HomeUbuhinziAbahinga hafi y'igishanga cya Nyirabidibiri barasaba gufashwa kubona imashini

Abahinga hafi y’igishanga cya Nyirabidibiri barasaba gufashwa kubona imashini

Published on

spot_img

Abahinzi bafite imirima hafi y’igishanga cya Nyirabidibiri mu karere ka Rwamagana barasaba ko bafashwa kubona imashini zuhira kuko aribwo bakwizera kuzabona umusaruro, bitewe n’uko ikirere kigaragaza ko imvura ishobora kuzabatenguha ntigwe neza. Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana burasaba abahinzi guhinga ibihingwa byera vuba ndetse n’abakeneye imashine zuhira kwiyandikisha bakazihabwa mu buryo bwa nkunganire.

Mu gishanga cya Nyirabidibiri cyaratunganijwe gifite ubuso bungana na hegitari 215, ahatewe imbuto y’ibishyimbo. Ubwo hatangirizwaga igihembwe cy’ihinga cya 2025B, abahinzi bagaragaje ko nubwo batangiye gutera imbuto, batizeye neza ko imvura izagwa ngo bizamere ndetse bikanatanga umusaruro.

Abafite imirima ruguru y’umuyoboro w’amazi muri iki gishanga, bo bavuga ko amazi atabasha kuhagera kuko hazamuka, bityo hagakenera imashini zuhira. Basaba ko bafashwa kuzibona mu buryo bwa ‘Nkunganire’, nk’uko byari bisanzwe mbere kuko aribwo baba bizeye ko imyaka barimo gitera izatanga umusaruro.

Umwe yagize ati: “impungege zo turazifite kuko turi gutera nta mvura kandi ikirere tukaba tubona nta mvura irimo. Ikomeje kubura, urumva ko umusaruro utaba mwiza. Hari ababa barateye ibishyimbo nuko kugira ngo bazamure amazi …ibishyimbo biragorana, n’izindi mbuto nk’ ibigori . Mu guhe cyashize cyabaye nko gufasha abahinzi b’aha, bakabaha moteri ya Nkunganire. Nk’icyo kintu gikwiye kubaho, wenda nka Leta ikareba uko habaho gufasha abaturage. Ndabizi ko bazifata ari benshi.”

Hitayezu Jerome; ushinzwe ibikorwa byo kuhira mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, avuga ko ikirere kigaragara ko kitazorohera ubuhinzi bitewe nuko imvura ari nkeya.  Asaba abafite ubutaka bwegereye amazi kubuhinga bwose bakuhira, kuko ariyo makiriro.

Yagize ati: “icya mbere ni uguhinga no gutera imyaka, cyane cyane ahantu huhirwa kubera ko biragaragara ko ikirere kitameze neza muri iyi minsi. Ubwo rero ahantu tuba twiteze ibiribwa, iyo ikirere kitameze neza, havuye izuba ryinshi, aho tuba twiteze ibiribwa ni mu byanya byuhirwa.”

Mbonyumuvunyi Radjab; Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, avuga ko mu gihe bigaragara ko imvura ishobora kuzaba nkeya, abahinzi bakwiye guhinga ibihingwa byera vuba kugira ngo imvura izacike barejeje. Naho ku basaba ko bafashwa kubona imashini zuhira.

Anabasaba kwiyandikisha muri gahunda ya Nkunganire kugira ngo bazibone, ati: “ na nuyu munsi Nkunganire yo kuhira iracyatangwa mu karere ka Rwamagana. Ndetse tunakangurira abaturage bafite ubushobozi bwo kuhira hanini kuba nabo batugana kugira ngo bajye muri iyo gahunda. Ndetse n’[abashaka Nkunganire ku buso buto, bakoresha za moteri ntiya, nabo kugeza uyu munsi turabakira.”

Mu karere ka Rwamagana, Umusaruro wabonetse mu gihembwe cy’ihinga cya 2025A, ku buso buhuje habonetse toni 34000 z’ibigori, Ibishyimbo toni 15700, Umuceri toni 2500 ndetse na Soya toni 415.

Biteganyijwe ko muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2025B, muri aka karere: ibigori bizahingwa kuri hegitari 470, ibishyimbo kuri hegitari 16 500, soya kuri hegitari 40, umuceri kuri hegitari 429 n’imyumbati kuri hegitari 90.

 

Latest articles

Nyagatare : Le Député Masozera Encourage les Jeunes et les Femmes à Accroître la Production en Utilisant les Opportunités Disponibles

Les membres du Parti pour la Démocratie et la Protection de l'Environnement du district...

RWAMAGANA – Muyumbu : Il a été souligné que l’égalité des genres ne signifie pas un conflit

Divers dirigeants et habitants du district de Rwamagana ont participé au lancement de la...

NYARUGURU: UN JEUNE COIFFEUR DE 23 ANS, POURSUIVI POUR VIOL DE MINEURE

Ce 6 septembre 2025, le Bureau Rwandais d’Investigation (RIB) a arrêté un jeune homme...

La police arrête un homme soupçonné de terroriser les résidents

Nyanza est l'une des zones les plus listées rouges . La police du district...

More like this

Nyagatare : Le Député Masozera Encourage les Jeunes et les Femmes à Accroître la Production en Utilisant les Opportunités Disponibles

Les membres du Parti pour la Démocratie et la Protection de l'Environnement du district...

RWAMAGANA – Muyumbu : Il a été souligné que l’égalité des genres ne signifie pas un conflit

Divers dirigeants et habitants du district de Rwamagana ont participé au lancement de la...

NYARUGURU: UN JEUNE COIFFEUR DE 23 ANS, POURSUIVI POUR VIOL DE MINEURE

Ce 6 septembre 2025, le Bureau Rwandais d’Investigation (RIB) a arrêté un jeune homme...