HomeBusinessAborozi b′Ingurube bavuga ko kuzumvisha umuziki bizongerera umusaruro

Aborozi b′Ingurube bavuga ko kuzumvisha umuziki bizongerera umusaruro

Published on

spot_img

Ingurube zororwa zirimo amoko abiri: ingufi n′indende

Insiguro y′isanamu,Ingurube zororwa zirimo amoko abiri: ingufi n′indende

Mu Rwanda ubworozi bw′ingurube buragenda burushaho gufata intera kubera kororoka vuba kandi zigatanga umusaruro uhagije.

Ariko umwe mu borozi b′ayo matungo uzwi cyane mu majyaruguru y′igihugu, Sina Gerald, we afite ibanga yihariye ngo rituma ingurube yorora zirushaho gutanga umusaruro.

Iryo banga rero ngo ni ukuzihata umuziki amasaha 24/24.

Ibyo ngo bituma zibyara zikororoka neza kandi ngo bigatuma zikoresha ibyo kurya bikeya.

Mu biraro by′ingurube iyo bucyeye, ingurube zumvikana mu rusaku rwinshi ziri gukorerwa isuku.

Mu gihe cy′amasuku baba bataratangira kuzihata umuziki nyuma aho bashyiriyemo umuziki rwa rusaku ruhita rubura

ALPHONSE umwe mu bita ku matungo y′ingurube Iburasizazubq Alphonse niwe uzitaho.

Yagize ati:

“Ahanini icyo tuzitungisha umuziki. Zumva amasaha umuziki amasaha 24/24. Uwo muziki rero utuma zonsa neza, zikima neza zikabyara neza.”

Muri uyu mushinga mugari ubu bworozi bw′ingurube bugizwe n′amoko abiri: izitwa nka Landras ari zo ngurube ndende ngo nizitwa ′Large White′ ingurube ngufi ariko zibyibuha cyane.

Bwana Alphonse avuga ko imibereho yazo hari aho ihurira n′umuziki.

“Bituma tuzigaburira bicye. Ibintu dutanga ku ngurube yumva umuziki biba bicye ugereranyije n′ingurube itumva umuziki.”

Aborora ingurube bazumvisha umuziki bavuga ko zororoka ′kurusha izitawumva′

Inyito y′isanamu,Aborora ingurube bazumvisha umuziki bavuga ko zororoka ′kurusha izitawumva′

Ibi biraro birimo ingurube zisaga 700. Ngo mu bushakashatsi bamaze igihe bazikorera basanga kuzihata umuziki bituma zitanga umusaruro munini.

Ubworozi bw′ingurube mu Rwanda burafata intera ikomeye cyane kubera inyungu yihuse iva mu nyama yazo.

Iyo nyama ni nayo ihenda kurenza izindi nyama ku masoko yo mu Rwanda.

Ubworozi bw′ingurube bumaze gutera imbere mu Rwanda kubera inyungu zazo.

Igisobanuro y′isanamu,Ubworozi bw′ingurube bumaze gutera imbere mu Rwanda kubera inyungu yazo

Ikiro aho kiboneka si munsi y′amafaranga ibihumbi bine (5.000) y′amanyarwanda.

Inyama y′ingurube kandi ni imwe mu zikunzwe cyane mu tubari twinshi mu mijyi ya Kigali na Kampala aho izwi ku izina ry′ “akabenzi

Latest articles

IAS 2025 Kigali: A Turning Point for Global HIV Advocacy, Innovation, and Equity

As the 13th IAS Conference on HIV Science (IAS 2025) opens today in Kigali,...

Rwanda’s Debt Structure as of December 2024

The figures from the Ministry of Finance and Economic Planning reveal that as of...

L’OMS honore le président Kagame pour son leadership en matière de santé mondiale et de réponse aux épidémies

Le président Kagame a reçu le prix de l'OMS le 11 juillet 2025, en...

Une technologie utilisée pour la sécurité routière au Rwanda saluée par une délégation venue d’Ouganda

Un groupe de 18 délégués envoyés par les autorités de la ville de Kampala,...

More like this

IAS 2025 Kigali: A Turning Point for Global HIV Advocacy, Innovation, and Equity

As the 13th IAS Conference on HIV Science (IAS 2025) opens today in Kigali,...

Rwanda’s Debt Structure as of December 2024

The figures from the Ministry of Finance and Economic Planning reveal that as of...

L’OMS honore le président Kagame pour son leadership en matière de santé mondiale et de réponse aux épidémies

Le président Kagame a reçu le prix de l'OMS le 11 juillet 2025, en...