HomeUbuzimaNiba ugira impumuro mbi mu kanwa, dore amafunguro yakuvura

Niba ugira impumuro mbi mu kanwa, dore amafunguro yakuvura

Published on

spot_img

Kugira impumuro mbi mu kanwa bishobora guterwa n’uburwayi bwo mu kanwa, ndetse n’amafunguro amwe n’amwe nk’ibitunguru, ikawa, inzoga, inyama, n’ibindi.

Icya mbere gifasha gukuraho impumuro mbi mu kanwa ni ukuhagirira isuku, ariko ubwo byanga bigakomeza, icyo gihe rero ufite icyo kibazo yashakira umuti urambye mu mirire.

Hari ibibwa bituma umuntu ahorana impumuro nziza mu kanwa, kabone n’ubwo yaba asanzwe agira impumuro mbi.

Ibi ni bimwe mu by’ingenzi kandi byoroshye kubibona hano iwacu

Imbuto: Imbuto cyane cyane izikungahaye kuri vitamin C, zifasha umuntu kugira impumuro nziza mu kanwa ke iyo akunda kuzirya kenshi, ni ukuvuga nibura buri munsi akabasha kubona urubuto rumwe cyangwa kunywa ikirahuri kimwe cy’umutobe w’imbuto arizo, amaronji, indimu, pomme, inkeri. Amazi arimo umutobe w’indimu na yo afasha guhangana n’impumuro mbi mu kanwa.

Umudarasini (romarin): Ni ikirungo gikunze gukoreshwa mu cyayi no mu guteka inyama cyitwa umudarasini, nacyo gifasha umuntu kugira impumuro nziza mu kanwa.

Yawurute: Ubusanzwe yawurute ni ikinyobwa cyiza cy’ingirakamaro ku buzima bw’umuntu kuko gifasha igifu gukora neza, hanyuma ikanasukura mu rwungano ngogozi ku buryo nta mwuka mubi ushobora guturuka mu muntu.

Concombre: Concombre na yo iri mu biribwa bituma umuntu azana impumuro nziza mu kanwa, cyane cyane ku bantu bakunda kuyikoramo salade, kuko yica udukoko dushobora gutera mu kanwa guhumura nabi ndetse ikanakomeza ishinya, ikayirinda kuba yakwangirika.

Persil: Iki na cyo ni ikimera cyifashishwa nk’ikirungo cyo mu bwoko bwa sereri na cyo kikaba ari ingenzi cyane mu gufasha umuntu kuzana impumuro nziza.

Ibi ni byo by’ingenzi ariko utunde ni rurerure, harimo nk’ibikomoka ku mata, icyayi cy’icyatsi (thé vert), puwavuro zitukura n’ibindi.

Latest articles

Rubavu:Le Forum des ONG du Rwanda, connu sous le nom de BAVU, joue un rôle crucial dans la lutte contre le paludisme, la tuberculose...

La réunion du 21 février 2025 dans le district de Rubavu, organisée en collaboration...

Ubuzima bwa Baden Powell washinze umuryango w’aba Scout

Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana...

M23 imaze gutahura intwaro zari mu baturage

Ihuriro AFC/M23 ryeretse itangazamakuru imbunda 150 ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47 rimaze kuvana...

Kamonyi:Fuso yagonze imodoka y’abanyeshuri

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2024, mu Murenge...

More like this