Site icon Ijari News

Abanyarwanda ntibavuga rumwe ku miti yongera akanyabugabo, abayikoresha barasabwa kugira amakenga

Abanyarwanda ntibavuga rumwe ku ishingiro ry’imiti yamamazwa ko yongera akanyabugabo, bamwe bavuga ko iyo miti ihari ndetse ikora, abandi bagasaba ko yagenzurwa kuko bakeka ko ishobora kugira ingaruka.

Magingo aya, abucuruzi bakomeje kwifashisha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ibicuruzwa binyuranye, ni nayo mpamvu ugiye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye usangaho ubutumwa bwamamaza ibirimo imiti, hakabamo n’iyo bavuga ko yongera akanyabugabo.

Munyankindi Innocent, Umuvuzi wa Kinyarwanda, asobanura icyo akanyabugabo kaba kavugwa aho ari cyo.

Ati “twebwe kuvura umuntu ufite ikibazo cy’uburemba, hari uburemba bw’igihe gito gucika intege mu gihe cy’imibonano hakaba hariho n’uburemba bwa burundu umuntu akaba yaravukanye uburemba, uwo w’ikiremba nta bimera byamuvura ngo akire, ibijyanye no gucika intege mu mibonano biterwa n’ibindi bitandukanye kugirango afate ibyo bimera”.

Ni imiti bamwe mu Banyarwanda bizera ndetse bavuga ko bayobotse ngo ibafasha mu gihe cyo gutera akabariro cyangwa kunoza amabanga y’abashakanye.

Umwe ati “iyo miti ndayizi abazunguzayi bakora mu buvuzi bwa gakondo bagenda bayamamaza, imiti baba bari gutangaza aba ariyo kuko ibyo yitiriwe akanyabugabo koko itera akanyabugabo”.

Bamwe ntibemera iby’iyi miti yitirirwa kongerera abagabo n’abagore ubushake bw’imibonano mpuzabitsina, bavuga ko ari ubutubuzi ndetse ishobora kugira ingaruka ku buzima.

Umwe ati “ntabwo ari ukuri kuko Imana iba yarakuremye mu bushobozi bwayo, ugomba gukoresha ibyo yaguhaye byaba ngombwa ukagumana ibyo yaguhaye utagiye gushakira izindi mbaraga ku ruhande, iramutse ibuze kandi ya miti warayimenyereye yagira ikibazo kuri wowe”.

Nk’umuvuzi wa Kinyarwanda, Munyankindi Innocent, aburira abakenera iyi miti kugira amakenga mbere yo kuyigura kuko hari abiyitirira abavuzi nyamara atari bo.

Ati “iyo miti hari benshi cyane b’abavuzi gakondo babigize imishinga, hari n’abiyitirira abavuzi gakondo atari nabo, iyo miti bakaba bayibunza mu mihanda, kuri Radio bamamaza babeshya abantu ariko mu byukuri ntabwo umuti wa kinyarwanda mu mabwiriza tuba dufite ya minisiteri y’ubuzima ntabwo itwemerera ko twamamaza ahubwo twebwe dusangwa n’abatuzi ibyo dukora”.

Ni mu gihe kandi Minisiteri y’ubuzima itangaza ko bibujijwe kwamamaza imiti ikoreshwa mu buvuzi gakondo ndetse ko n’ufungura ikigo cyangwa inyubako itangirwamo serivise z’ubuvuzi gakondo bagomba kubanza kubihererwa urushya, bityo ko abantu bakwiye kugira amakenga mbere.

Exit mobile version