HomeLifestyleNyamasheke: Yarashwe amaze kwica umugore we utwite, uwa mukuru we n’inka y’imbyeyi

Nyamasheke: Yarashwe amaze kwica umugore we utwite, uwa mukuru we n’inka y’imbyeyi

Published on

spot_img

Niyonagize Xavier w’imyaka 55, yishwe arashwe na Polisi y’u Rwanda mugitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Gashyantare 2025, amaze kwica umugore we wari utwite inda y’amezi 6, umugore wa mukuru we, n’inka y’imbyeyi yari yarahawe muri Gahunda ya Girinka.

Ayo mahano yabereye mu Mudugudu wa Kasenjara, Akagari ka Karusimbi, Umurenge wa Bushenge, Akarere ka Nyamasheke, ubwo yabatemye na we yarangiza akikingirana mu nzu nyuma yo guteshwa Umukuru w’Umudugudu ashaka kumutema.

Umupolisi yamurashe ubwo yashakaga na we kumutema ubwo we n’Inzego z’ibanze bari bahuruye baje gutabara batabajwe n’abaturage b’uyu Mudugudu.

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kasenja byabereyemo bacitsemo igikuba nyuma yo kubona uwo muturanyi wabo ameze nk’uwasaze.

Mukayiranga Spéciose, umuturanyi akanaba Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Kagari ka Karusimbi, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mugabo yatangiye guhinduka mu ntangiriro z’uku kwezi mu gihe ubusanzwe nta myitwarire idasanzwe yagiraga.

Byatangiye asuhuza abnatu bose abonye, yamara kubasuhuza akababwira amagambo mabi arimo no kubabwira ko yabica.

Ku wa 3 tariki 5 Gashyantare, abaturanyi nib wo ngo batangiye kubona iyo myitwarire ye idasanzwe, aho yanateruye akavuga ko agiye kwiyahura mu Kiyaga cya Kivu.

Abaturage babonye agiye kugera ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu baramugarura bamujyana ku mugabo w’umuvuzi gakondo wo mu Kagari ka Gasheke, bakeka ko yaba yarozwe amadayimoni.

Mukayiranga akomeza avuga ko uyu mugabo yaraye aho yavurirwaga, mugitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Gashyantare arabacika, agera mu rugo yivugana umugore we, akurikizaho inka yari mu rugo n’umugore wa mukuru we baturanye.

Bavuga ko batazi aho yakuye umupanga yakoresheje muri ubwo bwicanyi, yahereye ku mugore we wari utwite inda y’amezi atandatu bahuye avuye kuri butiki kugura umuceri wo guteka ngo amugemurire aho yavurirwaga.

Ati: “Akimutema akamwica yahise amanuka gato ahura n’umugore wa mukuru we banaturanye wari ugiye kwanika umuceri ku mbuga iri mu Gishanga cya Cyunyu aho tuwuhinga,n a we amukubita uwo mupanga mu mutwe amutsinda aho, aramanuka mu rugo afata inka yari yarahawe muri Girinka na yo aba arayitemaguye irapfa, arazamuka ajya gutema Umukuru w’Umudugudu.”

Yageze ku Muyobozi w’Umudugudu Mukeshimana Emmanuel, asanga na we afite umupanga yari ajyanye kwahira ubwatsi bw’amatungo, aramubwira ngo bose bashyire imipanga hasi baganire.

Mudugudu utari wamenye ayo marorerwa yose uwo mugabo yari amaze gukora, ariko abona umupanga we wuzuye amaraso ayoberwa ibyo ari byo ashyira umupanga we hasi.

Yawushyize hasi uwo mugabo agifite uwe ahita awubangura kumutema, Mudugudu aba arirutse avuza induru n’inkuru y’ayo marorerwa yari amaze gukora imaze gusakara, Inzego z’umutekano zahamagawe zihita zihagera, azibonye yikingirana mu nzu.

