HomeNewsGasabo:Batatu bafatanywe magendu

Gasabo:Batatu bafatanywe magendu

Published on

spot_img

Abantu batatu barimo umugore umwe bafatiwe mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, bafite amasashe ibihumbi 560 n’imiguru 60 y’inkweto za caguwa zinjijwe mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Aba bantu batatu bafashwe n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2025.

Aba bantu bakurikiranyweho kwinjiza mu Gihugu amasashe n’ibicuruzwa bya magendu, ni abagabo babiri n’umugore umwe bose b’imyaka 40 y’amavuko.

Bafatanywe imifuka ipakiyemo amapaki y’amasashe 2 800 yose hamwe arimo angana n’ibihumbi 560, n’imiguru 60 y’inkweto za cagauwa za magendu, bari batwaye mu modoka yo mu bwoko bwa Hyundai, mu muhanda uva mu Karere ka Gicumbi werekeza mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yavuze ko bafashwe hagendewe ku makuru yizewe yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Hagendewe ku makuru Polisi yari ifite ko hari itsinda ry’abantu binjiza mu gihugu amasashe ya pulasitiki n’ibicuruzwa bya magendu, abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya magendu bakoze igikorwa cyo kubahiga, bafatirwa mu muhanda uva mu Karere ka Gicumbi werekeza mu Mujyi wa Kigali mu murenge wa Gatsata bafite imifuka myinshi ipakiyemo amasashe n’inkweto za caguwa bya magendu.”

Akomeza agira ati “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko bariya bose uko ari batatu barimo n’uwari utwaye imodoka, bafatanya kwinjiza biriya bicuruzwa bivuye mu Gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, bikanyuzwa mu Karere ka Burera ari na ho babifatira ku bandi bagishakishwa, bafatanya mu kubyambutsa umupaka bifashishije inzira zitemewe, na bo bakabigemurira abakiriya babo mu Mujyi wa Kigali.”

Aba bantu bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’ibyo bafatanywe, kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa abacyekwaho gufatanya na bo.

Ivomo:RNP

Latest articles

Nyagatare : Le Député Masozera Encourage les Jeunes et les Femmes à Accroître la Production en Utilisant les Opportunités Disponibles

Les membres du Parti pour la Démocratie et la Protection de l'Environnement du district...

RWAMAGANA – Muyumbu : Il a été souligné que l’égalité des genres ne signifie pas un conflit

Divers dirigeants et habitants du district de Rwamagana ont participé au lancement de la...

NYARUGURU: UN JEUNE COIFFEUR DE 23 ANS, POURSUIVI POUR VIOL DE MINEURE

Ce 6 septembre 2025, le Bureau Rwandais d’Investigation (RIB) a arrêté un jeune homme...

La police arrête un homme soupçonné de terroriser les résidents

Nyanza est l'une des zones les plus listées rouges . La police du district...

More like this