HomeUbuzimaArasaba amasengesho: Jose Chameleone yongeye kujyanwa mu bitaro muri Amerika

Arasaba amasengesho: Jose Chameleone yongeye kujyanwa mu bitaro muri Amerika

Published on

spot_img

Umuhanzi ukomeye wo muri Uganda, Jose Chameleone, yongeye kujyanwa mu bitaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’uko yari yatangiye koroherwa. Aya makuru yemejwe na Juliet Zawedde, umwe mu nshuti ze zimuri hafi muri iki gihugu.

Mu mashusho yasohoye, Juliet Zawedde yagize ati: “Inshuti yanjye ntabwo imeze neza, yagiye mu bitaro. Ndabizi ko utameze neza, ariko Imana iraza kugukoraho wongere ugire ubuzima bwiza ugarukane imbaraga.” Yunzemo ko azakomeza kumuba hafi, anasaba abakunzi be gukomeza kumusengera.

Mu ntangiriro za Mutarama 2025, Chameleone yerekeje muri Amerika kwivuza, nyuma y’uko abaganga bari bamuhaye inama yo kwita ku buzima bwe. Bivugwa ko yari afite ibibazo bifitanye isano n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, cyane cyane inzoga.

Kuva icyo gihe, abafana be bakomeje kumwereka urukundo, bamwoherereza ubutumwa bumwifuriza gukira vuba. Kuba yongeye kujyanwa mu bitaro byateye impungenge abakunzi be, ariko benshi bizera ko azongera kugaruka mu muziki afite imbaraga.

Abakunzi ba Jose Chameleone bakomeje gusabwa kumusengera no kumuba hafi muri ibi bihe bitoroshye

Latest articles

Ministère de la Santé exhorte les jeunes à rester vigilants car le VIH reste une menace    

Lors de sa participation à un événement sportif communautaire organisé dans la ville de...

IAS 2025 : PrEP et autodépistage du VIH, de nouvelles approches pour prévenir la propagation du SIDA

Kigali a accueilli la conférence internationale organisée par l’IAS 2025 (*International AIDS Society*), qui...

IAS 2025 Kigali: A Turning Point for Global HIV Advocacy, Innovation, and Equity

As the 13th IAS Conference on HIV Science (IAS 2025) opens today in Kigali,...

Rwanda’s Debt Structure as of December 2024

The figures from the Ministry of Finance and Economic Planning reveal that as of...

More like this