Ku wa gatandatu, taliki 15 Gashyantare, i Kigali habaye ikiganiro cyagarutse ku bukangurambaga ku mibereho myiza ya mwalimu, Ubuzima numutekano mu mwuga wuburezi mu Rwanda. cyateguwe ku bufatanye na COTRAF Rwanda ku bufatantanye na FES Rwanda ku nkunga y’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi (EU).
Mu Byagaragajwe ni uko umushahara wa mwalimu utajyanye nuko isoko rihagaze, ibigira ingaruka kuri mwalimu kuko usanga ahora mu madeni bikagira ingaruka ku ireme ry’uburezi.
MUKASEKURU Genevieve, umurezi mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, yagaragaje ko zimwe mu mpamvu zituma abarimu bahindura aho bakorera bitari umushahara muke, ahubwo icyambere ari agaciro.
Ati” Kimwe mubituma abarimu bahindura aho bakorera si umushahara muke ahubwo icyambere ni agaciro duhabwa”.
Yanavuze ko mwalimu wo mu bigo byigenga ndetse n’ibigo bya leta usanga batandukanye cyane mu gaciro bahabwa.
Yagaragaje ko umurimo wa mwarimu ufite umwihariko kuko usanga na nyuma y’akazi akomereza mu rugo, mugihe muyindi mirimo usanga babona umwanya wo gukora ibintu byabo. Akaba yanaboneyeho gusaba ko Koperative yo kubitsa no kuguriza ya Umwalimu SACCO ikwiye kongera ingano y’inguzanyo ihabwa umwalimu nkuko andi ma banki abikora.
Muri rusange, abarimu bashimiye leta y’u Rwanda kubyagezweho mu guteza imbere imibereho ya mwalimu mu Rwanda, harimo no gushyiraho cooperative y’umwalimu SACCO ndetse no kubongerera umushahara.
Joseph Mwumvaneza, program officer wa COTRAF Rwanda, we akaba yavuze ko umushahara wa mwarimu utajyanye n’uko isoko rihagaze, ibi rero ngo bikaba bigira ingaruka ku ireme ry’uburezi.