Blue Sky School ni ishuri riherereye mu karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rugarika muri Kigese rikaba ryarashinzwe mu mwaka wa 2017 ritangirana abanyeshuri 11 ryashinzwe n’Ababyeyi bagamije uburezi bufite ireme ndetse buhendutse rikaba rikomeje kuba ikimenyabose kubera uburyo ari icyitegererezo mu kwimakaza ireme ry’uburezi.
Ubwo haheruka gutangazwa amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza umwaka wa 2024-2025 , iri shuri ryatsindishije abanyeshuri bose ni ukuvuga 100%,uyu munsi akaba aribwo ubuyobozi ndetse n’abana batsinze bose uko ari 21 bari kumwe n’ababyeyi babo bishimiye intsinzi, ubuyobozi bw’iri shuri bwavuze ko ibanga bukoresha ari ukuzamura ireme ry’uburezi ndetse bakaba bafite abarezi b’abahanga dore ko abarererwa muri iri shuri bahabwa amasomo mu ndimi zirimo icyongereza n’igifaransa ndetse bakaba bakira abana b’abanyarwanda n’abanyamahanga guhera ku myaka 3 kugeza kuri 12.
Iri shuri Blue Sky School rimaze kwandika amateka mu rwego rw’Uburezi mu Rwanda, bitewe ahanini n’ubuhanga, uburere n’ubupfura abahize barangiza bafite mu bijyanye n’imitsindire.

Umwe mu babyeyi baharerera ufite umwana wabonye amanota ya mbere muri Blue Sky yashimiye ikigo ko ntako kiba kitagize muguha ubumenyi abanyeshuri bahiga.
Yagize ati”:ndashimira cyane Abayobozi n’Abarezi ba Blue Sky uburyo bitanga mu guha uburere ndetse n’uburezi abana bacu ,ubu umwana wanjye akaba yaragize amanota ya mbere ,nkaba nshima n’Imana.”
Mukunduhirwe Jean Pierre uhagarariye ababyeyi baharerera wanatangiranye na Blue Sky yavuze inzira baciyemo bari kwiyubaka ko itari yoroshye ariko akaba ashima Imana ko bageze ku ntambwe ishimishije nkuko ijisho ribyibonera.
Yasoje ashimira Umuyobozi w’ikigo uburyo yitanga mu kuzamura ireme ry’uburezi .
Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Ijarinews.com yagiranye nu umuyobozi wa Blue Sky School Madamu Mukandinda Ellin , avuga ko indangagaciro bagenderaho arizo zituma abanyeshuri batsinda mu ba mbere mu gihugu.
Agira ati “Mu by’ukuri ni ishuri rigendera ku ndangagaciro zo kubakira ku ireme ry’uburezi , tukaba dutoza abana kurangwa n’imico myiza mu byo bakora byose. Ibyo bibafasha kwiga batuje kandi bazi icyo bakora, bikaragazwa n’uburyo abarangiza kuri iki kigo baza bose mu cyiciro cya mbere cy’abatsinze neza.”
Yakomeje avuga ko bagendera kuri gahunda igezweho kandi bibanda ku ikoranabuhanga, ndetse akomeza ashimira ababyeyi bafatanya kurera, umuhate bagaragaza mu guharanira ko abana babo biga neza bagatsinda uko bikwiriye.
Ashima kandi by’umwihariko abarezi n’abakozi bakorana. bityo akabasaba gukomeza kurangwa n’umwete n’umurava, kugira ngo intego biyemeje yo kurerera u Rwanda abana barangwa n’ubuhanga n’indangagaciro zo gukunda amasomo.
Asaba n’abana bashinzwe kurera, gukomeza kuranga n’umuco wo gukunda amasomo, gukomeza kuba abahanga no kugira ikinyabupfura ku ishuri nk’uko babitojwe, kugira ngo bazabere itara rimurikira n’aho bazakomereza amasomo yabo mu bihe biri imbere.
Ni ishuri rifite amashuri y’icuke(Maternelle) ndetse n’amashuri abanza kuva mu wa mbere kugeza muwa gatandatu(P1-P6) ndetse nyuma y’amasomo abanyeshuri bahabwa umwanya wo gukora ibindi bikorwa birimo Siporo, umuziki kwiga imbyino zitandukanye .
Blue Sky School rikaba rifite itorero Intwari Blue Sky rikaba ryarabaye irya 6 ku rwego rw’i gihugu.
Ndetse rikaba rifite itsinda rya Muzika(Campagnie Musicale) rifasha gususurutsa mu birori bitandukanye iri shuri .
Iri shuri rifite abanyeshuri barenga 450 rikaba rigikomeje kwandika abashaka kurigana.
Ubaye ushaka kandi kwandikisha umwana wawe muri iri shuri Blue Sky School riherereye mu karere ka Kamonyi wahamagara numero 0 788 769 738 maze mukakirwa neza n’ababishinzwe.
Claver Gift nawe wabaye uwa gatatu muri Blue Sky School nawe yahawe igice cy’amafaranga y’ishuri y’igihembwe cya mbere.