Yifashishijwe urukuta rwe rwa Xrtrand Bisimwa; umuyobozi wungirije wa AFC/M23, wari ahatewe ibi bisasu, yemeje ko benshi bapfuye, n’abandi benshi barakomereka. Ashinja ubutegetsi bwa Leta ya RD Congo kugaba iki gitero.
Avuga ko ibisasu byatewe mu baturage ubwo inama yarimaze gusozwa, benshi b’inzirakarengane bakahasiga ubuzima n’abandi bagakomereka.
BBC yatangaje ko umunyamakuru wayo wakurikiranaga iyi nama I Bukavu, yavuze ko bishoboka kuba yitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi icumi. Yavuze ko yumvise guturika kurenze kumwe, maze abantu bagakwirwa imishwaho birukira ahatandukanye.
Icyakora we yemeza ko yabonye imirambo irenga itanu y’abantu bapfuye n’inkomere nyinshi. Gusa bivugwa ko imibare y’abapfuye ishobora kwiyongera, cyane ko ishusho nyayo y’ibyabaye ntabwo itarasobanuka.
Kugeza ubu, Leta ya RD Congo ntacyo iratangaza, nubwo hari amakuru ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko ibi bitero byagabwe n’ingabo z’Uburundi ku mugambi uhuriweho na Kinshasa.
Avuga ko habayeho kurasa hifashishijwe drone ariko zigahagarikwa ndetse nyuma haza abiyahuzi barimo umugore bari bafite ibyo biturika.
Muri iyi nama Corneille Nangaa yari amaze kubwira imbaga yari abari aho ko umutwe akuriye uzakomeza ugafata umujyi wa Uvira ugakomeza na Fizi.
Yavuze kandi ko mu gihe cy’icyumweru, niba banki ziri mu duce bagenzura zidafunguye imiryango bazafata ibyemezo birimo kuba baha uburenganzira izindi banki.
Nangaa yari amaze kandi kubwira abaturage ba Bukavu ko mu masaha 48 baza kumenyeshwa abategetsi bashya b’intara ya Kivu y’Epfo mu duce bagenzura harimo n’umujyi wa Bukavu.
Nimugihe Perezida Felix Tshisekedi wa RD Congo yaraye ategetse Guverineri Jean-Jacques Purusi wa Kivu y’Epfo kujya gutegekera Uvira.