Search for an article

Select a plan

Choose a plan from below, subscribe, and get access to our exclusive articles!

Monthly plan

$
13
$
0
billed monthly

Yearly plan

$
100
$
0
billed yearly

All plans include

  • Donec sagittis elementum
  • Cras tempor massa
  • Mauris eget nulla ut
  • Maecenas nec mollis
  • Donec feugiat rhoncus
  • Sed tristique laoreet
  • Fusce luctus quis urna
  • In eu nulla vehicula
  • Duis eu luctus metus
  • Maecenas consectetur
  • Vivamus mauris purus
  • Aenean neque ipsum
HomeUmutekanoGasabo:Hiciwe umukobwa bamujugunya yambaye ubusa

Gasabo:Hiciwe umukobwa bamujugunya yambaye ubusa

Published on

spot_img

Ku gicamunsi cyo ku wa 07 Werurwe 2025, Nibwo mu gihuru kiri mu Mudugudu wa Kabuhunde ya ll, Akagari ka Gacuriro, mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, hasanzwe umurambo w’umukobwa, bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yahamirije BTN iby’iyi nkuru y’incamugongo, aho yavuze ko hatangiye iperereza kuri uru rupfu ngo hamenyekane icyahitanye nyakwigendera.

Soma inkuru bisa…Gatsibo: Abagizi ba nabi bishe umukecuru babanje kumusambanya-Amashusho

CIP Gahonzire avuga ko amakuru yamenyekanye ubwo abaturage batabazaga bamenyesha ko hari umukobwa ugaragaye mu gihuru yapfuye, noneho Polisi ihita ijyayo isanga koko aribyo.

Yagize ati” Nibyo koko ku wa 07 Werurwe 2025, hari umurambo w’umukobwa wansanzwe mu gihugu kiri mu Mudugudu wa Kabuhunde ya 2, Akagari ka Gacuriro, mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo. Ni amakuru twamenye ubwo abaturage badutabazaga batumenyesha ko nyakwigendera ari mu gihuru ntakuzuyaza Polisi yahise ijyayo isanga nibyo ndetse hahita hatangira iperereza”.

 Indi nkuru wasoma...Kinyinya: Abagizi ba nabi bishe umugabo urwagashinyaguro

Akomeza ati” Mu iperereza ry’ibanze twakoze byagaragaye ko yishwe n’abantu bataramenyekana ndetse n’imyirondoro y’uwapfuye ntiyamenyekanye kuko ntabyangombwa yigeze asanganwa”.

CIP Gahonzire yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera ndetse ahamiriza ikinyamakuru btnrwanda.com ko icyamwishe kizamenyekana kandi azahabwa ubutabera ndetse anasaba abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe.

Si ubwa mbere mu Murenge wa Kinyinya humvikanye inkuru nk’izi z’abantu basangwa ahantu runaka bishwe n’abagizi ba nabi cyangwa se abapfuye bitunguranye kuko nko ku itariki ya 06 Mutarama 2025, mu gishanga giherereye mu Mudugudu wa Binunga, Akagari ka Murama, hasanzwe umurambo w’umugabo cyakora bivugwa ko yihswe akubiswe inkoni n’abakirindaga.

Latest articles

Une « Salle des Mères » construite à la station de bus de Kacyiru pour faciliter l’allaitement

Dans une démarche de soutien aux droits de l'enfant et de la mère, une...

Kamonyi-Rugarika: Polisi yataye muri yombi itsinda ry’Abagabo 4 bakekwaho ubugizi bwa nabi

Kuri uyu wa 19 Kanama 2025 mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rugarika mu...

Le MINEDUC annonce les résultats des examens nationaux de fin de primaire et de secondaire (Ordinary Level

Le ministère de l'Éducation (MINEDUC) a annoncé les résultats des examens nationaux pour les...

Maroc : le roi Mohammed VI donne ses instructions pour l’envoi d’une nouvelle aide humanitaire à Gaza

SM le Roi Mohammed VI, Président du Comité Al-Qods, donne ses instructions pour l’envoi...

More like this

Une « Salle des Mères » construite à la station de bus de Kacyiru pour faciliter l’allaitement

Dans une démarche de soutien aux droits de l'enfant et de la mère, une...

Kamonyi-Rugarika: Polisi yataye muri yombi itsinda ry’Abagabo 4 bakekwaho ubugizi bwa nabi

Kuri uyu wa 19 Kanama 2025 mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rugarika mu...

Le MINEDUC annonce les résultats des examens nationaux de fin de primaire et de secondaire (Ordinary Level

Le ministère de l'Éducation (MINEDUC) a annoncé les résultats des examens nationaux pour les...