HomeUbuzimaAbana bafite ‘autisme’ bagiye kubakirwa ibigo by’amashuri bitanu

Abana bafite ‘autisme’ bagiye kubakirwa ibigo by’amashuri bitanu

Published on

spot_img
  

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, rwatangaje ko hagiye kubakwa ibigo by’amashuri bitanu bigenewe abana bafite ‘autisme’ n’abafite ibindi bibazo by’imyitwarire idasanzwe mu rwego rwo gukomeza kubaka uburezi budaheza ku bafite ubumuga.

‘Autisme’ ni ihinduka ridindiza imikurire n’imikorere y’ubwonko n’imyakura bya muntu bikamuviramo ubumuga bwo mu mutwe, ku buryo uyifite bimugiraho ingaruka zirimo kugira imyitwarire idasanzwe ndetse agakora ibinyuranye n’iby’abandi kuko aba atumva impamvu yabyo.

Uyifite akenshi arangwa n’ibirimo kurobanura cyane ibyo arya, kugorwa no kugenzura amarangamutima ye, kuba yananirwa kumenya uko yitwara mu bandi akaba yanaceceka nk’aho atari kumva, n’ibindi.

Abafite ‘Autisme’ ntibakunda impinduka mu buzima bwabo busanzwe, ibishobora no kubatera umujinya udasanzwe mu gihe ibyo bubatse basanze byahinduwe mu bundi buryo, cyangwa se bakisanga mu bintu batamenyereye, ibibatera guhindagurika kudasanzwe mu marangamutima yabo.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson yabwiye The New Times ko mu rwego rwo kubaka uburezi budaheza abana bafite ‘autisme’ n’abafite indi myitwarire idasanzwe bagomba gushyirirwaho integanyanyigisho n’ibigo by’amashuri byihariye aho hazubakwa kimwe muri buri ntara.

Yagize ati “Uburezi bwacu bugomba kudaheza mu buryo bwuzuye. Abana bafite ‘autisme’ bagomba gushyirirwaho integanyanyigisho yihariye. Bazubakirwa kandi amashuri, kuva mu kiburamwaka, azatuma babasha kubona ibyo bakeneye byihariye mu burezi. Leta iri guteganya kubaka ayo mashuri mu rwego rwo gufasha abo bana.”

Kugeza ubu abana bafite ’autisme’ mu Rwanda bitabwaho n’ikigo rukumbi cyitwa Autisme Rwanda giherereye mu Mujyi wa Kigali.

Biteganyijwe ko abana bafite ubumuga butandukanye biga mu mashuri abanza bazikuba kabiri bakava ku 40.324 bakagera ku 80.323 bitarenze mu 2029.

Ni muri urwo rwego muri iyi myaka itanu iri imbere Leta iteganya kongera umubare w’abiga mu mashuri y’ikiburamwaka bakava ku ijanisha rya 39% bakagera kuri 65%.

Mu gukemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri muri rusange kandi Leta izubaka ibyumba by’amashuri bishya bigera ku 11.240 bitarenze mu 2029

Latest articles

Rubavu:Le Forum des ONG du Rwanda, connu sous le nom de BAVU, joue un rôle crucial dans la lutte contre le paludisme, la tuberculose...

La réunion du 21 février 2025 dans le district de Rubavu, organisée en collaboration...

Ubuzima bwa Baden Powell washinze umuryango w’aba Scout

Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana...

M23 imaze gutahura intwaro zari mu baturage

Ihuriro AFC/M23 ryeretse itangazamakuru imbunda 150 ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47 rimaze kuvana...

Kamonyi:Fuso yagonze imodoka y’abanyeshuri

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2024, mu Murenge...

More like this

Rubavu:Le Forum des ONG du Rwanda, connu sous le nom de BAVU, joue un rôle crucial dans la lutte contre le paludisme, la tuberculose...

La réunion du 21 février 2025 dans le district de Rubavu, organisée en collaboration...

Ubuzima bwa Baden Powell washinze umuryango w’aba Scout

Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana...

M23 imaze gutahura intwaro zari mu baturage

Ihuriro AFC/M23 ryeretse itangazamakuru imbunda 150 ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47 rimaze kuvana...