rwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi umukozi ushinzwe Iterambere n’Ubukungu (SEDO) mu Kagari ka Muganza mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi witwa Shyaka Pascal, aho akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke.
watawe muri yombi ku wa 14 Gashyantare 2025, bikekwa ko yatse ndetse akakira indonke y’ibihumbi 100 Frw, ayihawe n’umuturage kugira ngo azamufashe gukemura ikibazo cy’imbibi z’ubutaka uyu muturage yari afitanye n’abaturanyi be.
Ibyo bikorwa bikekwa ko byakorewe mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Muganza mu Mudugudu wa Kigabiro.
Uwafashwe afungiye kuri Station ya RIB ya Runda ndetse dosiye ye yarakozwe. Iyo dosiye yohererejwe Ubushinjacyaha ku wa 17 Gashyantare 2025.
Icyaha Shyaka akekwaho cyo kwakira cyangwa gutanga indonke giteganywa n’ingingo ya kane y’itegeko nimero 54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Ugihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
RIB yashimiye Abanyarwanda bakomeje gutanga amakuru nyuma yo gusobanukirwa ububi bwa ruswa, ikanihanangiriza abakomeje kwishora mu bikorwa bya ruswa bitwaje umwuga bakora, ikemeza ko uzabifatirwamo azabihanirwa.
RIB irashishikariza Abaturarwanda gutanga amakuru y’aho bakeka ruswa mu gukomeza urugamba rwo kuyirwanya mu gihugu.
Urwego rw’Ubugenzacyaha kandi rwibukije ko ruswa ari icyaha kidasaza kuko igihe cyose ibimenyetso byabonekera, uyiketsweho wese nta kabuza aba agomba gukurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.