HomeUbuzimaArasaba amasengesho: Jose Chameleone yongeye kujyanwa mu bitaro muri Amerika

Arasaba amasengesho: Jose Chameleone yongeye kujyanwa mu bitaro muri Amerika

Published on

spot_img

Umuhanzi ukomeye wo muri Uganda, Jose Chameleone, yongeye kujyanwa mu bitaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’uko yari yatangiye koroherwa. Aya makuru yemejwe na Juliet Zawedde, umwe mu nshuti ze zimuri hafi muri iki gihugu.

Mu mashusho yasohoye, Juliet Zawedde yagize ati: “Inshuti yanjye ntabwo imeze neza, yagiye mu bitaro. Ndabizi ko utameze neza, ariko Imana iraza kugukoraho wongere ugire ubuzima bwiza ugarukane imbaraga.” Yunzemo ko azakomeza kumuba hafi, anasaba abakunzi be gukomeza kumusengera.

Mu ntangiriro za Mutarama 2025, Chameleone yerekeje muri Amerika kwivuza, nyuma y’uko abaganga bari bamuhaye inama yo kwita ku buzima bwe. Bivugwa ko yari afite ibibazo bifitanye isano n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, cyane cyane inzoga.

Kuva icyo gihe, abafana be bakomeje kumwereka urukundo, bamwoherereza ubutumwa bumwifuriza gukira vuba. Kuba yongeye kujyanwa mu bitaro byateye impungenge abakunzi be, ariko benshi bizera ko azongera kugaruka mu muziki afite imbaraga.

Abakunzi ba Jose Chameleone bakomeje gusabwa kumusengera no kumuba hafi muri ibi bihe bitoroshye

Latest articles

IAS 2025 Kigali: A Turning Point for Global HIV Advocacy, Innovation, and Equity

As the 13th IAS Conference on HIV Science (IAS 2025) opens today in Kigali,...

Rwanda’s Debt Structure as of December 2024

The figures from the Ministry of Finance and Economic Planning reveal that as of...

L’OMS honore le président Kagame pour son leadership en matière de santé mondiale et de réponse aux épidémies

Le président Kagame a reçu le prix de l'OMS le 11 juillet 2025, en...

Une technologie utilisée pour la sécurité routière au Rwanda saluée par une délégation venue d’Ouganda

Un groupe de 18 délégués envoyés par les autorités de la ville de Kampala,...

More like this