Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyiraho zimwe mu ngamba zo gufasha bamwe mu rubyiruko kutishora mu busambanyi, ndetse no kwirinda ingaruka bahuriramo nazo. Bamwe mu babyeyi bavuga ko imyitwarire iganisha k’ubusambanyi mu bana bato yabaye nk’icyorezo muri iki gihe, bakavuga ko biteye inkeke ko hagikenewe izindi mbaraga.
Kugeza kuri ubu leta y’u Rwanda ikomeje kwiga ku ngamba zashyirwaho zo kurinda bamwe mu kwishora mu busambanyi ndetse no kuba bahakuriramo zimwe mu ngaruka, haba gutwara inda zitateguwe, kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’ibindi.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko imyitwarire y’abana bato ihangayikishijije, kuko iganisha ku busambanyi ahanini, ibigikomeje kuba ikibazo muri iki gihe.
Umwe ati “aho bigeze uba ubona abana bananirana, usigaye ubona abana bariraye batamenya ko ari abana bakwiye kugirwa inama, abana ibintu by’ubusambanyi ni ibintu bimitse bashyize imbere, ntabwo bigenzura”.
Undi ati “nkurikije uko mbibona imyitwarire y’abana muri iki gihe ntabwo ari myiza, abana b’ikigihe uramusanga mu kabari, uramusanga mu kabyiniro, ubusambanyi ni icyorezo ku bana bari mu kigero cy’imyaka 14 kuzamura”.
Aba babyeyi bakomeza bavuga ko nubwo hari ibirimo gukorwa kugirango iki kibazo kibe cyahabwa umurongo, haracyakwiye gushyirwamo imbaraga nyinshi.
Umwe ati “hakabayeho ko ababyeyi baba hafi abana bakajya babaganiriza mbere y’igihe bakababwira bati ibi nibi ntabwo ari byiza, kuko umwana we ntabwo wamubuza ngo ntuzarebe ibi nibi kuko abikuriramo kubera n’igihe tugezemo cy’iterambere ariko tugomba kugira n’igihe cy’iterambere ryo kureramo babana bagakura bya bintu babizi banabibona ariko bakabona ko atari byiza”.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda kigaragaza ko mu bangavu batewe inda muri 2021 barenga ibihumbi 23,000, muri 2022 barenga ibihumbi 24.472, muri 2023 bagabanyutseho gato bagera kuri 22.055. Naho mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 ubwandu bwa virusi itera sida buri ku kigereranyo cya 35% hashingiwe kuri raporo y’umwaka wa 2023.