HomeUbuzimaAbana bafite ‘autisme’ bagiye kubakirwa ibigo by’amashuri bitanu

Abana bafite ‘autisme’ bagiye kubakirwa ibigo by’amashuri bitanu

Published on

spot_img
  

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, rwatangaje ko hagiye kubakwa ibigo by’amashuri bitanu bigenewe abana bafite ‘autisme’ n’abafite ibindi bibazo by’imyitwarire idasanzwe mu rwego rwo gukomeza kubaka uburezi budaheza ku bafite ubumuga.

‘Autisme’ ni ihinduka ridindiza imikurire n’imikorere y’ubwonko n’imyakura bya muntu bikamuviramo ubumuga bwo mu mutwe, ku buryo uyifite bimugiraho ingaruka zirimo kugira imyitwarire idasanzwe ndetse agakora ibinyuranye n’iby’abandi kuko aba atumva impamvu yabyo.

Uyifite akenshi arangwa n’ibirimo kurobanura cyane ibyo arya, kugorwa no kugenzura amarangamutima ye, kuba yananirwa kumenya uko yitwara mu bandi akaba yanaceceka nk’aho atari kumva, n’ibindi.

Abafite ‘Autisme’ ntibakunda impinduka mu buzima bwabo busanzwe, ibishobora no kubatera umujinya udasanzwe mu gihe ibyo bubatse basanze byahinduwe mu bundi buryo, cyangwa se bakisanga mu bintu batamenyereye, ibibatera guhindagurika kudasanzwe mu marangamutima yabo.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson yabwiye The New Times ko mu rwego rwo kubaka uburezi budaheza abana bafite ‘autisme’ n’abafite indi myitwarire idasanzwe bagomba gushyirirwaho integanyanyigisho n’ibigo by’amashuri byihariye aho hazubakwa kimwe muri buri ntara.

Yagize ati “Uburezi bwacu bugomba kudaheza mu buryo bwuzuye. Abana bafite ‘autisme’ bagomba gushyirirwaho integanyanyigisho yihariye. Bazubakirwa kandi amashuri, kuva mu kiburamwaka, azatuma babasha kubona ibyo bakeneye byihariye mu burezi. Leta iri guteganya kubaka ayo mashuri mu rwego rwo gufasha abo bana.”

Kugeza ubu abana bafite ’autisme’ mu Rwanda bitabwaho n’ikigo rukumbi cyitwa Autisme Rwanda giherereye mu Mujyi wa Kigali.

Biteganyijwe ko abana bafite ubumuga butandukanye biga mu mashuri abanza bazikuba kabiri bakava ku 40.324 bakagera ku 80.323 bitarenze mu 2029.

Ni muri urwo rwego muri iyi myaka itanu iri imbere Leta iteganya kongera umubare w’abiga mu mashuri y’ikiburamwaka bakava ku ijanisha rya 39% bakagera kuri 65%.

Mu gukemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri muri rusange kandi Leta izubaka ibyumba by’amashuri bishya bigera ku 11.240 bitarenze mu 2029

Latest articles

IAS 2025 Kigali: A Turning Point for Global HIV Advocacy, Innovation, and Equity

As the 13th IAS Conference on HIV Science (IAS 2025) opens today in Kigali,...

Rwanda’s Debt Structure as of December 2024

The figures from the Ministry of Finance and Economic Planning reveal that as of...

L’OMS honore le président Kagame pour son leadership en matière de santé mondiale et de réponse aux épidémies

Le président Kagame a reçu le prix de l'OMS le 11 juillet 2025, en...

Une technologie utilisée pour la sécurité routière au Rwanda saluée par une délégation venue d’Ouganda

Un groupe de 18 délégués envoyés par les autorités de la ville de Kampala,...

More like this

IAS 2025 Kigali: A Turning Point for Global HIV Advocacy, Innovation, and Equity

As the 13th IAS Conference on HIV Science (IAS 2025) opens today in Kigali,...

Rwanda’s Debt Structure as of December 2024

The figures from the Ministry of Finance and Economic Planning reveal that as of...

L’OMS honore le président Kagame pour son leadership en matière de santé mondiale et de réponse aux épidémies

Le président Kagame a reçu le prix de l'OMS le 11 juillet 2025, en...