HomeUbuzimaAbaturage barasaba ko bahabwa inzitiramibu kuko izo bari bafite zashaje

Abaturage barasaba ko bahabwa inzitiramibu kuko izo bari bafite zashaje

Published on

spot_img

Muri iki gihe inzego z’ubuzima zigaragaza ko hari ubwiyongere bwa malariya buri guterwa n’imihindagurikire y’ikirere no kwihinduranya k’umubu utera malariya, hari abaturage bataka kuribwa n’imibu kubera nta nzitiramibu ziheruka gutangwa kandi ko nta n’ubushobozi bafite bwo kuyigurira bagahitamo kwemera kurumwa nawo bikabatera malariya.

Bamwe mu baturage bavuga ko indwara ya malariya ihari cyane kubera kutaryama mu nzitiramibu, bavuga ko ntaziheruka gutangwa kandi ko batazi naho bazikura nta n’ubushozi bwo kuzigura bafite.

Umwe ati “ntabwo baheruka kuzitanga umuntu ntiyamenya naho ajya kuyigura, iyo ishaje uryamira aho malariya ukaba wayifata”.

Undi ati “ntabwo twabasha kumenya aho zicururizwa, baramutse baziduhaye malariya yasa naho igabanutse”.

Undi nawe ati “mbere kukigo nderabuzima barahamagaraga bakatubwira bati muze tubahereze inzitiramibu ariko ubu ntazo, malariya yarazamutse cyane, umwana ubona arwaye ibicurane agatitira wajya ku bitaro bakamusangamo malariya bityo urugo rwose ugasanga rwakwiye malariya, inzitiramibu ubu igura ibihumbi 9000Frw kandi ubwo bushobozi ntabwo bwaboneka, kuba ufite ibyumba 3  ntabwo ari ibintu byoroshye cyane, inzitiramibu bakongera bakazigarura mu midugudu”.

Inzego z’ubuzima zivuga ko ubu hari gukoreshwa ingamba zikomatanyije zirimo no gutanga inzitiramibu rimwe mu myaka itatu zigahabwa abaturage bose, kuba hari ubwiyongere bwa malariya ntaho bihurira n’inzitiramibu, gusa ariko ko nabo zashaje igihe kitageze hari kurebwa uburyo bafashwa.

Dr. Aimable Mbituyumuremyi, umuyobozi w’ishami ryo kurwanya malariya muri RBC ati “inzitiramibu ntabwo zitangwa burigihe zitangwa rimwe mu myaka 3, inzitiramibu yatanzwe igakoreshwa neza, igafurwa neza ikitabwaho ibasha kumara imyaka 3, ushobora kugira ibyago ikaba yacika mbere y’iyo myaka, ikiba gitegerejwe ni ukuba washaka uburyo wayigurira, aho niho dukeneye kureba ese umuturage yayigurira, ese igiciro kirashoboka cyaba gihenze hakaganirwamo uburyo zaboneka ku giciro kidahenze cyane, iyo hagiye gutangwa inzitiramibu haza no gukorana n’inzego z’ibanze no mu bigo nderabuzima”.

Mugihe u Rwanda rwashoboye guhangana na malariya binyuze mu bushake bwa politiki n’ubuyobozi bwiza igihugu gifite, ikaba ari indwara ikurikiranwa kuva ku rwego rw’ibanze.

Mungamba zo kurandura malariya bafite harimo no kwigisha umuturage bigahera kuri jye. Raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, kuri malariya yo muri 2023 ishyira u Rwanda mu bihugu bihagaze neza mu kurwanya malariya ndetse rwiteguye kuyigabanya ku kigero cya 55% muri uyu mwaka 2025.

Malariya niyo ndwara ihitana abantu benshi ku Isi, ariko ikibasira cyane cyane umugabane wa Afurika, aho abapfa bishwe n’indwara kuri uwo mugabane, malariya yiharira 80%, yibasira cyane cyane abatuye munsi y’Ubutayu bwa Sahara barimo n’u Rwanda.

Latest articles

Nyagatare : Le Député Masozera Encourage les Jeunes et les Femmes à Accroître la Production en Utilisant les Opportunités Disponibles

Les membres du Parti pour la Démocratie et la Protection de l'Environnement du district...

RWAMAGANA – Muyumbu : Il a été souligné que l’égalité des genres ne signifie pas un conflit

Divers dirigeants et habitants du district de Rwamagana ont participé au lancement de la...

NYARUGURU: UN JEUNE COIFFEUR DE 23 ANS, POURSUIVI POUR VIOL DE MINEURE

Ce 6 septembre 2025, le Bureau Rwandais d’Investigation (RIB) a arrêté un jeune homme...

La police arrête un homme soupçonné de terroriser les résidents

Nyanza est l'une des zones les plus listées rouges . La police du district...

More like this

Nyagatare : Le Député Masozera Encourage les Jeunes et les Femmes à Accroître la Production en Utilisant les Opportunités Disponibles

Les membres du Parti pour la Démocratie et la Protection de l'Environnement du district...

RWAMAGANA – Muyumbu : Il a été souligné que l’égalité des genres ne signifie pas un conflit

Divers dirigeants et habitants du district de Rwamagana ont participé au lancement de la...

NYARUGURU: UN JEUNE COIFFEUR DE 23 ANS, POURSUIVI POUR VIOL DE MINEURE

Ce 6 septembre 2025, le Bureau Rwandais d’Investigation (RIB) a arrêté un jeune homme...