiriye umuziki mu Rwanda.

Mu 2022, nabwo Chameleone yari yagaragaje ko yibuka ibihe yagiriye mu Rwanda. Icyo gihe yavuze ko yashakiye ubuzima mu Rwanda, kandi ko ari urugendo yigiyemo byinshi aho yagerageraje rimwe na rimwe agatsinda ubundi bikanga ariko agakomeza guhanyanyaza buri munsi ‘kugeza ubwo bikunze’.

Chameleone yaje mu Rwanda afite imyaka nka 16 y’amavuko nyuma y’umwaka wari ushize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’ingabo zari iza RPA.

Kuva icyo gihe yabwiraga abavandimwe be ko ari igihugu cyiza, nk’uko akibishimangira kugeza n’ubu. Uyu muhanzi yari atuye ahitwa mu Gatsata muri Kigali, aho yungukiye inshuti, abavandimwe, umuryango, abafana n’abandi benshi.

Uyu muhanzi yari aherutse gutangaza igitaramo cye i Kigali, cyari kuba tariki 3 Mutarama 2025, kikabera muri Kigali Universe, ariko cyasubitswe ku munota wa nyuma bitewe n’uburwayi bwamwibasiye bwatumye ajya kwivuriza muri Amerika.

Joseph Mayanja uzwi nka Chameloene, ni umuhanzi w’umunya-Uganda ukora umuziki wubakiye ku njyana ya AfroBeat.

Aririmba cyane mu rurimi rw’Icyongereza, Igiswahili na Luganda. Ni umunyamuziki watangiye urugendo mu mwaka wa 1990 ubwo yari mu gihugu cya Kenya, atangiriye mu itsinda rya Ogopa Deejays.

Yavutse ku wa 30 Mata 1979, muri Mata 2025 azuzuza imyaka 47. Afite abana barimo Abba Marcus Mayanja, Amma Christian Mayanja, Alba Shyne Mayanja n’abandi.

Afite abavandimwe barimo Pallaso na Weasel bakora umuziki, ndetse na AK 47 witabye Imana.

Kuva mu mwaka wa 2008, arwubakanye na Daniella Mayanja.

Uyu mugabo yamamaye cyane mu ndirimbo zirimo Badilisha yo mu 2012, Shida Za dunia yo mu 2005, Kuma Obwedisgwa, Tubonge n’izindi. 

Jose Chameleone yagaragaje ko yishimira ibihe yagiriye i Nyamirambo ubwo yari afite imyaka 17

Chameleone yanagaragaje ifoto yafatiye muri Amerika, mu gihe yitegura kwizihiza imyaka 47 y’amavuko 

Jose Chameleone yakunze kuvuga ko Nyamirambo yamubereye imvano y’umuziki akora muri iki gihe 

Latest articles

Le Rwanda prend les rênes des normes mondiales de l’IA lors de la réunion annuelle de l’ISO à Kigali

Le Rwanda s’apprête à jouer un rôle central dans l’élaboration de l’avenir de la...

Deux personnes sont mortes dans un accident sept autres blessées

Deux personnes ont perdu la vie et sept autres ont été blessées dans un...

Hôpital de Kibogora Introduit la Chirurgie Laparoscopique pour Améliorer les Soins Médicaux

  Dans le cadre de l’amélioration des services médicaux modernes et de la proximité des...

Sahara: La Hongrie considère que le plan d’autonomie marocain “doit être la base pour la solution

La Hongrie a réaffirmé, mercredi, par la voix de son ministre des Affaires étrangères,...

More like this

Le Rwanda prend les rênes des normes mondiales de l’IA lors de la réunion annuelle de l’ISO à Kigali

Le Rwanda s’apprête à jouer un rôle central dans l’élaboration de l’avenir de la...

Deux personnes sont mortes dans un accident sept autres blessées

Deux personnes ont perdu la vie et sept autres ont été blessées dans un...

Hôpital de Kibogora Introduit la Chirurgie Laparoscopique pour Améliorer les Soins Médicaux

  Dans le cadre de l’amélioration des services médicaux modernes et de la proximité des...