HomeBusinessAborozi b′Ingurube bavuga ko kuzumvisha umuziki bizongerera umusaruro

Aborozi b′Ingurube bavuga ko kuzumvisha umuziki bizongerera umusaruro

Published on

spot_img

Ingurube zororwa zirimo amoko abiri: ingufi n′indende

Insiguro y′isanamu,Ingurube zororwa zirimo amoko abiri: ingufi n′indende

Mu Rwanda ubworozi bw′ingurube buragenda burushaho gufata intera kubera kororoka vuba kandi zigatanga umusaruro uhagije.

Ariko umwe mu borozi b′ayo matungo uzwi cyane mu majyaruguru y′igihugu, Sina Gerald, we afite ibanga yihariye ngo rituma ingurube yorora zirushaho gutanga umusaruro.

Iryo banga rero ngo ni ukuzihata umuziki amasaha 24/24.

Ibyo ngo bituma zibyara zikororoka neza kandi ngo bigatuma zikoresha ibyo kurya bikeya.

Mu biraro by′ingurube iyo bucyeye, ingurube zumvikana mu rusaku rwinshi ziri gukorerwa isuku.

Mu gihe cy′amasuku baba bataratangira kuzihata umuziki nyuma aho bashyiriyemo umuziki rwa rusaku ruhita rubura

ALPHONSE umwe mu bita ku matungo y′ingurube Iburasizazubq Alphonse niwe uzitaho.

Yagize ati:

“Ahanini icyo tuzitungisha umuziki. Zumva amasaha umuziki amasaha 24/24. Uwo muziki rero utuma zonsa neza, zikima neza zikabyara neza.”

Muri uyu mushinga mugari ubu bworozi bw′ingurube bugizwe n′amoko abiri: izitwa nka Landras ari zo ngurube ndende ngo nizitwa ′Large White′ ingurube ngufi ariko zibyibuha cyane.

Bwana Alphonse avuga ko imibereho yazo hari aho ihurira n′umuziki.

“Bituma tuzigaburira bicye. Ibintu dutanga ku ngurube yumva umuziki biba bicye ugereranyije n′ingurube itumva umuziki.”

Aborora ingurube bazumvisha umuziki bavuga ko zororoka ′kurusha izitawumva′

Inyito y′isanamu,Aborora ingurube bazumvisha umuziki bavuga ko zororoka ′kurusha izitawumva′

Ibi biraro birimo ingurube zisaga 700. Ngo mu bushakashatsi bamaze igihe bazikorera basanga kuzihata umuziki bituma zitanga umusaruro munini.

Ubworozi bw′ingurube mu Rwanda burafata intera ikomeye cyane kubera inyungu yihuse iva mu nyama yazo.

Iyo nyama ni nayo ihenda kurenza izindi nyama ku masoko yo mu Rwanda.

Ubworozi bw′ingurube bumaze gutera imbere mu Rwanda kubera inyungu zazo.

Igisobanuro y′isanamu,Ubworozi bw′ingurube bumaze gutera imbere mu Rwanda kubera inyungu yazo

Ikiro aho kiboneka si munsi y′amafaranga ibihumbi bine (5.000) y′amanyarwanda.

Inyama y′ingurube kandi ni imwe mu zikunzwe cyane mu tubari twinshi mu mijyi ya Kigali na Kampala aho izwi ku izina ry′ “akabenzi

Latest articles

Les bus ne s’arrêteront pas plus de 10 minutes à un arrêt ; nouvelles directives pour le transport de passagers à Kigali

La réunion du Cabinet tenue le 28 novembre 2025 a approuvé un nouveau modèle...

Nyagatare :Le ministre de l’Agriculture et de l’Elevage, le Dr Cyubahiro Mark Bagabe, a exhorté la population à respecter l’hygiène

Le Travail Communautaire Axé sur les Campagnes d'Hygiène à Nyagatare Dans tous les secteurs du...

Kamonyi:Agnès Uwera demande une aide pour que son enfant handicapé puisse se rendre à l’école.

Dans la Secteur  de Runda, district de Kamonyi, nous rencontrons Uwera Agnès, une mère...

Nyagatare :Matsiko Gonzage a dit qu’une coopérative qui n’apporte rien à ses membres ne peut rien apporter au pays.

Aujourd'hui, au niveau du District de Nyagatare, la Journée Internationale des Coopératives a été...

More like this