HomeNewsGasabo:Batatu bafatanywe magendu

Gasabo:Batatu bafatanywe magendu

Published on

spot_img

Abantu batatu barimo umugore umwe bafatiwe mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, bafite amasashe ibihumbi 560 n’imiguru 60 y’inkweto za caguwa zinjijwe mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Aba bantu batatu bafashwe n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2025.

Aba bantu bakurikiranyweho kwinjiza mu Gihugu amasashe n’ibicuruzwa bya magendu, ni abagabo babiri n’umugore umwe bose b’imyaka 40 y’amavuko.

Bafatanywe imifuka ipakiyemo amapaki y’amasashe 2 800 yose hamwe arimo angana n’ibihumbi 560, n’imiguru 60 y’inkweto za cagauwa za magendu, bari batwaye mu modoka yo mu bwoko bwa Hyundai, mu muhanda uva mu Karere ka Gicumbi werekeza mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yavuze ko bafashwe hagendewe ku makuru yizewe yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Hagendewe ku makuru Polisi yari ifite ko hari itsinda ry’abantu binjiza mu gihugu amasashe ya pulasitiki n’ibicuruzwa bya magendu, abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya magendu bakoze igikorwa cyo kubahiga, bafatirwa mu muhanda uva mu Karere ka Gicumbi werekeza mu Mujyi wa Kigali mu murenge wa Gatsata bafite imifuka myinshi ipakiyemo amasashe n’inkweto za caguwa bya magendu.”

Akomeza agira ati “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko bariya bose uko ari batatu barimo n’uwari utwaye imodoka, bafatanya kwinjiza biriya bicuruzwa bivuye mu Gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, bikanyuzwa mu Karere ka Burera ari na ho babifatira ku bandi bagishakishwa, bafatanya mu kubyambutsa umupaka bifashishije inzira zitemewe, na bo bakabigemurira abakiriya babo mu Mujyi wa Kigali.”

Aba bantu bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’ibyo bafatanywe, kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa abacyekwaho gufatanya na bo.

Ivomo:RNP

Latest articles

Les bus ne s’arrêteront pas plus de 10 minutes à un arrêt ; nouvelles directives pour le transport de passagers à Kigali

La réunion du Cabinet tenue le 28 novembre 2025 a approuvé un nouveau modèle...

Nyagatare :Le ministre de l’Agriculture et de l’Elevage, le Dr Cyubahiro Mark Bagabe, a exhorté la population à respecter l’hygiène

Le Travail Communautaire Axé sur les Campagnes d'Hygiène à Nyagatare Dans tous les secteurs du...

Kamonyi:Agnès Uwera demande une aide pour que son enfant handicapé puisse se rendre à l’école.

Dans la Secteur  de Runda, district de Kamonyi, nous rencontrons Uwera Agnès, une mère...

Nyagatare :Matsiko Gonzage a dit qu’une coopérative qui n’apporte rien à ses membres ne peut rien apporter au pays.

Aujourd'hui, au niveau du District de Nyagatare, la Journée Internationale des Coopératives a été...

More like this