Search for an article

Select a plan

Choose a plan from below, subscribe, and get access to our exclusive articles!

Monthly plan

$
13
$
0
billed monthly

Yearly plan

$
100
$
0
billed yearly

All plans include

  • Donec sagittis elementum
  • Cras tempor massa
  • Mauris eget nulla ut
  • Maecenas nec mollis
  • Donec feugiat rhoncus
  • Sed tristique laoreet
  • Fusce luctus quis urna
  • In eu nulla vehicula
  • Duis eu luctus metus
  • Maecenas consectetur
  • Vivamus mauris purus
  • Aenean neque ipsum
HomeIterambereKamonyi: Intore zasoje urugerero zasabwe kuba icyitegererezo muri sosiyete nyarwanda.

Kamonyi: Intore zasoje urugerero zasabwe kuba icyitegererezo muri sosiyete nyarwanda.

Published on

spot_img

 

Mu Karere ka Kamonyi hasojwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12 aho basabwe kuba intanga rugero ku rubyiruko ndetse no muri sosiyete nya Rwanda, bagakomeza kugira umuco w’abanyarwanda w’ubukorerabushake mu kubaka igihugu.

 

Intore zashoje urugerero ziyemeje kuba intangarugero ku urubyiruko rutakoze itorero.

Byagarutsweho Kuwa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2025, mu murenge wa Runda mu kagari ka Kabagesera habereye ibirori byo gusoza urugero rw’Intore z’Inkomezabigwi ku rwego rw’Akarere, Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Dr.Nahayo Sylvere ari kumwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano mu Karere bifatanyije n’abaturage mu birori byo gusoza Urugerero rw’Inkomezabigwi,Icyiciro cya 12.

Urubyiruko rwishimiraga ibyo rwagezeho mu minsi 43 rumaze ku Rugerero.

 

Umuyobozi w’Akarere yashimiye izi ntore ku bikorwa bigamije impinduka nziza no guteza imbere imibereho myiza bagejeje ku baturage,anabasaba gukomeza kuba indashyikirwa mu kubaka u Rwanda no kuba icyitegererezo ku rundi rubyiruko n’ahandi bazajya, anabasaba gukomeza kugira umuco w’ubukorerabushake.

 

Dr.Nahayo Sylvere

Ati:”Umuco w’abakorerabushake muzawugumane ariko mugire imyitwarire myiza kuko tuzi ko mwayitojwe,tubakeneye kugira ngo mubere icyitegererezo barumuna banyu n’urubyiruko, nubwo musoje Urugerero ntabwo birangiye turabakeneye mu bukorerabushake ndetse no kugeza indanga gaciro mukuye ku rugerero kubandi bari hirya no hino batabashije kwitabira urugerero ”

Akaba yashoje asaba abaturage kubungabunga ibikorwa bubakiwe.

Zimwe mu intore zishoje urugerero zivuga ko zamaze kwiyandikisha mu bakorerabushake ndetse bakaba bavuga ko bihaye umukoro wo kugeza kuri rubanda ibyo bigiye ku rugerero.

 

 

Umwe mu babyeyi wari witabiriye ibirori Uwambajimana wo mu murenge wa Runda yemeza ko aho bari mu midugudu yabo babona hari itandukaniro hagati y’abagiye mu itorero n’abatararikoze kuko iyo ubarebye uhita ubona itandukaniro mu mico yabo.

Ati: “Abana baciye mu Itorero bakuramo imico myiza n’imyitwarire myiza, iyo bageze mu miryango usanga hari icyo bungukiyemo bityo twasaba abasoje itorero gutanga urugero rwiza ku batararikoze bakabacira kumayange ibyo bigiyemo.”

Yanakomeje anashimira ku isoko rito kuko rigiye kubafasha kudakomeza gucururiza ahatemewe.

Mu karere ka Kamonyi urugerero rwasojwe n’Intore z’urubyiruko 1830 rwasoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2024, mu minsi 43 rumaze ku rugerero rwubatse inzu z’abatishoboye 12 ,rusana akagali ka Kagina , rukora imihanda ireshya na Km46 ,hubakwa isoko rito ,ndetse n’Irerero n’ibindi.

Ibi bikorwa bikaba byaratwaye asaga Miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda.

Amwe mu mafoto yaranze ibirori

 

Umuyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda Ndayisaba Egide

Latest articles

Une « Salle des Mères » construite à la station de bus de Kacyiru pour faciliter l’allaitement

Dans une démarche de soutien aux droits de l'enfant et de la mère, une...

Kamonyi-Rugarika: Polisi yataye muri yombi itsinda ry’Abagabo 4 bakekwaho ubugizi bwa nabi

Kuri uyu wa 19 Kanama 2025 mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rugarika mu...

Le MINEDUC annonce les résultats des examens nationaux de fin de primaire et de secondaire (Ordinary Level

Le ministère de l'Éducation (MINEDUC) a annoncé les résultats des examens nationaux pour les...

Maroc : le roi Mohammed VI donne ses instructions pour l’envoi d’une nouvelle aide humanitaire à Gaza

SM le Roi Mohammed VI, Président du Comité Al-Qods, donne ses instructions pour l’envoi...

More like this

Une « Salle des Mères » construite à la station de bus de Kacyiru pour faciliter l’allaitement

Dans une démarche de soutien aux droits de l'enfant et de la mère, une...

Kamonyi-Rugarika: Polisi yataye muri yombi itsinda ry’Abagabo 4 bakekwaho ubugizi bwa nabi

Kuri uyu wa 19 Kanama 2025 mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rugarika mu...

Le MINEDUC annonce les résultats des examens nationaux de fin de primaire et de secondaire (Ordinary Level

Le ministère de l'Éducation (MINEDUC) a annoncé les résultats des examens nationaux pour les...