HomeUbuvuziHatanzwe umucyo ku mpamvu mu Rwanda hagiye gukoreshwa imiti mishya ya Malaria

Hatanzwe umucyo ku mpamvu mu Rwanda hagiye gukoreshwa imiti mishya ya Malaria

Published on

spot_img

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC kiratangaza ko mu buvuzi bw’indwara ya Malaria, hagiye kongerwamo imiti mishya yunganira iyari isanzwe ikoreshwa kuko yamaze gutakaza imbaraga, ikaba ikenewe kunganirwa no gusimbuzwa.

Byatangajwe n’Umuyobozi w’Ishami rishishinzwe kurwanya Malaria muri iki Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Mbituyumuremyi Aimable, wanagaragaje uko iyi ndwara ihagaze mu Rwanda.

Mu myaka umunani ishize, iyi ndwara ya Malaria yagabanutse ku kigero cya 90%, kuko mu mwaka wa 2016-2017 abarwaye iyi ndwara bari miliyoni 4,8 mu gihe muri 2023-2024 abayirwaye ari ibihumbi 800.

Gusa nubwo muri iyo mwaka iyi ndwara yagabanutse cyane, mu mwaka wa 2024, abayirwaye bariyongereye cyane bazamukaho 45,8%, kuko bavuye ku bihumbi 432 bariho muri 2023, bagera ku bihumbi 630.

Dr. Mbituyumuremyi Aimable yavuze ko imiti izwi nka Coartem isanzwe ikoreshwa mu kuvura iyi ndwara ya Malaria, yatangiye gucika intege, akaba ari yo mpamvu hagiye kuzanwa indi yo mu bwoko bubiri ari bwo uwitwa DHAP (Dihydroartemisinin-piperaquine) ndetse n’undi witwa ASPY (Artesunate-pyronaridine)

Avuga ko kuzana iyi miti, biri mu ngamba z’Ishamri rishinzwe kuvura Malaria mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), ryongereye imbaraga muri ibi bikorwa byo kuvura iyi ndwara byagaragaye ko iri kugira ubudahangarwa ku miti isanzwe yifashishwa mu kuyivura.

Dr. Mbituyumuremyi yagize ati “Ni imiti ikoreshwa mu kuvura Malaria ariko yunganira iyo dusanzwe dukoresha ya Coartem. Ni imiti ibiri igomba gutangizwa muri uyu mwaka.”

Yavuze ko hari imiti mishya yamaze kugezwa mu Rwanda, aho yaje mu cyumweru gishize, ikazatangira gukoreshwa mu Bitaro, ikazajya ihabwa abarwaye iyi ndwara bagahabwa imiti yari isanzwe ntibakize.

Mbere yo gutangiza gukoresha iyi miti mu Rwanda, habanje gushyirwaho amabwiriza yo kurwanya Malaria ndetse no guhugura Abajyanama b’Ubuzima, kugira ngo izi ngamba zizajyane zinatange umusaruro ushimishije.

Dr. Mbituyumuremyi avuze ko iyi miti mishya izahabwa abasanzwe batanga umusanzu mu kuvura iyi ndwara ya Malaria.

Ati “Buri rwego ruzahabwa imiti itatu yo gutanga ni byo bizatangwa mu kwezi kwa kane, ariko mbere yaho umurwayi uvuwe Malariya ntakire twemerewe kumuha iyo miti ibiri mishyashya, ibyo byo biratangira gukora kuko iyo miti irahari yatangiye kugera mu Gihugu.”

Iyi miti mishya yamaze kugezwa mu Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mutarama 2025 yatangiye kugezwa mu bice binyuranye by’Igihugu, kugira ngo itangire gukoreshwa kuri abo barwayi bahawe imiti isanzwe ariko ntibakize.

Latest articles

Nyagatare : Le Député Masozera Encourage les Jeunes et les Femmes à Accroître la Production en Utilisant les Opportunités Disponibles

Les membres du Parti pour la Démocratie et la Protection de l'Environnement du district...

RWAMAGANA – Muyumbu : Il a été souligné que l’égalité des genres ne signifie pas un conflit

Divers dirigeants et habitants du district de Rwamagana ont participé au lancement de la...

NYARUGURU: UN JEUNE COIFFEUR DE 23 ANS, POURSUIVI POUR VIOL DE MINEURE

Ce 6 septembre 2025, le Bureau Rwandais d’Investigation (RIB) a arrêté un jeune homme...

La police arrête un homme soupçonné de terroriser les résidents

Nyanza est l'une des zones les plus listées rouges . La police du district...

More like this

Nyagatare : Le Député Masozera Encourage les Jeunes et les Femmes à Accroître la Production en Utilisant les Opportunités Disponibles

Les membres du Parti pour la Démocratie et la Protection de l'Environnement du district...

RWAMAGANA – Muyumbu : Il a été souligné que l’égalité des genres ne signifie pas un conflit

Divers dirigeants et habitants du district de Rwamagana ont participé au lancement de la...

NYARUGURU: UN JEUNE COIFFEUR DE 23 ANS, POURSUIVI POUR VIOL DE MINEURE

Ce 6 septembre 2025, le Bureau Rwandais d’Investigation (RIB) a arrêté un jeune homme...