HomeAgricultureIgisubizo gihabwa abafitiye urujijo umushinga bategerezanyije amatsiko cyumvikanamo ko bagifite igihe cyo...

Igisubizo gihabwa abafitiye urujijo umushinga bategerezanyije amatsiko cyumvikanamo ko bagifite igihe cyo gutegereza

Published on

spot_img

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, bavuga ko umushinga wa Mahama II wo kuhira imyaka ku buso bunini wadindiye kuko wagombaga gutangira mu mpera z’umwaka ushize, none n’ubu amaso yaheze mu kirere kandi ntibazi n’icyabiteye, mu gihe ubuyobozi buvuga ko ahubwo ushobora kuzatangira mu mpera z’uyu mwaka.

Byari biteganyijwe ko uyu mushinga wagombaga gutangira mu mpera z’umwaka ushize wa 2024, ndetse abatuye mu Murenge wa Mahama bari batangiye kumwenyura bumva ko imyaka yabo itazongera kwicwa n’izuba, ariko icyizere cyaraje amasinde.

Musafiri Alexandre ati “Twabonye bije turishima none twarategereje turaheba, tubona bitagenda neza kandi amapfa aturuka ku izuba.”

 

 

 

 

Mukamana Philomene  na we ati “Uyu mushinga wo kuhira rero wari gukemura ibibazo mu buryo bw’izuba duhorana rya buri gihe. Iyaba wakoraga neza twagombye kuba tubona imyaka, none inzara itwica uko bwije n’uko bucyeye kubera wananiwe gukora vuba.”

Aba baturage bavuga ko uyu mushinga wari kubakura mu bukene bakiteza imbere kuko ngo muri aka gace hakunze kwibasira n’izuba ryinshi rituma bateza.

Dusabimana Christine ati “Igihe twari twiteze ko bizaba byarakoze ntabwo ari cyo byakozwe. N’ubu turategereje ariko tuba tubona ari ibintu byadindiye byatinze cyane birenze. Twari tuzi ko ubwo bije birahita bishyirwa mu bikorwa bikore, twari tuzi ko nyine ikibazo cy’ubukene cyagiye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno avuga ko uyu mushinga wadindiye kuko habanje gushakwa aho mazi azajya aturuka.

Ati “Habayemo gusubiramo umushinga cyane cyane aho bazakura amazi mu mugezi w’Akagera. Ni umushinga dufatanyije urimo RAB, MINAGRI hamwe na Exim Bank yo mu Buhinde. Muri uko kuvugurura bituma hongerwa igihe, ariko ubu ngubu imirimo yarasubukuwe.”

Umuyobozi w’Akarere avuga ko hari icyizere ko nyuma yuko hasubukuwe ibikorwa by’uyu mushinga, uzatangira gukora mu mpera z’uyu mwaka.

Uyu mushinga wa Mahama II wagomga gutanga uburyo bwo kuhira ku buso bungana na hegitari 2 669 ku bahinzi barenga 4 000, wagombaga gushorwamo Miliyari 27 Frw.

Ni umushinga bari batangiye kwishimira
N’ubu impombo ziracyasamye
Barategereje amaso ahera mu kirere

 

Imyaka yabo yarumye kandi ngo ubu yakagombye kuba itoshye

Latest articles

Nyagatare : Le Député Masozera Encourage les Jeunes et les Femmes à Accroître la Production en Utilisant les Opportunités Disponibles

Les membres du Parti pour la Démocratie et la Protection de l'Environnement du district...

RWAMAGANA – Muyumbu : Il a été souligné que l’égalité des genres ne signifie pas un conflit

Divers dirigeants et habitants du district de Rwamagana ont participé au lancement de la...

NYARUGURU: UN JEUNE COIFFEUR DE 23 ANS, POURSUIVI POUR VIOL DE MINEURE

Ce 6 septembre 2025, le Bureau Rwandais d’Investigation (RIB) a arrêté un jeune homme...

La police arrête un homme soupçonné de terroriser les résidents

Nyanza est l'une des zones les plus listées rouges . La police du district...

More like this

Nyagatare : Le Député Masozera Encourage les Jeunes et les Femmes à Accroître la Production en Utilisant les Opportunités Disponibles

Les membres du Parti pour la Démocratie et la Protection de l'Environnement du district...

RWAMAGANA – Muyumbu : Il a été souligné que l’égalité des genres ne signifie pas un conflit

Divers dirigeants et habitants du district de Rwamagana ont participé au lancement de la...

NYARUGURU: UN JEUNE COIFFEUR DE 23 ANS, POURSUIVI POUR VIOL DE MINEURE

Ce 6 septembre 2025, le Bureau Rwandais d’Investigation (RIB) a arrêté un jeune homme...