HomeImiberehoAbashoferi ba bisi bagiye kujya bapimwa ibiyobyawenge

Abashoferi ba bisi bagiye kujya bapimwa ibiyobyawenge

Published on

spot_img

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye gutangira gupima abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi ibiyobyabwenge, mu rwego rwo gukaza ingamba zo gukumira impanuka zo mu muhanda.

Ibi byatangajwe ku wa 25 Gashyantare 2025, n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, mu kiganiro yagiranye na RBA, cyareberaga hamwe igitera ubwiyongere bw’impanuka zo mu muhanda n’ingamba zifatwa mu kuzirinda.

ACP Rutikanga yavuze ko iyi gahunda iziyongera ku buryo bwari busanzwe buriho bwo gupima ibisindisha.

Yavuze ko uzafatwa yanyoye ibiyobyabwenge cyangwa yarigeze kubifata, ashobora kwamburwa uburenganzira bwo gutwara abagenzi.

Yagize ati “Nta n’integuza, ubu turashaka uburyo abashoferi bapimwa, si inzoga gusa, n’ibindi biyobyabwenge kuko ni yo waba warabinyoye mu myaka itatu ishize uyu munsi biragaragara. Niba hari umuntu uziko abifata, ni ikibazo, kuko uwo bizagaragaraho bizamuhenda kugaruka mu muhanda.”

Yakomeje agira “Turi gupanga indi gahunda y’uburyo twakurikirana abashoferi batatubona, ntibizabatangaze ndi umugenzi muri bisi kandi ndi n’umupolisi.”

ACP Rutikanga yavuze ko bazakomeza gushyiraho uburyo bwo kugenzura imyitwarire y’abashoferi itamenyerewe bijyanye no gukorana na ba nyiri sosiyete zitwara abantu n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA.

Mu minsi ishize mu Rwanda hakunze kugaragara impanuka ku byinshi ndetse zigahitana abantu. Iherutse guhitana benshi ni iyabaye ku wa 11 Gashyantare 2025, ibereye mu Murenge wa Rusiga Akarere ka Rulindo, igahitana abantu 20 abandi benshi bagakomereka.

Yari iya bisi nini ya sosiyete International Express, yavaga mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu Mujyi wa Musanze, bivugwa ko yari itwaye abagera kuri 52.

Impanuka zo mu muhanda ni ikibazo gihangayikishije Isi yose bitewe n’uko ziri mu biza ku isonga mu guhitana ubuzima bw’abantu benshi ku Isi, aho buri mwaka abarenga miliyoni bahitanwa na zo, abandi zikabakomeretsa.

Kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza 2024, mu Rwanda habaye impanuka zo mu muhanda zisaga 9000 zirimo izahitanye ubuzima bw’abantu 350.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, hagiye gutangira gupima abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi ibiyobyabwenge, mu gukaza ingamba zo gukumira impanuka zo mu muhanda

Latest articles

IAS 2025 Kigali: A Turning Point for Global HIV Advocacy, Innovation, and Equity

As the 13th IAS Conference on HIV Science (IAS 2025) opens today in Kigali,...

Rwanda’s Debt Structure as of December 2024

The figures from the Ministry of Finance and Economic Planning reveal that as of...

L’OMS honore le président Kagame pour son leadership en matière de santé mondiale et de réponse aux épidémies

Le président Kagame a reçu le prix de l'OMS le 11 juillet 2025, en...

Une technologie utilisée pour la sécurité routière au Rwanda saluée par une délégation venue d’Ouganda

Un groupe de 18 délégués envoyés par les autorités de la ville de Kampala,...

More like this

IAS 2025 Kigali: A Turning Point for Global HIV Advocacy, Innovation, and Equity

As the 13th IAS Conference on HIV Science (IAS 2025) opens today in Kigali,...

Rwanda’s Debt Structure as of December 2024

The figures from the Ministry of Finance and Economic Planning reveal that as of...

L’OMS honore le président Kagame pour son leadership en matière de santé mondiale et de réponse aux épidémies

Le président Kagame a reçu le prix de l'OMS le 11 juillet 2025, en...