HomeUmutekanoKamonyi-Rugarika: Polisi yataye muri yombi itsinda ry'Abagabo 4 bakekwaho ubugizi bwa nabi

Kamonyi-Rugarika: Polisi yataye muri yombi itsinda ry’Abagabo 4 bakekwaho ubugizi bwa nabi

Published on

spot_img

Kuri uyu wa 19 Kanama 2025 mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rugarika mu Kagari ka Kigese, Polisi y’u Rwanda ifatanije n’Abaturage hamwe n’inzego z’ibanze bataye muri yombi abagabo bane babarizwa mu itsinda rikekwaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye Ijarinews.com ko abagize iri tsinda bose uko ari bane batawe muri yombi biturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu baturage bamaze gusobanukirwa neza uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha.

CIP Hassan Kamanzi, Avuga ko ibyo abafashwe bakurikiranyweho ari ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n’ituze ry’Abaturage aribyo; Ubujura n’Urugomo bakorera Abaturage aho babatangira mu nzira bakabatwara ibyabo. Hari kandi Kwiba Amatungo ndetse n’Imyaka mu mirima y’Abaturage bakanacukura amazu y’Abaturage.

Abafashwe bose nk’uko CIP Hassan yabibwiye ijarinews.com, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda. Ni mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB rwamaze gutangira iperereza ryimbitse ku byaha bose bakekwaho kugira ngo bashyikirozwe Ubushinjacyaha.

CIP Hassan Kamanzi, avuga ko Polisi iburira n’undi wese ugifite imitekerereze n’imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano n’ituze by’Abaturage ko itazamwihanganira, ko izamuhiga aho yaba ari hose agashyikirizwa ubutabera, amategeko akamukanira urumukwiye. Ashimira kandi Abaturage bakomeje gutanga amakuru ku bo bakekaho ibikorwa bibi bigize ibyaha. Asaba buri wese kuba maso no kumva ko gutanga amakuru ari ukugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha ibyo

Kamonyi Polisi yataye muri yombi itsinda ry’Abagabo 4 bakekwaho ubugizi bwa nabi.

Latest articles

Une « Salle des Mères » construite à la station de bus de Kacyiru pour faciliter l’allaitement

Dans une démarche de soutien aux droits de l'enfant et de la mère, une...

Le MINEDUC annonce les résultats des examens nationaux de fin de primaire et de secondaire (Ordinary Level

Le ministère de l'Éducation (MINEDUC) a annoncé les résultats des examens nationaux pour les...

Maroc : le roi Mohammed VI donne ses instructions pour l’envoi d’une nouvelle aide humanitaire à Gaza

SM le Roi Mohammed VI, Président du Comité Al-Qods, donne ses instructions pour l’envoi...

Bull Dogg, Jay C et Bushali entrent en conflit avec des jeunes dans une boîte de nuit à Rubavu

Le week-end dernier, les rappeurs Jay C, Bull Dogg et Bushali se sont retrouvés...

More like this