HomeUmutekanoGasabo:Hiciwe umukobwa bamujugunya yambaye ubusa

Gasabo:Hiciwe umukobwa bamujugunya yambaye ubusa

Published on

spot_img

Ku gicamunsi cyo ku wa 07 Werurwe 2025, Nibwo mu gihuru kiri mu Mudugudu wa Kabuhunde ya ll, Akagari ka Gacuriro, mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, hasanzwe umurambo w’umukobwa, bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yahamirije BTN iby’iyi nkuru y’incamugongo, aho yavuze ko hatangiye iperereza kuri uru rupfu ngo hamenyekane icyahitanye nyakwigendera.

Soma inkuru bisa…Gatsibo: Abagizi ba nabi bishe umukecuru babanje kumusambanya-Amashusho

CIP Gahonzire avuga ko amakuru yamenyekanye ubwo abaturage batabazaga bamenyesha ko hari umukobwa ugaragaye mu gihuru yapfuye, noneho Polisi ihita ijyayo isanga koko aribyo.

Yagize ati” Nibyo koko ku wa 07 Werurwe 2025, hari umurambo w’umukobwa wansanzwe mu gihugu kiri mu Mudugudu wa Kabuhunde ya 2, Akagari ka Gacuriro, mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo. Ni amakuru twamenye ubwo abaturage badutabazaga batumenyesha ko nyakwigendera ari mu gihuru ntakuzuyaza Polisi yahise ijyayo isanga nibyo ndetse hahita hatangira iperereza”.

 Indi nkuru wasoma...Kinyinya: Abagizi ba nabi bishe umugabo urwagashinyaguro

Akomeza ati” Mu iperereza ry’ibanze twakoze byagaragaye ko yishwe n’abantu bataramenyekana ndetse n’imyirondoro y’uwapfuye ntiyamenyekanye kuko ntabyangombwa yigeze asanganwa”.

CIP Gahonzire yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera ndetse ahamiriza ikinyamakuru btnrwanda.com ko icyamwishe kizamenyekana kandi azahabwa ubutabera ndetse anasaba abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe.

Si ubwa mbere mu Murenge wa Kinyinya humvikanye inkuru nk’izi z’abantu basangwa ahantu runaka bishwe n’abagizi ba nabi cyangwa se abapfuye bitunguranye kuko nko ku itariki ya 06 Mutarama 2025, mu gishanga giherereye mu Mudugudu wa Binunga, Akagari ka Murama, hasanzwe umurambo w’umugabo cyakora bivugwa ko yihswe akubiswe inkoni n’abakirindaga.

Latest articles

Ministère de la Santé exhorte les jeunes à rester vigilants car le VIH reste une menace    

Lors de sa participation à un événement sportif communautaire organisé dans la ville de...

IAS 2025 : PrEP et autodépistage du VIH, de nouvelles approches pour prévenir la propagation du SIDA

Kigali a accueilli la conférence internationale organisée par l’IAS 2025 (*International AIDS Society*), qui...

IAS 2025 Kigali: A Turning Point for Global HIV Advocacy, Innovation, and Equity

As the 13th IAS Conference on HIV Science (IAS 2025) opens today in Kigali,...

Rwanda’s Debt Structure as of December 2024

The figures from the Ministry of Finance and Economic Planning reveal that as of...

More like this