HomeNewsByinshi ku ndwara yitwa ‘Autism Spectrum Disorder’ ihungabanya ubwonko bw’umwana ikamubuza kwiga...

Byinshi ku ndwara yitwa ‘Autism Spectrum Disorder’ ihungabanya ubwonko bw’umwana ikamubuza kwiga neza

Published on

spot_img
Mu buzima bwa buri munsi kumenya umuntu n’uburyo wamwitaho bigendanye n’ubuzima abayemo cyangwa uko ateye ni ingenzi cyane.Muri rusange ikibazo cy’intekerezo zidakora neza nk’abandi kibaho mu buzima bwa buri munsi ariko kigahera mu bana bato nk’uko tugiye kubireba hamwe.

Indwara titwa ‘Autism Spectrum Disorder‘ ishamikiye kuri ‘Mind-Blindness’ ni indwara idasanzwe ifata mu bwonko no mu ntekerezo z’umwana cyangwa umuntu mukuru ikamunga imikorereye ndetse n’imitekerereze ye isanzwe.Iyi ndwara ituma uyirwaye atumva neza intekerezo ze , adasoma neza ibitekerezo by’uwo baganira cyangwa ngo amutege amatwi ahubwo igatuma umuntu aheranwa n’ukutamenya nk’uko byemejwe n’umuhanga mu bumenyamuntu Baron-Cohen.

ESE NI GUTE WAFASHA UMWANA UFITE IYI NDWARA MU KWIGA IBINTU BITANDUKANYE ?

1.Mufashe mu ntekerezo.

Mu by’ukuri uyu mwana akeneye gukora ibintu bituma ubwonko bwe bukora cyane kandi bukaba buhugiye ku bintu abona ubwe.Ikibazo afite kirikubera mu mitekerereze ye no mu buryo yiga.Muri iki gice cya mbere rero , urasabwa kumwigisha imyizerere itandukanye , umwereka ibyo gukunda n’ibyo kwanga,..

2.Mukoreshe ibimenyetso.

Ntabwo uyu mwana afungutse mu mutwe cyane ariko nimuba muri kumwe, ukabona ko aguteze amatwi n’amaso, uwo mwanya koresha ibimenyetso ubashe kumwiyegereza.Kuba wakoresha ibimenyetso muri kuganira bituma arushaho gutega amatwi.

3.Mwereke urukundo n’amarangamutima.

Autism Spectrum Disorder ni indwara idasanzwe yereka umuntu ko ari wenyine kandi ko nta muntu n’umwe umukunda cyangwa ushobora kumugirira amarangamutima.Uyu mwana mwereke amarangamutima maze azarushaho gukomeza kugukunda cyane.

4.Tuma afata mu mutwe.

Ukoresheje ibishushanyo cyangwa imikino itandukanye , uyu mwana uzabasha gutuma afata mu mutwe mu buryo nawe atazi bikomeze kumuha ubumenyi buzatuma atsinda iyi ndwara.

5.Mushyire mubandi.

Mwarimu ni nka muganga, niba urimo kwigisha uyu mwana , shaka itsinda ry’abandi bana umushyiremo hanyuma utume yisanzura muri bo ndetse yumve neza ko atari wenyine ahubwo ko ari kumwe n’abandi

Latest articles

Les bus ne s’arrêteront pas plus de 10 minutes à un arrêt ; nouvelles directives pour le transport de passagers à Kigali

La réunion du Cabinet tenue le 28 novembre 2025 a approuvé un nouveau modèle...

Nyagatare :Le ministre de l’Agriculture et de l’Elevage, le Dr Cyubahiro Mark Bagabe, a exhorté la population à respecter l’hygiène

Le Travail Communautaire Axé sur les Campagnes d'Hygiène à Nyagatare Dans tous les secteurs du...

Kamonyi:Agnès Uwera demande une aide pour que son enfant handicapé puisse se rendre à l’école.

Dans la Secteur  de Runda, district de Kamonyi, nous rencontrons Uwera Agnès, une mère...

Nyagatare :Matsiko Gonzage a dit qu’une coopérative qui n’apporte rien à ses membres ne peut rien apporter au pays.

Aujourd'hui, au niveau du District de Nyagatare, la Journée Internationale des Coopératives a été...

More like this