Abaturiye umugezi wa Yanze ndetse na Nyabugogo yisuka muri Nyabarongo baratabaza inzego zitandukanye kubakiza ikibazo cyabajura barimo abamarine bihisha mu migano bakabatega. Bavuga ko babambura ndetse bamwe bakahasiga ubuzima. Polisi yu Rwanda ivuga ko nta muntu baheruka kwakira wahagiriye ikibazo, ariko bagiye kongera kuhashyira imbaraga mu gucunga umutekano.Abaturage baragaragaza ikibazo cy’ubujura bakorerwa ahatewe imigano ku mugezi wa Nyabugogo, bemeza ko yahindutse indiri y’abajura ndetse n’irondo ntirigire icyo ribikoraho, ku buryo hari n’abahasiga ubuzima.
Umuturage umwe yagize ati:” hariya kuri iriya migano, ubushize bahanyamburiye ibihumbi 28 na telefoni. Umupira wa Arsenal nari nambaye bawunkuramo nuko nzamuka gufuwasi! Kandi bari abagabo babiri n’umukobwa. Umutekano turawishyura buri gitondo, baza no mungo tukabishyura. Ni abana babi bibira aho akabari kar, nta mutekano waho. Hano uko uhareba ni fo! Ubundi have ku manywa, ijoro rireke.”
Umubyeyi ukunda kuhanyura nawe yagize ati:” ni babandi b’ingegera baba mu migano noneho hakaba indiri yabo. Haba aho ugera ukahasanga uburiri, haba abo batsindamo noneho ugasanga baratoragura mu rubingo, mu muhanda, hari n’uwo ejo bundi bakuye mu ishyamba, umurambo we narawubonye. Barahamwiciye, aranahanukira!”
“barabaniga nuko bakabambura. Guhera saa mbiri, saa tatu baba bari kubaniga. Hari abagore bahamburiye ibikapu… baba bari muri iriya migano.”
Umuvugizi wa police mu mujyi wa Kigali, CIP Wellars GAHONZIRE, yatangaje ko aka gace bakazi ko hajyaga haba umutekano muke, ariko ubu nta kirego na kimwe baheruka kwakira. Icyakora avuga ko hagiye kongera gushyirwa imbaraga.
Yagize ati:” hariya hantu ni aho tuzi ko tugomba kuhashyira imbaraga kubera ko mugihe cyashize hagiye kumvikana ibibazo by’umutekano bategera abantu kuri iyo migano nuko tuza kuhashyira imbaraga. Ubu dufite imodoka y’abapolisi ikora patoroyi, tukagira n’abapolisi bahora bakora patoroyi bagenda n’amaguru muri kariya gace uva kuri Ruliba uza ku giti cy’inyoni, naho kuri Yanze. Muri iyi minsi ntabwo dufite caise y’ababa barahagiriye ikibazo. Nta watuganye abitubwira, ndetse n’uwahapfira nkuko ubivuga, nta caise nimwe duheruka y’ibihabera. Ni ukongeramo imbaraga dufatanyije n’izindi nzego nk’abanyerondo n’izindi nzego zibanze zaho.”
Ni mu gihe abahatuye bavuga ko mu myaka yashize aka gace kigeze gushyirwamo abashinzwe umutekano barimo n’abapolisi nuko abaturage bakagira umutekano. Ubu barasaba ko hakongera hagashyirwa umutekano uhagije.