Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda irimo guherekeza imiryango ikennye kugira ngo iyifashe kwikura mu bukene, hari imiryango isaga 1000 yo mu karere ka Gisagara yafashijwe n’umushinga wa PRISM yorozwa inkoko ku buryo imwe yari itunzwe no guhingiriza, kuri ubu yatandukanye nabyo itera imbere, none nayo isigaye itanga akazi.Gahunda ya Guverinoma yo gukura abaturage mu bucyene ni urugamba rucyeneye umusanzu wa buri muntu kugira ngo ibashe kugerwaho.
Binyuze mu mushinga wa PRISM wo muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, hari imiryango itishoboye yo mu turere 15 mu gihugu yorojwe amatungo magufi arimo inkoko, kugira ngo abafashe kwiteza imbere.Nteziryayo Pascal n’umugore we Manishimwe Alice bo mu murenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara,ni bamwe mu bahawe inkoko zo korora. Bavuga ko zabafashije kuva mu cyiciro cy’abahinga nyakabyizi, none basigaye batanga akazi.Nteziryayo ati: “narabahingiye rwose kuburyo nicaraga hamwe n’umudamu…hari n’ubwo twabwirirwaga tukanaburara nuko nkamubwira nti madamu tuza, humura, hari igihe natwe Imana izatwibuka.
Nibwo twagiye kubona, nuo tubona abo muri PRISM ; ni umwe ufata abantu ngo uboroze nuko tubona baduhaye inkoko 10.“ tugira amahirwe tugenda tuzizamukiraho, ubu natwe turi ku rwego rwo kuba twakoroza abandi.”Umufasha we, Manishimwe Alice, yunzemo ati: “ naragiye nguza amafaranga mu itsinda nuko nguzamo 100, kugera ngo agere kuri 200 ngurisha n’inkoko nkeya. Nuko ndagenda nguramo inyana. Ubwo nyuma baje kubona narakoze neza, nuko bampa n’ihene. Urazibona zirahaka, mu kanya zabyara cyangwa n’ejo zikabyara.”Uyu muryango wikuye mu bukene bitewe n’inkoko wahaye, ndetse iterambere rawo ryemezwa n’abaturanyi bawo.
Bavuga ko bawugiriyeho umugisha kuko iyo bashatse amagi yo guha abana, bayabonera hafi ku giciro gito batarinze gukora urugendo.Umwe ati: “ byatubereye umugisha kuko hari icyo nkenera nuko naza bakakimpa. Nkuko naba ngiye n…nta n’amafaranga mfite nuko nkababwira nti nimundwaneho maze nkagenda nkizigama.”Undi ati: “ iyo inkoko zateye baradufasha. Urwaje umwana ugira ngo abone amagi uragura.”Nshokeyinka Joseph; Umuyobozi w’umushinga PRISM, avuga ko mbere y’uko abaturage bahabwa amatungo yo korora, babanza kwigishwa uburyo bwiza bwo kuyorora ndetse bakanafashwa kubona iby’ibanze bikenerwa,byose biganisha ku gutuma ubworozi bwabo butanga umusaruro.Ati: “ mbere yo kumuha amatungo agomba kubanza gusobanukirwa ibyo akora n’uburyo abikora byose kugira ngo azabashe guhabwa amatungo. Umushinga unabafasha kubona ibikoresho byibanze. Ugiye guhabwa itungo ariko se rirajya hehe, ko nta kubana naryo? Ibyo nabyo tubibafashamo binyuze mu mushinga.”
Dusabe Denise; Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko urugamba rwo gukura abaturage mu cyiciro cy’ubukene rwahuriweho n’inzego zitandukanye binyuze mu mishanga izishamikiyeho. Gusa ngo ibipimo by’imibare y’imiryango ikennye muri aka karere, bigaragara ko igenda igabanuka.Ati: “ igihugu cyacu cyatangije gahunda yo guherekeza abaturage mu kwikura mu bukene. Rero amatungo yatanzwe ari ingurube, inkoko n’ihene yagiye agira icyo byunganira umuryango turi guherekeza mu kwikura mu bukene. Aho uyu munsi tumaze kubona impinduka zigaragarira buri wese, cyane cyane mu mibereho ya buri munsi.”Umushinga PRISM wa Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’ikigega mpuzamahanga IFAD, binyuze muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Minagri ugashyirwa mu bikorwa na RAB.Mu myaka ine ishize utangijwe mu karere ka Gisagara, imiryango 1111 yorojwe inkoko, aho umuryango wahawe inkoko icumi zigenda zororoka. Bamwe bagiye bakuramo inka, abandi bagakuramo indi mitungo