HomeLifestyleIravurwa kandi igakira! Menya byinshi ku ndwara yo 'gupfa uhagaze

Iravurwa kandi igakira! Menya byinshi ku ndwara yo ‘gupfa uhagaze

Published on

spot_img

 

Benshi bakunze kubivuga nk’igitutsi akenshi ku muntu batakarije ikizere cy’ubuzima, gusa indwara ya Cotard Syndrome ibaho ndetse ishobora kuvurwa igakira.

Hashobora kuba hari umuntu wigeze kubikubwira cyangwa kumva uvuga ati:”Uriya we yapfuye ahagaze!”

Kenshi umuntu bavuga ko yapfuye ahagaze kuko baba babona asa n’uwangiritse bikomeye akenshi bavuga mu mutwe, ku buryo usanga ntacyo amariye sosiyete cyangwa nawe ubwe ntacyo yimariye.

Gusa ani bake bazi ko hari indwara umuntu ashobora kurwara ku buryo yumva ko yapfuye, akabyizera koko, nubwo aba atapfuye bya nyabyo.

Iyi ndwara yitwa ‘Cotard Syndrome’ mu rurimi rw’Icyongereza, niyo twagerageje gushakira izina ry’ikinyarwanda tuyita indwara yo ‘gupfa uhagaze’.

Nk’uko tubikesha Washington Post mu nkuru ya Meeri Kim, Cotard Syndrome ni indwara yo mu mutwe aho uyirwaye aba yumva yarapfuye, atariho cyangwa se akumva hari igice cy’umubiri yatakaje. Rimwe na rimwe hari n’abajya kure bakumva ko n’Isi ubwayo itariho.

Aha igikurikira ni uko uwarwaye iyi ndwara cyangwa se wapfuye ahagaze, atangira kutarya kuko nta mpamvu yo kurya warapfuye. Ibi bishobora gutuma inzara ubwayo imwiyicira.

Ntabwo agarukira aha kandi kuko ahagarika ibikorwa byose, agatangira kwiberaho nyine nk’uwapfuye. Aha bikururira umuntu ibirimo kwigunga no kuba yagerageza kwiyahura, dore ko bamwe baba bumva bataribupfe kuko n’ubundi bapfuye.

Ese iyi ndwara iterwa n’iki!?

Iyi ndwara ishobora guterwa n’ibintu bitandukanye gusa byose bishingira ku bibazo byo mu mutwe. Aha harimo agahinda gakabije(depression), indwara ya Dementia aho umuntu atakaza ubushobozi mu gutekereza no kwibuka ndetse n’ibindi.

Abahanga bagaragaza ko inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe, urwaye iyi ndwara bashobora kumukoraho rikaka, akaba yagaruka i buntu, icyo we afata nko kuzuka.

Bwa mbere humvikana iyi ndwara ku Isi, hari mu 1988 ubwo umuganga w’umufaransa Jules Cotard yayivugagaho bwa mbere.

 

 

 

 

Latest articles

IAS 2025 Kigali: A Turning Point for Global HIV Advocacy, Innovation, and Equity

As the 13th IAS Conference on HIV Science (IAS 2025) opens today in Kigali,...

Rwanda’s Debt Structure as of December 2024

The figures from the Ministry of Finance and Economic Planning reveal that as of...

L’OMS honore le président Kagame pour son leadership en matière de santé mondiale et de réponse aux épidémies

Le président Kagame a reçu le prix de l'OMS le 11 juillet 2025, en...

Une technologie utilisée pour la sécurité routière au Rwanda saluée par une délégation venue d’Ouganda

Un groupe de 18 délégués envoyés par les autorités de la ville de Kampala,...

More like this

IAS 2025 Kigali: A Turning Point for Global HIV Advocacy, Innovation, and Equity

As the 13th IAS Conference on HIV Science (IAS 2025) opens today in Kigali,...

Rwanda’s Debt Structure as of December 2024

The figures from the Ministry of Finance and Economic Planning reveal that as of...

L’OMS honore le président Kagame pour son leadership en matière de santé mondiale et de réponse aux épidémies

Le président Kagame a reçu le prix de l'OMS le 11 juillet 2025, en...