HomePoliticsAbahitanywe n’amasasu ya RDC i Rubavu bageze kuri 15, ibyangiritse bifite agaciro...

Abahitanywe n’amasasu ya RDC i Rubavu bageze kuri 15, ibyangiritse bifite agaciro ka miliyoni 150 Frw

Published on

spot_img

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain, yatangaje ko kugeza ubu Abanyarwanda bahitwanywe n’amasasu yarashwe avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bamaze kuba 15, mu gihe inyubako z’arenga miliyoni 150 Frw zangiritse.

Ibi Mukuralinda yabitagarije mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru gitambuka ku bitangazamakuru byo mu Rwanda bitandukanye.

Yavuze ko kurasa mu Rwanda kwa RDC kwabaye cyane cyane ku itariki ya 26 na 27 Mutarama 2025 bitabaye ku bw’impanuka, kuko igisirikare cy’icyo gihugu bigaragara ko cyari cyagambiriye kurasa ku basivile.

Ati “Ntabwo amasasu n’amabombe yarashwe gutyo wavuga ngo ni ukubera ko imipaka ifatanye baribeshye”.

Gusa yavuze ko nubwo RDC yarashe ku basivile i Rubavu yabigambiriye nta musirikare wayo n’umwe wigeze ahirahira kwinjira mu Rwanda arwana.

Ati “Nubwo hari abarashe mu Rwanda amasasu mato n’amanini nta musirikare [wa FARDC] wigeze ahirahira avuga ko agiye kwinjira mu Rwanda ahateye.Nta n’uwabigerageje ngo wenda bamusubize inyuma.”

Yavuze ko kugeza ubu abamaze kumenyekana bahitanywe n’ayo masusu ari abantu 15, mu gihe abandi 162 bakomeretse muri bo 117 bakaba baravuwe basezererwa mu mavuriro mu gihe 45 bakivurwa barimo batandatu barembye.

Mu bindi bimaze kumenyekana byangijwe n’ayo masasu ni inzu zirenga 200 zangiritse harimo izigera ku 151 zifite agaciro k’arenga miliyoni 130 Frw. Muri izo nzu zimaze kubarurwa izigera kuri 10 zarangiritse cyane, mu gihe izindi zigera ku 183 zangiritse ibisenge naho 38 zo zangirika amadirishya n’inzugi.

Hari kandi mashuri ya Leta atanu n’andi abiri yigenga yangiritse yose abarirwa mu gaciro ka miliyoni zirenga 27 Frw. Ibyo kandi byiyongeraho amatungo atandukanye yagiye ahitanwa n’ayo masasu.

Mukuralinda yavuze ko byumvikana impamvu abaturage i Rubavu bagize ubwoba bagahunga nk’uko n’Abanye-Congo bavaga i Goma bari bari guhunga bagana mu Rwanda.

Yongeyeho ko abo banye-Congo bari bahungiye mu Rwanda ubu basubiye iwabo kuko hari umutekano usesuye nyuma yo gufatwa n’umutwe wa M23 ku buryo hasigaye ababarirwa hagati ya 20% na 30% by’abari bahahungiye bose.

Ni mu gihe kandi abakoreraga imiryango mpuzamahanga bari bahungiye mu Rwanda na bo batangiye kugenda hakaba hasigaye ababarirwa muri 40%.

Mukuralinda yavuze ko ibyo bishimangira ko umutekano w’u Rwanda ari wose kuko n’abacanshuro b’Abanyaburayi bahanyuze babashije gutaha iwabo nta kibazo cy’umutekano mucye kibaye bityo asaba Abanyarwanda kuryama bagasinzira.

Ati “Umutekano w’u Rwanda urahari kandi urarinzwe baryame basinzire ariko nta kwirara.Abantu ntibagomba kwirara kuko intwaro zafatiwe i Goma hamaze gufatwa zigaragaza ko zitari izo kurwanya gusa M23. N’amakuru ahari agaragaza ko hari harimo n’umugambi wo gutera u Rwanda”.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma yongeyeho ko n’Igihugu na cyo cyiticaye ubusa kuko RDC itahwemye gusubiramo ko ishaka gutera u Rwanda no guhirika ubutegetsi bwarwo kandi ko itigeze itangaza ko uwo mugambi yawuretse.

Ubwo yari mu nama y’Abakuru b’Ibihugu b’Umuryango wa Afurika y’Ibirasirazuba (EAC) ku itariki 29 Mutarama 2025 yigiraga hamwe icyakorwa ku ntambara ikomeje kuyogoza Uburasirazuba bwa RDC, Perezida Paul Kagame, yasezeranyije ko u Rwanda hari icyo ruzakora ku masasu RDC yarurasheho.

Yagize ati “Mu minsi ibiri cyangwa itatu ishize twapfushije abantu, habayeho kurasa cyane guturutse mu Burasirazuba bwa Congo, i Goma.Hapfuye abantu babarirwa mu binyacumi, hakomereka abarirwa mu magana, ibyo mu buryo budashidikanywaho tuzabyitaho.Nta kubishidikanyaho.”

 

 

Latest articles

IAS 2025 Kigali: A Turning Point for Global HIV Advocacy, Innovation, and Equity

As the 13th IAS Conference on HIV Science (IAS 2025) opens today in Kigali,...

Rwanda’s Debt Structure as of December 2024

The figures from the Ministry of Finance and Economic Planning reveal that as of...

L’OMS honore le président Kagame pour son leadership en matière de santé mondiale et de réponse aux épidémies

Le président Kagame a reçu le prix de l'OMS le 11 juillet 2025, en...

Une technologie utilisée pour la sécurité routière au Rwanda saluée par une délégation venue d’Ouganda

Un groupe de 18 délégués envoyés par les autorités de la ville de Kampala,...

More like this

IAS 2025 Kigali: A Turning Point for Global HIV Advocacy, Innovation, and Equity

As the 13th IAS Conference on HIV Science (IAS 2025) opens today in Kigali,...

Rwanda’s Debt Structure as of December 2024

The figures from the Ministry of Finance and Economic Planning reveal that as of...

L’OMS honore le président Kagame pour son leadership en matière de santé mondiale et de réponse aux épidémies

Le président Kagame a reçu le prix de l'OMS le 11 juillet 2025, en...