HomePoliticsFélix Tshisekedi birangiye yemeye ibiganiro na M23

Félix Tshisekedi birangiye yemeye ibiganiro na M23

Published on

spot_img

Perezidansi ya Repubulika ya Angola yatangaje ko mu minsi iri imbere i Luanda hazabera ibiganiro bihuza umutwe wa M23 na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Ibi bitangajwe kuri uyu wa 11 Werurwe 2025 nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida wa Angola, João Lourenço na Félix  Tshisekedi wa Congo.

 Uruhande rwa Angola, nk’umuhuza mu makimbirane yibasiye Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,  rwatangaje ko ruzavugana na M23 kugira ngo intumwa za DRC na M23 zibone uko zihurira mu biganiro, bizabera i Luanda mu minsi iri imbere, mu rwego kuganira ku mahoro arambye yifuzwa mu Burasirazuba bwa Congo.

 Leta ya RDC ivuye ku izima yemera kuganira n’uyu mutwe, nyuma y’igihe kinini igaragaza ko idashishikajwe no kuganira n’uwo mutwe umaze kwigarurira ibice byinshi mu burasirazuba bw’icyo gihugu, by’umwihariko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

 Tshisekedi yanze kwitabira mu buryo bw’imbonankubone inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC yabereye i Dar es Salaam tariki ya 8 Gashyantare, nyamara baraganiraga ku buryo Uburasirazuba bwa RDC bwabonekamo amahoro.

 Mu myanzuro y’iyo nama harimo gusaba Leta ya RDC kwemera kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23, kugira ngo hashakwe igisubizo kirambye cyagarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC, ibintu M23 yagaragaje ko ishyigikiye ariko Leta ya RDC ikaba itarabikozwaga.

 No mu nama y’abakuru b’ibihugu bo mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yabaye tariki ya 15 Gashyantare, Tshisekedi ntiyabonetse kuko yari yagiye i Munich mu Budage. Muri iyi nama, AU yashyigikiye imyanzuro ya EAC na SADC kuri RDC.

Umutwe wa M23 ntiwahwemye kugaragaza ko imyanzuro yafatirwaga mu biganiro bya Nairobi na Luanda bitayirebaga kuko itabaga iharagarariwe muri byo.

 Angola isanzwe ari umuhuza w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu biganiro bya Luanda , muri Mutarama yari yatangaje ko intambara atariyo yakemura ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC.

 Perezida wa Angola usanzwe ari umuhuza w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu biganiro bya Luanda, João Lourenço, ubutumwa yatanze ku wa 24 Mutarama 2025, yavuze ko imirwano imaze iminsi ibera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, cyane cyane mu Mujyi wa Sake no mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

 Icyo gihe uyu Mukuru w’Igihugu yasabye impande zihanganiye muri iyi mirwano kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kurinda abasivili, bakanabungabunga abasirikare b’urwego ruhuriweho ruvuguruye rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge.

 Mu Ukuboza 2024, u Rwanda na RDC byahagaritse ibiganiro bya Luanda nyuma y’aho binaniwe kumvikana ku cyifuzo cya M23 cyo kuganira na Leta ya RDC kugira ngo bishakire hamwe amahoro arambye.

 U Rwanda rwasabaga Leta ya RDC kugirana ibiganiro bitaziguye na M23, ariko RDC yo yarabyanze, igaragaza ko amahitamo yayo ari ugukomeza intambara kuri uyu mutwe ugenzura ibice byinshi bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

 Perezida Lourenço yavuze ko igisubizo cy’igisirikare kidashobora gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, asaba ko impande zirebwa n’ibiganiro bya Luanda zongera kuganira.

Latest articles

IAS 2025 Kigali: A Turning Point for Global HIV Advocacy, Innovation, and Equity

As the 13th IAS Conference on HIV Science (IAS 2025) opens today in Kigali,...

Rwanda’s Debt Structure as of December 2024

The figures from the Ministry of Finance and Economic Planning reveal that as of...

L’OMS honore le président Kagame pour son leadership en matière de santé mondiale et de réponse aux épidémies

Le président Kagame a reçu le prix de l'OMS le 11 juillet 2025, en...

Une technologie utilisée pour la sécurité routière au Rwanda saluée par une délégation venue d’Ouganda

Un groupe de 18 délégués envoyés par les autorités de la ville de Kampala,...

More like this

IAS 2025 Kigali: A Turning Point for Global HIV Advocacy, Innovation, and Equity

As the 13th IAS Conference on HIV Science (IAS 2025) opens today in Kigali,...

Rwanda’s Debt Structure as of December 2024

The figures from the Ministry of Finance and Economic Planning reveal that as of...

L’OMS honore le président Kagame pour son leadership en matière de santé mondiale et de réponse aux épidémies

Le président Kagame a reçu le prix de l'OMS le 11 juillet 2025, en...