HomeBusinessImirambo y’abasirikare ba Afurika y’Epfo bapfiriye muri Congo yacyuwe inyujijwe mu Rwanda

Imirambo y’abasirikare ba Afurika y’Epfo bapfiriye muri Congo yacyuwe inyujijwe mu Rwanda

Published on

spot_img

Imirambo y’abasirikare ba Afurika y’Epfo 14 bapfiriye ku rugamba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yacyuwe kuri uyu wa 7 Gashyantare 2025 inyujijwe mu Rwanda.

Iyi mirambo yanyujijwe ku mupaka munini w’u Rwanda na RDC uzwi nka ‘La Corniche’ ahagana Saa sita z’amanywa, itwawe n’imodoka z’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC, MONUSCO).

Nyuma yo kugezwa mu Rwanda, imodoka zitwaye iyi mirambo zakomereje ku mupaka wa Cyanika aho zigomba kwerekeza i Kampala muri Uganda, mu rugendo ruza gukomeza rujya muri Afurika y’Epfo.

Iyi mirambo yari “yaratangiye kubora” nk’uko byemejwe n’umunyapolitiki Julius Malema utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo aho yavuze ko ari amakuru yahawe n’umwe mu basirikare bari muri Congo. Icyuwe mu gihe hari bagenzi babo bakiri i Goma babuze uko bahava nyuma y’uko uyu mujyi wigaruriwe na M23.

Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yavuze ko abasirikare ba Afurika y’Epfo bari mu kigo cyabo ndetse n’intwaro zabo zose, kandi ko M23 iri kubafasha kubona amafunguro ndetse n’amazi.

Ati “M23 nta mugambi ifite wo kugirira nabi abasirikare ba Afurika y’Epfo bari mu kigo cyabo n’intwaro zabo zose. M23 iri kubafasha kubona amafunguro n’amazi. Bakwiye gusaba Leta yabo kubacyura bwangu.

Aba basirikare bari muri iki kigo, bacungiwe umutekano na M23 kuva tariki ya 27 Mutarama 2025 ubwo abarwanyi b’uyu mutwe bafataga umujyi wa Goma.

Mu gihe hibazwa byinshi ku butumwa SAMIDRC, aba basirikare ba Afurika y’Epfo barimo, ku wa 8 Gashyantare i Dar es Salaam muri Tanzania hazatangira inama ihuza umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC), hagamijwe gushaka icyagarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

Abakuru b’ibihugu bya EAC bagaragaje ko ibiganiro hagati ya Leta ya RDC na M23 ari byo byakemura intambara ihanganishije impande zombi. Aba SADC na bo bagaragaje ko bashyigikiye ibiganiro bya politiki.

 

 

Iyi mirambo izabanza kunyuzwa muri Uganda mbere yo kugera muri Afurika y’Epfo

 

Imodoka ya Loni ifite ubushobozi bwo gukonjesha niyo yacyuye iyi mirambo

 

 

 

Igikorwa cyo gucyura iyi mirambo y’abasirikare ba Afurika y’Epfo cyayobowe na Loni

 

Imodoka za Loni nizo zakuye iyi mirambo i Goma yerekeza i Kampala muri Uganda mu rugendo rwanyuze mu Rwanda

 

Latest articles

Nyagatare : Le Député Masozera Encourage les Jeunes et les Femmes à Accroître la Production en Utilisant les Opportunités Disponibles

Les membres du Parti pour la Démocratie et la Protection de l'Environnement du district...

RWAMAGANA – Muyumbu : Il a été souligné que l’égalité des genres ne signifie pas un conflit

Divers dirigeants et habitants du district de Rwamagana ont participé au lancement de la...

NYARUGURU: UN JEUNE COIFFEUR DE 23 ANS, POURSUIVI POUR VIOL DE MINEURE

Ce 6 septembre 2025, le Bureau Rwandais d’Investigation (RIB) a arrêté un jeune homme...

La police arrête un homme soupçonné de terroriser les résidents

Nyanza est l'une des zones les plus listées rouges . La police du district...

More like this

Nyagatare : Le Député Masozera Encourage les Jeunes et les Femmes à Accroître la Production en Utilisant les Opportunités Disponibles

Les membres du Parti pour la Démocratie et la Protection de l'Environnement du district...

RWAMAGANA – Muyumbu : Il a été souligné que l’égalité des genres ne signifie pas un conflit

Divers dirigeants et habitants du district de Rwamagana ont participé au lancement de la...

NYARUGURU: UN JEUNE COIFFEUR DE 23 ANS, POURSUIVI POUR VIOL DE MINEURE

Ce 6 septembre 2025, le Bureau Rwandais d’Investigation (RIB) a arrêté un jeune homme...