Mukayiranga Spéciose ati: “Abapolisi bahise bagera ku nzu ye yari arimo, bo n’abaturage bakomanga urugi, baranamuhamagara ngo akingure aho gukingura  abwira abapolisi ko muri bo yisasiramo umwe. Bakomeje kugerageza yanga gusohoka bica urugi rw’icyumba yari arimo, rukingutse abangura umupanga agiye gutema umupoliei, mu kwitabara aba aramureshe agwa aho.”

Undi muturage wari aho ayo mahano yabereye, yagize ati: “Ntako abapolisi batari bamugize ngo akingure ahubwo akababwira ko abicamo umwe, abivuga wumva nta bwoba afite, abaturage ahubwo ari bo bafite ubwoba ko yagira undi yisasira.”

Yakomeje ati: “Ni igikuba cyacitse mu Mudugudu kuko uyu mugore we yari Umujyanama w’Ubuzima ari n’Umuyobozi w’Isibo, afasha abandi baturage uko ashoboye kose none aramutuvukije, twababaye cyane.”

Abaturanyi b’uyu mugabo bakeka ko yanafataga ibiyobyabwenge kuko yigeze no gufungwa kera ashinjwa imyitwarire mibi.

Bivugwa ko umugore we yishe yari uwa kabiri yashatse kuko n’Umugore mukuru bari baturanye banasezeranye bari bamaze imyaka umunani batandukanye.

Bivugwa ko n’umugore mukuru hari hashize amezi atanu na we ashatse kumwivugana akoresheje umupanga, ubwi yamusangaga iwe, ariko ku bw’amahirwe aramucika yikingirana mu nzu.

Abaturage bahise bakoreshwa inama, basabwa kujya batagira amakuru ku gihe ku bantu babonaho cyangwa bakekwaho imyitwarire idasanzwe, kugira ngo n’ibikorwa bibi baba batekereza bikumirwe hakiri kare.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Uburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, yemeje aya makuru, agira ati: “Uwitwa Niyongira Xavier  w’imyaka 55 yatemye abagore 2 barimo uwe witwa Uwiragiye Costasie w’imyaka 47 bose bahita bitaba Imana. Nyuma yo gukora ayo marorerwa yatemye inka ye na yo arayica.  Mu gihe Inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zari zitabaye yasohotse mu nzu n’umupanga agiye gutema abari aho ari bwo yarashwe arapfa.”

Yihanganishije imiryango yabuze ababo, anasaba abaturage kuba maso no gutanga amakuru hakiri kare ku bantu bagaragaza imyitwarire ishobora guteza ibyago kugira ngo bikumirwe mbere y’uko biba.

We n’umugore we basize abana bane barimo uw’imyaka 3, umugore wa mukuru we yishe na we we asize umugabo n’abana 6.

 

Latest articles

Rubavu:Le Forum des ONG du Rwanda, connu sous le nom de BAVU, joue un rôle crucial dans la lutte contre le paludisme, la tuberculose...

La réunion du 21 février 2025 dans le district de Rubavu, organisée en collaboration...

Ubuzima bwa Baden Powell washinze umuryango w’aba Scout

Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana...

M23 imaze gutahura intwaro zari mu baturage

Ihuriro AFC/M23 ryeretse itangazamakuru imbunda 150 ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47 rimaze kuvana...

Kamonyi:Fuso yagonze imodoka y’abanyeshuri

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2024, mu Murenge...

More like this

Rubavu:Le Forum des ONG du Rwanda, connu sous le nom de BAVU, joue un rôle crucial dans la lutte contre le paludisme, la tuberculose...

La réunion du 21 février 2025 dans le district de Rubavu, organisée en collaboration...

Ubuzima bwa Baden Powell washinze umuryango w’aba Scout

Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana...

M23 imaze gutahura intwaro zari mu baturage

Ihuriro AFC/M23 ryeretse itangazamakuru imbunda 150 ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47 rimaze kuvana...